Inama y’Inteko rusange y’ihuriro ry’amarerero y’umupira w’amaguru mu Rwanda “IJABO RYAWE RWANDA”, yasize Sheikh Habimana Hamdan yongeye kugirirwa icyizere atorerwa kuriyobora ku bwiganze bw’amajwi 100%.
Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, muri Kigali Convention Center habereye
inama y’Inteko rusange yahuje abanyamuryango b’ihuriro ry’amarerero y’umupira
w’amaguru mu Rwanda rizwi nka “IJABO RYAWE RWANDA”, aho mu ngingo nyamukuru
harimo amatora ya Komite nyobozi nshya.
Sheikh
Habimana Hamdan wari usanzwe ari umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, yongeye
kugirirwa icyizere n’abanyamuryango bose 125 bamutoye (100%), atorerwa indi
manda y’imyaka itanu iri imbere.
Abagize
Komite Nyobozi nshya ya Ijabo Ryawe Rwanda
Perezida:
Sheikh Habimana Hamdan
Visi
Perezida ushinzwe Amarushanwa: Batariganya George
Visi
Perezida ushinzwe Imiyoborere: Musabyimana Justin
Visi
Perezida ushinzwe Uburere n’Umuco: Musanganwa Christine
Visi
Perezida ushinzwe Imenyekanishabikorwa: Harelimana Emmanuel
Visi
Perezida ushinzwe Iterambere na Tekinike: Ntibitura Jean Claude
Umunyamabanga
Mukuru: Mutezinka Prisca
Umubitsi
Mukuru: Ngaruyinka Pierre Célestin
Komiseri
w’Ababyeyi: Nisingizwe André
Komiseri
w’Iterambere na Tekinike: Dukuzimana Antoine
Komiseri
w’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori: Mutuyimana Sophie
Komiseri
w’Imisifurire: Nzabahimana Emmanuel
Komiseri
w’Imibereho myiza n’Ubuvuzi bwa siporo: Rombe Salum
Komiseri
w’Itangazamakuru: Tegabanze Eric
Komiseri
ushinzwe Imenyekanishabikorwa no gushaka Abaterankunga: Byiringiro Claude Ally
Komiseri
w’Imyitwarire: Mungu Jitiada Vigoureux
Komiseri
wa Komite Ngenzuzi: Tuyisenge Salua
Komiseri
w’Akanama Nkempurampaka: Ntakirutimana Emmanuel
Komiseri
wa Komisiyo y’Ubujurire: Eng Nsengiyumva Jean Eric
Inteko rusange ya Ijabo Ryawe Rwanda yasize Sheikh Hamdan yongeye gutorerwa kuyobora iri huriro ry'amarerero
TANGA IGITECYEREZO