Kigali

Abasore 7 bagize itsinda rya BTS barimo na rudasumbwa ku isi bagiye kumara amezi 18 mu myitozo ya gisirikare

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/04/2022 19:45
0


Itsinda ry’abanyamuziki rikomeje kwigarurira isi mu njyana ya Pop byamaze kwemezwa ko kimwe n’abandi basore ba Koreya y’Amajyepfo, nabo bagomba kuzafata imyitozo ya gisirikare imara igihe kitari gito, ku banyamuziki bishobora no kubaviramo gutakaza ubwamamare bafite ku isi none.



Itsinda ry’abanyamuziki rikomeye ku isi rikomoka muri Koreya y’Amajyepfo, rigiye kumara umwaka n’igice mu myitozo ya gisirikare igamije ubwirinzi bwuzuye bw’igihugu cyabo. Ambasaderi wa Koreya y’Amajyepfo mu Bwongereza yabisobanuye neza, ko itsinda rizwi mu njyana ya Pop rya BTS ry’abasore ko naryo rifite inshingano zimwe n’iz’abandi banyagihugu.

Ubusanzwe Koreya y’Amajyepfo isaba ab’igitsina gabo bafite hagati y’imyaka 18 na 28, gufata imyitozo ya gisirikare mu gihe cy’amezi 18. Nibyo Ambasaderi yasobanuye agira ati: “Birateganijwe ko abasore bagize BTS bazitabira imyitozo ya gisirikare, kandi bariya basore bafatirwaho urugero na benshi mu gisekuru cy’abakiri  bato.”

N’ubwo bwose atasobanuye neza igihe aba basore bazahamagarirwa kwitabira imyitozo, ariko gahunda yo byumvikana ko ihari. Mu mateka hari abandi bahanzi bagiye bagira imyitozo nk’iyo, ariko nyuma yayo ubwamamare bari bafite bugakendera nka Elvis Presley wabaye icyamamare mu myaka yaza 1950, ariko nyuma akaza guhamagarwa yagaruka agasanga yaribagiranye.

BTS ikaba igizwe n’abasore bagera kuri 7 aribo Jin, Suga, J-Hope, RM, Jimin, Jungkook na V kugeza ubu ufatwa nk’umuhungu wa mbere mwiza ku isi. Iri tsinda rikaba rifite uduhigo tutagira ingano ku mbuga zicururizwaho umuziki aho ricuruza kakahava, ryegukana ibihembo bitandukanye birimo n’ibisumba ibindi ku isi bya Grammy.

Hari impugenge ko umwuga wabo wasubira inyuma n’ubwo na none Leta nayo ifite ihurizo rikomeye ryo kwereka abandi banyagihugu ko bose bangana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND