RFL
Kigali

Canada: Ngarambe Rita yegukanye amakamba abiri muri 'Miss Face of Humanity'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/04/2022 8:35
0


Ibyishimo byatashye mu mutima w’Umunyarwandakazi Ngarambe Rita nyuma y’uko yegukanye amakamba abiri mu irushanwa ‘Miss Face of Humanity’.



Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 2 Mata 2022, ni bwo mu nyubako y’ibirori ya John Bassett Theatre iherereye mu Mujyi wa Toronto muri Ontario muri Canada, habereye ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Face of Humanity.

Nadia Tjoa wo muri Indonesia ni we wegukanye ikamba rya Miss Face of Humanity, agaragirwa n’umunyarwandakazi Ngarambe Rita Laurence wabaye igisonga cya mbere, Kerri Jade wo muri Amerika niwe wabaye igisonga cya kabiri na Juliette Louie wo muri Hong Kong wabaye igisonga cya gatatu.

Iri rushanwa ryari rihatanyemo ibihugu 17. Ariko amajonjora y’ibanze yabaye muri Gashyantare 2020, byemezwa ko Ngarambe Rita Laurence ari we mukobwa watsindiye guhagararira u Rwanda.

Irushanwa rya Miss Face of Humanity rigamije gukangurira abatuye Isi guharanira amahoro, umutekano, kugira ubumuntu n’ibindi.

Umukobwa wambitswe ikamba n’abandi begukanye amakamba baba bafite inshingano yo kujya mu bihugu bitandukanye batanga ubu butumwa mu bihe bitandukanye.

Ni irushanwa ridashyize imbere ubwiza bw’umukobwa ahubwo umushinga afite ubyara inyungu ku mubare munini ukwiye gushyigikirwa.

Uhatanye atanga umushinga we ugasuzumwa ndetse akavuga n’uburyo azakoresha amadorali azahembwa.

Rita Ngarambe wari uhagarariye u Rwanda yaserutse yambaye imyenda irimo amabara y'ibendera ry'u Rwanda. Yari afite igihiriri cy’abafana bavugaga ko ari we ukwiye gutwara ikamba.

Imbere y’abari bitabiriye ibirori byo gutanga ikamba, Ngarambe yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kandi ko Se ari umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda.

Yavuze ko Igihugu akomokamo bashyira hamwe, kandi ko n'urubyiruko rurajwe ishinga no guharanira kubakira umusingi ku byagezweho.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko, yavuze ko Jenoside yamaze igihe cy'iminsi 100, itwara ubuzima bw'abarenga miliyoni 100, ariko ko Abanyarwanda bongeye kunga ubumwe bubaka igihugu cyibereye buri wese.

Ngarambe yavuze ko abaye Miss, yaharanira gukangurira abantu kongera gukundana, kubaka amahoro no guhora bumva ko ntacyo batageraho igihe baba badafatanyije nk'umuntu umwe.

Yavuze ko azahanira ko ibikorwa by'ubumuntu bigera kuri bose. Avuga ko yatwara ikamba ataritwara, azahanira kuba igisobanuro cy'urukundo kuri bose. Abwira buri wese wari witabiriye ibi birori, ko ari imbuto y'urukundo.

Uyu mukobwa yari ashyigikiwe mu buryo bukomeye, ndetse hari itsinda ry'abantu ryari rifite idarapo ry'u Rwanda ryahagarukuga rikagaragaza ko ari we ukwiye gutsinda.

Rita yanatwaye ikamba rya 'The World Peace' ni nyuma yo guhiga abandi gutanga ubutumwa bw'amahoro.

Uyu mukobwa yakuriye mu Rwanda aho yize amashuri yisumbuye nyuma y'uko ajya kwiga Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko mu gihe cy'imyaka amaze muri Amerika yakoze uko ashoboye akora ibikorwa bihamagarira ubumuntu binyuze mu muryango yashinze.

Rita Ngarambe wavutse kuwa 25 Nzeri 1997 yatangiye ibikorwa byo guharanira uburenganzira bw’umugore afite imyaka 16.

Akora ibikorwa byo gufasha abana b’impfubyi n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni we uhagarariye igikorwa cyo Kwibuka cyizwi nka ‘Our Past’ ishami rya Canada. Akorana bya hafi n’imiryango itandukanye yo mu Mujyi wa Toronto ifasha abatishoboye n’abadafite aho kuba.

Uyu mukobwa kandi yagiye ategura ibikorwa bitandukanye bigamije gushakira ubufasha abagizweho ingaruka n’ibiza n’ibindi. Rita Ngarambe [Uwa kabiri uvuye iburyo] yambitswe amakamba abiri, iry’igisonga cya mbere n’ikamba rya ‘The World Peace’ 

Rita yavuze ko kuva akiri muto arajwe ishinga no guharanira amahoro; avuga ko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Nadia Tjoa wo muri Indonesia yegukanye ikamba rya Miss Face of Humanity 2022 

Ngarambe akora ibikorwa byo gufasha ndetse yashinze umuryango ‘United for Humanity Organization’

KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WO GUTORA MISS FACE OF HUMANITY WAGENZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND