Ishimwe Aimée Gloire yatangaje ko yizeye kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Burundi 2022, bitewe n’uburyo yitwaye mu gihe cya ‘Preselection’ n’umushinga afite.
Ishimwe ari mu bakobwa 12 bahatanira
kuvamo Miss Burundi 2022. Muri iki gihe, bahatanye mu cyiciro cy’amatora ari
kubera ku butumwa bugufi.
Uyu murundikazi w’imyaka 21 y’amavuko,
azwi cyane mu mirimo imwe n’imwe ifite igihugu akamaro, byagiye bituma afatwa
nk’umukobwa utarera amaboko.
Muri iki gihe ni umunyeshuri mu mwaka
wa Gatatu Kaminuza yitwa International Leaderaship University, aho yiga mu
ishami rya 'Marketing'.
Asanzwe akora akazi ko gusobanura
indimi [Translation] mu rusengero asengeramo ‘Oasis Christian Centre’, aho
afasha Pasiteri gusobanura ibyo aba ari kuvuga mu ndimi z’amahanga akabishyira
mu Kirundi bikorohera buri wese.
Ishimwe anakora ibiganiro by’amajwi,
yamamaza ibigo by’ubucuruzi mu Burundi, agakora n’ibindi bikorwa bifite aho
bihuriye n’ubushabitsi.
Yanashinze kompanyi yise ‘Amagajo’ ikora
ibikorwa birimo kwakira abantu muri hotel. Ariko nyuma yaje kwihuza na bagenzi
be bavugurura iyi kompanyi bayita ‘Abigeme b’Amagajo’.
Yabwiye INYARWANDA ko yitabiriye Miss
Burundi, kubera umushinga afite wo gukangurira abarundi gukunda igihugu cyabo n’ururimi
kavukire.
Avuga ko afite icyizere cyo gutwara
ikamba rya Miss Burundi.
Ati “Icyizere ndagifite kubera ko muri
'Preselection' byagenze neza."
Akomeza ati “Hari bamwe bambwiye ko
naje mu ba mbere muri 'Preselection', mbese icyizere ndagifite ahanini bitewe
n'umushinga wanjye wo gukangurira abarundi gukunda igihugu cyabo.”
AMAFOTO Y’UBURANGA BWA ISHIMWE UHATANIYE IKAMBA RYA MISS BURUNDI 2022
Ishimwe Aimée Gloire yavuze ko
yahatanye muri Miss Burundi kugira ngo akangurire abarundi gukunda igihugu
cyabo
Ishimwe asanzwe ari umukristu mu rusengero
“Oasis Christian centre”, aho afasha abakristu kumenya ibyo Pasiter aba avuga
Uyu mukobwa afite Nimero 7 mu
irushanwa ry’ubwiza rya Miss Burundi 2022
Ishimwe ahagarariye Intara ya Makamba muri Miss Burundi 2022
Uyu mukobwa yiga mu mwaka wa Gatatu
muri Kaminuza yitwa International Leaderaship University, aho yiga mu ishami
rya 'Marketing'
Ishimwe yavuze ko yitwaye neza mu
gice cyo guhatana ‘Preselection’, aho hamenyekanye abakobwa 12 bageze mu
cyiciro cya nyuma
Ku wa 6 Gicurasi 2022, nibwo
hazamenyekana umukobwa wegukana ikamba rya Miss Burundi 2022
TANGA IGITECYEREZO