Jorge Manuel da Silva Paixão Santos utoza Rayon Sports yavuze imyato Perezida wayo, avuga ko hari byinshi akomeje gukora bizafasha ikipe kugera kure.
Amezi
abiri arashize Jorge Manuel da Silva Paixão Santos ukomoka muri Portugal, ahawe
akazi ko kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports. Uyu mutoza yaje asimbura Masudi
Djuma wari warirukanwe kubera umusaruro mucye
n'ubwo yari yaratangiranye ikipe, ndetse n'abakinnyi benshi ariwe wari
warabaguze.
"Ndashaka
ikipe y'igihe kizaza, ubu hashize amezi abiri dutangiye umushinga kandi
uzabyara umusaruro mu gihe kizaza." Jorge Manuel aganira n'itangazamakuru
nyuma y’umukino w’igikombe cy’Amahoro.
Uwayezu
Jean Fidèle uyobora Rayon Sports amaze gusinyisha abatoza 2 kuva yahabwa izi
nshingano.
Jorge
Manuel yakomeje avuga ko agomba gushimira Perezida w'ikipe kubera byinshi amaze
kuyigezaho. Ati" ndashaka kubivuga mu ruhame, ndashimira Perezida wa Rayon
Sports ni umugabo mukuru, umuyobozi mwiza ufasha ikipe ku rwego rurenze,
ugerageza kuduha buri kimwe. Gusa abantu bakwiye kwihangana kuko bizagenda
neza."
Kuva
uyu Jorge yahabwa Rayon amaze gutoza imikino 7 ya shampiyona, atsindamo imikino
2 anganya 3, atakaza 2 bivuzeko afite amanota 9
kuri 21. Jorge kandi yakinnye n'umukino w'igikombe cy'Amahoro anganya na
Musanze FC 0-0, bivuze ko mu mikino 5 y'irushanwa iheruka atarabonamo amanota 3
imbumbe.
TANGA IGITECYEREZO