Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), Dr Charles Karangwa yagiranye ibiganiro na Nshuti Divine Muheto wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri
tariki 5 Mata 2022, nibwo Dr Karangwa yakiriye mu biro bye Miss Muheto nyuma y’icyumweru
gishize yambitswe ikamba rya Miss Rwanda.
RFL ikorera ka Kacyiru, iteganye n’ibiro
bya Polisi y’Igihugu. Iki kigo cyateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda, kuva
mu majonjora kugeza rirangiye.
Dr Charles Karangwa avuga ko ikigo
ayoboye cyishimiye gushyigikira umwana w’umukobwa, by’umwihariko binyuze muri
Miss Rwanda.
Yongeyeho ko RFL yishimira ubufatanye
bwayo na Miss Rwanda ndetse avuga ko buzanakomeza mu rwego rwo gukomeza kugeza
kuri benshi serivisi za RFL.
Umuyobozi Mukuru wa RFL yavuze ko
ubukangurambaga bwa RFL muri Miss Rwanda bumaze gutanga umusaruro, bityo iyi
mikoranire ikazakomeza.
Dr Karangwa yashimye kandi Miss
Muheto kuba yarabashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022. Ati “Nyampinga
wacu ndagushimiye cyane, kandi warakoze kuba warabashije gutwara iri kamba
riruta ayandi mu y'ubwiza hano mu gihugu cyacu.”
Akomeza ati “Twishimiye kuba RFL
yaragendanye namwe mu rugendo mwarimo, kandi mukaba mwarabashije gukora neza
inshingano mwari mufite. Kuba uyu munsi uri Nyampinga w'u Rwanda ni icyizere,
ubushobozi n'imbaraga wifitemo ndizera ko zizagirira umumaro munini benshi mu
bakobwa muri mu rungano rumwe, abo uruta n’abandi uhagarariye.”
Dr Karangwa yabwiye Miss Muheto ko ‘RFL
yiteguye gukorana nawe muri gahunda zitandukanye, zirimo n’izo kumenyekanisha
serivisi z’ibimenyetso’.
Amusaba kuba Ambasaderi wa serivisi
zitangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga
bikoreshwa mu butabera (RFL).
Ati “Uzakomeze kutubera Ambasaderi
mwiza cyane cyane uwa serivisi dutanga nka kimwe mu musanzu ukomeye uzaba uhaye
abaturarwanda. Nkwifurije ishya n'ihirwe mu mirimo yawe yose uzakora muri manda
yawe.”
Kuva mu 2018, RFL imaze kwakira no
gusuzuma amadosiye arenga ibihumbi 25 muri serivisi zitandukanye iki kigo
gitanga, zirimo guhuza umuntu n’ahabereye icyaha hifashishijwe uturemangingo,
gupima abafitanye isano (DNA Test), gupima inyandiko mpimbano no kugereranya
ibikumwe by’abakekwaho ibyaha.
RFL itanga services zirimo iya ADN, iyo gupima inyandiko mpimbano (questioned documents and fingerprints
service), Gupima ibijyanye n’imbunda n’amasasu (ballistics and toolmarks), iyo
gupima ibimenyetso by’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga (digital
forensics), ijyanye no gukora autopsies (kureba icyishe umuntu, legal medicine), Iyo gupima amarozi (toxicology), n’izindi.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic
Laboratory, Dr Charles Karangwa yakiriye mu biro bye Nshuti Divine Muheto wabaye
Miss Rwanda
Dr Karangwa yasabye Miss Muheto kuba Ambasaderi wa serivisi zitangwa na Laboratwari y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL)
Miss Muheto yaherukaga gusura RFL ubwo
yiyamamarizaga kuba Miss Rwanda 2022
Miss Nshuti Divine Muheto yahaye ishimwe Rwanda Forensic Laboratory ku bwo kugendana urugendo n’irushanwa rya Miss Rwanda
Miss Muheto yashimye umusanzu wa RFL ku Banyarwanda, avuga ko azakomeza gukorana nayo
Dr Karangwa yavuze ko gukorana na
Miss Rwanda byatanze umusaruro, bityo iyi mikoranire ikazakomeza
TANGA IGITECYEREZO