Maxwell n’umugore we Ama nyuma yo gukinana mu mukino bakiga mu mashuri abanza mu mwaka 1995, aba bombi baje kuba inshuti baza no gukundana imyaka itari mike, ndetse bigera n’aho bashyingiranwa mu birori by’ubukwe byitabiriwe n’inshuti zabo.
Inkuru y’urukundo rwa Maxwell Asare Anim na Ama bose
bakomoka mu gihugu cya Ghana yatangaje abatari bacye, nyuma yo gutangaza ko
umubano wabo watangiye bakiga mu mashuri abanza.
Mu mwaka wa 1995 aba bombi bakiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri
abanza, bahuriye mu mukino wari wateguwe n’ikigo bigagaho aho Maxwell na Ama
bakinaga ari umugabo n’umugore.
Nyuma y’imyaka 27 yari ishize aba bombi bakinanye muri
uyu mukino, byaje kurangira basezeranye kubana akaramata.
Maxwell yifashishije urubuga rwa Facebook, yasangije
abakunzi be amafoto abiri, harimo imwe igaragaza we n’umugore we bakiri mu mashuri abanza ku
munsi bakiniyeho uyu mukino bakinnye ari umugabo n’umugore. Indi foto
yagaragazaga we n'umugore we Ama ku munsi w’ubukwe bwabo.
Uyu mugabo yaboneyeho gushimira umugore we Ama kuba
yarakomeje kumuba hafi mu byiza no mu bibi, mu myaka itari mike bamaze bakundana.
Maxwell yagize ati: “Mukundwa Ama, ndagira ngo
nkoreshe uru rubuga ndetse n’aya mahirwe mbonye kugira ngo ngushimire. Mu mwaka wa 1995 twari mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, ubwo twembi twajyanaga ku
rubyiniro gukina umukino wari wateguwe n’ikigo twigagaho mu mpera z’umwaka. Kuva
ubwo, kugera n’ubu twakomeje kuba inshuti magara.”
Yakomeje asaba Imana guha umugisha umubano wabo ndetse no guha umugisha umugore we Ama yita Isi ye.
TANGA IGITECYEREZO