Kuri iki Cyumweru tariki 3 Werurwe 2022, imyaka 26 izaba ishize umuririmbyi Canjo Hamisi ufite indirimbo zamamaye mu Rwanda no mu Burundi yitabye Imana.
Ni umwe mu bahanzi b’abanyabigwi
bazamuye ibendera ry’umuziki w’u Burundi ku ruhando Mpuzamahanga. Akundwa
binyuze mu ndirimbo z’umudiho zuje impanuro, n’izindi zifasha benshi mu buzima
bwa buri munsi.
Indirimbo ze nka ‘‘Nta cyica
nk’irungu’, ‘Umugabo w’ukuri’, ‘Amashurwe aruma’, ‘Uri intore’ n’izindi
zumvikanye igihe kinini mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, mu Burundi n’ahandi.
Buri tariki 3 Mata buri mwaka,
abafana n’abakunzi b’umuziki w’uyu mugabo bifatanya n’umuryango we mu kwibuka
ibyaranze urugendo rw’ubuzima bwe.
Mu rwego rwo kumwibuka byihariye no
kumuha icyubahiro, abahanzi bo mu Burundi barimo umuhanzi Esther Nish bahuje
imbaraga basubiramo indirimbo ye yise “Ewe Burundi”.
Iyi ndirimbo irata u Burundi mu nguni
zose z’ubuzima. Aba bahanzi bayisubiyemo barimo itsinda ry’abanyamuziki rya
Chirba&Friends ndetse na Esther Nish.
Bavuze ko bahisemo gusubiramo iyi ndirimbo kuko muri uyu mwaka u Burundi buzizihiza imyaka 60 ishize bubonye ubwigenge, kandi ko ari indirimbo nziza ihamagarira Abarundi gukunda igihugu cyabo, ikacyumvikanisha nk’igihugu kibereye buri wese.
Esther Nish waririmbye muri iyi ndirimbo ari mu bahanzi bakomeye kandi bagezweho mu Burundi, azwi mu ndirimbo zirimo ‘Ntunkologe’, ‘Come and see’ n’izindi.
Imyaka 26 irashize, umuhanzi w’umunyabigwi mu Burundi Canjo Hamisi yitabye Imana
Abahanzi barimo Esther Nish
basubiyemo indirimbo ‘Ewe Burundi’ mu rwego rwo kunamira Canjo Hamisi
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘EWE BURUNDI’YASUBIWEMO N’ABA BAHANZI
TANGA IGITECYEREZO