Kigali

Abahanzi nyarwanda bamwigiraho byinshi! Mu myaka hafi ibiri, Zuchu uri mu bahanzi bahenze amaze guca uduhigo twinshi harimo n’ibyo Diamond atagira!

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/04/2022 0:47
0


Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu mu muziki amaze kwigarurira imitima ya benshi, dore ko anabarizwa muri Label iri muzihagaze neza mu Karere no muri Afurika muri rusanye ya Wasafi, kugeza ubu akaba amaze kwibikaho uduhigo dutandukanye na Boss we Diamond Platnumz atagira.



Hari kuwa 08 Mata 2020, ubwo Diamond Planumz yatangazaga Zuchu nk’umwe mu bahanzi bagize Label ya Wasafi. Kuva icyo gihe Zuchu ntiyigeze na rimwe atenguha Diamond Planumz cyangwa uruganda rw’umuziki, ahubwo yatangiye gukora ibyiza bitigeze abandi bahanzi.

Kuva yatangira gukorana na Wasafi, Zuchu yatangiye kugira ibihe byiza maze yandika amateka mu bahanzikazi bakoze n’abakora injyana ya Bongo Fleva, yubaka urufatiro rutajegajega.

Hano hari ibintu bidasanzwe bikubiye mu duhigo Zuchu amaze kwibikaho.

1. Abemeye kumukurikira kuri Youtube

Zuchu niwe muhanzikazi ufite aba subscribers benshi muri Tanzaniya aho amaze kugwiza abagera kuri miliyoni 1.9 bemeye kumukurikira umunsi ku wundi (subscribers), bimugira umuhanzikazi wa kabiri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bafite aba subscibers benshi nyuma ya Yemi Alade.

Zuchu kandi niwe muhanzikazi wagize aba ‘subscribers’ ibihumbi 100 kuri Youtube muri Tanzaniya mu buryo bwihuse aho byatwaye iminsi 7 gusa,  maze aza kuzuza miliyoni 1 mu mezi 11 ibintu nabyo bidasanzwe kandi byagezweho na mbarwa.

2. Abategura Grammy Awards bamuteye imboni 

Zuchu yabaye umuhanzikazi wa mbere wo muri Afurika y’Uburasirazuba wabashije kunyura abategura ibihembo bisumba ibindi mu muziki ku isi bya Grammy, bamutekerezaho mu bahatanira icyiciro cy’umuhanzikazi mushya mwiza muri 2021. N’ubwo atabashije kugera mu bahataniye iki cyiciro, ariko ni mbarwa bashobora kubona aya mahirwe ku isi yo gutekerezwaho. Icyo gihe Zuchu yari amaze amezi 6 yonyine atangiye umuziki by’umwuga.

3. Yaciye agahigo kuri BoomPlay

Nyuma y’icyumweru kimwe atangajwe nk’umwe  mu  bahanzi bagize Wasafi, yahise ashyira hanze Ep yanditse amateka kuri Boomplay yaba muri Ep na Album zose z’abahanzi b’abanya-Tanzania, ica agahigo ko kuba yarabashije kumvwa inshuro zigera kuri miliyoni 10, byayishyize ku mwanya wa kabiri w’izabashije kubigeraho nyuma ya ‘First Of All’ ya Diamond Platnumz. Na none kandi indirimbo ye ‘Wana’ yaciye ibintu kuri uru rubuga igira miliyoni 1 mu minsi ibiri, ibintu bitigeze undi muhanzi umaze imyaka iyingayinga 2.

4. Indirimbo Sukari


‘Sukari’ kugeza ubu bidashidikanywaho niyo ndirimbo ya Zuchu yamubereye umugisha, aho yarebwe na miliyoni kuri Youtube mu masaha 22, ibintu bitigeze undi muhanzikazi mu mateka y’umuziki wa Tanzaniya.

‘Sukari’ kandi niyo ndirimbo yarebwe inshuro nyinshi muri Afurika mu mwaka wa 2021, iba n’indirimbo y’umuhanzikazi ibashije kurebwa na miliyoni 50; kugeza ubu ikaba ari nayo ndirimbo mu mateka y’umuziki wa Tanzaniya y’umuhanzi ku giti cye yarebwe inshuro nyinshi kuri Youtube aho kugeza ubu igejeje miliyoni 69, ibyo na Diamond Platnumz atigeze ku ndirimbo yikoranye itari collabo.

Indirimbo ‘Sukari’ kandi ikaba ari nayo ndirimbo y’umuhanzikazi wo muri Tanzaniya yabashije kumvwa inshuro miliyoni 1, ku rubuga rucururizwaho umuziki rwa Spotify.

5. Kuri InstagramMu mezi 5 afunguye urukuta rwa Instagram Zuchu yahise yuzuza miliyoni 1 y’abemeye kumukurikirana umunota ku wundi kuri Instagram (Followers), bimugira umuhanzikazi wa mbere muri Tanzaniya ubashije guca aka gahigo mu gihe gito. Kugeza uyu munsi, Zuchu amaze kugira abamukurikira (followers) kuri Instagram miliyoni 4.3.

6. Umusaruro rusange wo kuri Youtube

Kuva kuwa 29 Mutarama 2019, urukuta rwa Youtube rwa Zuchu [wabonye izuba mu mwaka wa 1993] rwafungurwa, rukomeza kugenda rutumbagira mu bijyanye n’abamukurikira.

Byatumye Zuchu ari we muhanzi wabashije kugira umusaruro rusange ungana na miliyoni 100, bwa mbere kuri Youtube mu mateka y’abahanzikazi bo muri Afurika y’Uburasirazuba, kuri ubu amaze kugira umusaruro rusange ungana na miliyoni 307.

7. Ari mu bahanzi bahenze muri Tanzaniya

Kuwa 29 Nyakanaga 2020, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Wasafi yatangaje ko Zuchu kugira ngo abashe kuba yagira igitaramo yitabira, umutumiye agomba kwishyura miliyoni 20 z’amashilingi ya Tanzaniya akabakaba miliyoni 9 Rwf nk’inyishyu hatabariwemo ibindi bintu nkenerwa ku muhanzi nk’ingendo, aho kuba n’ibindi nk’ibyo.

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND