Kigali

Ibyishimo byari byose muri 'Graduation' ya mbere y'abanyeshuri ba Art Rwanda - Ubuhanzi - AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:2/04/2022 7:57
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 1, Mata 2022, muri 'Salle' ntoya ya Camp Kigali habereye ibirori byo kwishimira gusoza amasomo kw'abanyeshuri ba mbere ba Art Rwanda - Ubuhanzi, aho bagaragaje ubumenyi bafite ku byo bize, banagirwa inama n'abanyacyubahiro batandukanye.



Ibi birori byateguwe na Imbuto Foundation ari nayo yahaye abanyeshuri uburyo bwo kwiga, ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Umuryango mpuzamahanga wa UNDP, Leta ya Koreya ndetse n'ikigo cya Koreya gishinzwe ubutwererane (KOICA).

Hari hateraniye abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Madamu Rosemary Mbabazi wari umushyitsi mukuru, umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation Umutesi Geraldine n'umunyamabanga muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco, Hon Bamporiki Edouard.

Hari kandi Umuyobozi Wungirije wa UNDP Rwanda Varsha Redkar-Palepu, umuyobozi wa KOICA mu Rwanda Yoo Jee Hyun n'abandi barimo Minisitiri w'urubyiruko wa Sierra Leone, Hon Mohammed Bangoura.


Hon. Bamporiki na Hyun uhagarariye KOICA 

Hari kandi abanyeshuri 68 basoje amasomo, abahanzi basanzwe bafite amazina akomeye mu Rwanda, abakemurampaka babanye n'abanyeshuri mu bihe by'amarushanwa n'abandi banyempano batandukanye.

Ibirori nyirizina byatangiye i Saa 16:50' nyuma y'aho benshi mu bitabiriye bari bamaze gupimwa COVID-19, MC yasuhuje abari bitabiriye, anaha umwanya 'Band' y'abacuranzi basoje amasomo, banzika ibirori mu majwi aryoheye amatwi.

Habanje umuririmbyi Evy Ngabo waririmbye indirimbo zo mu rurimi rw'icyongereza, akurikirwa n'itsinda ry'abasore baririmbaga indirimbo gakondo, banyeganyeza abari aho mu ndirimbo za; Sabizeze na Twaza zisanzwe zikunzwe n'abanyarwanda.

I saa 17:30' umuyobozi w'ibirori yahaye ikaze abayobozi batandukanye ndetse n'umushyitsi mukuru w'ibirori, anasaba abari aho kwakira no gushimira abanyeshuri basoje amasomo.

MC yagarutse ku mateka ya Art Rwanda- Ubuhanzi, asobanura ko abarenga 2400 bitabiriye amarushanwa yabanjirije kwinjira mu masomo nyirizina, hagatoranywamo abantu 68 ari nabo basoje amasomo mu byiciro bitandukanye bya; Drama, Plastic Arts, Ubuvanganzo, Kubyina, Kwerekana imideri.


Mu butumwa bw'umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation Umutesi Geraldine, yashimiye abanyacyubahiro bose bitabiriye ibirori, anakira Minisitiri w'urubyiruko wa Sierra Leone, Mohammed Bangoura wari waje kwifatanya n'abanyarwanda mu birori.

Yashimiye kandi abahanzi bashya ati "Aho muri hose muhaguruke tubashimire, nimwe mwaduteranirije hano uyu munsi."

Madamu Umutesi Geraldine yasabye abanyeshuri gusigasira ibyagezweho kandi bagakomera ku ndangagaciro ati "Akabuto katewe kavuyemo umusaruro, mukomereze aho nkuko mwagabiwe ineza namwe mugabe ineza." Yashimiye kandi abafatanyabikorwa batandukanye bafatanije na Imbuto Foundation mu gutegura ahazaza heza h'aba bahanzi.


Bwana Yoo Jee Hyun uyobora ikigo cya Koreya gishinzwe ubutwererane mu Rwanda, yavuze ko KOICA inejejwe no kuba umufatanyabikorwa mu guteza imbere ubuhanzi.

Yagize ati "Uyu munsi turi hamwe ngo twishimire aba banyeshuri 68, KOICA inejejwe n'ibyagezweho na buri umwe"

Yoo Jee Hyun yavuze ko KOICA izakomeza kuba umufatanyabikorwa mu bikorwa bitandukanye by'iterambere, asoza mu magambo y'ikinyarwanda ashimira, ati "Murakoze, Murakarama."


Nyuma y'ubutumwa bwa Yoo Jee Hyun, umuhanzi Deo Munyakazi yasusurukije abari bateranye acuranga iningiri ndetse anaririmba indirimbo gakondo mu ijwi ryanyuze benshi.

Itsinda ry'abahanzi 10 barimo umunyarwenya mushya witwa 'Merci' bahawe umwanya bifashisha 'Drama' basobanura ko ubuhanzi bwose bize buzabafasha kubateza imbere no kubatunga.

Abanyempano, Yvan Buravan, Misago Wilson, Umutoni Grace, Teta Diana na Habimana Venuste bahawe umwanya wo gusubiza ibibazo bitandukanye ku buhanzi.

Yvan Buravan yasobanuye uko afata ubuhanzi ati "Ni icyo ufite muri wowe kuko iyo ucyifitemo urakimenya, ni nayo mpamvu mu banyeshuri hari abatoranijwe, ubuhanzi ni umwihariko wa buri muntu, igihangano kikaba ibyo akoze."

Yvan yahishuye ko ubuhanzi bwe bw'umwuga bushingiye ku mashyiga atatu yo Gukora cyane, Kugira ikinyabupfura no Gusenga kuko arizo nkingi z'ubuhanzi bufite intego kuri we.

Misago Wilson nyiri Filime z'uruhererekane zikunzwe cyane mu Rwanda zirimo "Seburikoko", "City Maid", "Indoto" n'izindi we yasobanuye ku rugendo rw'umunyempano yihereyeho anavuga ku nyungu z'ubuhanzi.

Yavuze ko urugendo rw'ubuhanzi mbere ya byose rusaba kwihangana no gukora cyane, aho yitanzeho urugero avuga ku rugendo yatangiye muri 2008 akamara imyaka ine atarabasha kugira igikorwa ashyira hanze, ariko kuri ubu akaba afite kompanyi ya Zacu TV ibasha guha akazi abakozi barenze 100.

Umunyamideri, Umutoni Grace ukorera i Rubavu ndetse akaba umwe mu mbuto za Art Rwanda - Ubuhanzi, yavuze ko uru ruganda rushingiye ku batoza bigisha abanyeshuri ndetse ndetse n'icyizere kiba hagati yabo.

Umutoni yavuze ku rugendo rwe mu gutunganya imideri avuga ko yatangiye bimugora ariko kuko byari impano ye yakomeje kubisigasira abifashijwemo na Arti Rwanda - Ubuhanzi yinjiyemo muri 2018 ikamuhugura muri byinshi.

Umutoni Grace yavuze ko kuri ubu we n'abakozi be 11 bafite isoko rinini mu Rwanda anasobanura ko intumbero yabo mu myaka itanu imbere ari ukugira amaduka y'imyenda y' u Rwanda (Made In Rwanda) mu bihugu byose by'Africa.

Umuhanzikazi Teta Diana yavuze uko yageze mu buhanzi ati "Inganzo narayikuranye kuko niga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza nabashaka kwandika imivugo nkayivuga ku munsi wo gutanga amanota."

Yasobanuye ko kuba inganzo ye yarahuye no kugira abo afatiraho icyitegererezo nka Mutamuriza Anonciatta, Mariya Yohani, Mariam Makeba n'abandi ari bimwe mu byamugejeje mu nzira igororotse y'ubuhanzi.

Yasobanuye ko kuba benshi batangira ubuhanzi nta mikoro ahagije no kuba bamwe basabwa ruswa y'igitsina ari zimwe mu mbogamizi rusange zitambamira ubuhanzi bw'abagore mu Rwanda.

Teta yasabye abanyeshuri basoje amasomo guhagarara ku gaciro kabo mu kazi, anabasaba kubyaza umusaruro amahirwe bafite no kuzihanganira imbogamizi zose bashobora kuzahura nazo.

Habimana Venuste wayoboye imirimo yo kubaka ibikorwa bitandukanye birimo ibishushanyo bya 'RondPoint' ya Kicukiro 'Sonatube' na we yavuze ko impano yayigize kare kandi ikigaragaza mu buto bwe, aho yatangiriye gukora ibishushanyo bibajwe.

Nyuma y'ubutumwa bw'aba banyempano, umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y'urubyiruko n'umuco, Bwana Bamporiki Edouard yagejeje ijambo ku bari bateranye.


Hon. Bamporiki yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ubuhanzi bube ubutunga nyirabwo Kandi bukungukira igihugu. 

Yavuze ko ubuhanzi bwo kwishimisha gusa ari 'Isezerano rya kera' mu gihe ubuhanzi bugezweho kandi butegurirwa guteza imbere nyirabwo ari 'Isezerano rishya'.

Nyuma y'aho, abahanzi bashushanya; Iradukunda Remy na Kanyange Lyse bagaragaje ibishushanyo bakoze 'Live'.

Basobanuye ko bakoze igishushanyo mbarankuru cyo gushimira Art Rwanda - Ubuhanzi, Imbuto Foundation na Minisiteri y'urubyiruko n'umuco bafashije aba bahanzi gushyira impano ahabona.


I saa 19:30' hari hagezweho umwanya wo gushyikiriza impamyabushobozi abanyeshuri 68 basoje amasomo muri Art Rwanda - Ubuhanzi.

Mu butumwa bw'Umuyobozi Wungirije wa UNDP mu Rwanda, Varsha Redkar-Palepu yavuze ko batewe ishema n'ubufatanye bafitanye na Leta y' u Rwanda ndetse n'ikigo cya KOICA, anashimira abanyeshuri bose bahawe impamyabushobozi.

Minisitiri w'urubyiruko n'umuco, Madamu Rosemary Mbabazi yashimiye Minisitiri w'urubyiruko wa Sierra Leone, Hon. Mohammed Bangoura wasubitse urugendo rusubira mu gihugu cye nk'uko rwari ruteganijwe kugira ngo yitabire ibirori bya Art Rwanda - Ubuhanzi na Youth Connect.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko kugira ubuhanzi bufite intego kandi bushingiye ku muco nyarwanda ari icyifuzo cya buri wese, anasaba abahanzi gukomera ku ndangagaciro.

Yagize ati "Muri imfura za Art Rwanda, ndagira ngo mbasabe gukomeza umurava n'indangagaciro z'umuco nyarwanda. Ibyo mwakoze ni byiza cyane mukomeze mwongere imbaraga."

Yashimiye Kandi Imbuto Foundation "ku bwumuhate n'akazi keza bakoze" anashimira abafatanyabikorwa bose babaye hafi aba banyeshuri 68 mu rugendo rwo kwiga.

Mu gusoza ijambo rye, Minisitiri Rosemary Mbabazi yashyikirije impano y'igihangano Minisitiri w'urubyiruko wa Sierra Leone. 


I Saa 20:00' Maniraguha Carine na Ntegereje Emmanuel bari mu basoje amasomo, bahawe umwanya bataka Art Rwanda mu muvugo wuje ubuvanganzo, hakurikiraho abaririmbyi n'ababyinnyi batandukanye.

Mu gusoza, abanyeshuri bahawe impamyabushobozi, bafatanyije n'abayobozi ndetse n'abashyitsi kubyina imbyino gakondo, ari nabyo byashyize akadomo ku birori by'uyu munsi byasojwe i Saa 20:40'.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo hatangijwe umushinga wa ArtRwanda - Ubuhanzi, ku bufatanye bwa Minisiteri y'urubyiruko n'umuco, Inteko y'umuco (Rwanda Cultural Heritage Academy) hamwe na Imbuto Foundation. 

Muri 2019 ikigo mpuzamahanga cya UNDP na KOICA babaye abafatanyabikorwa b'uyu mushinga.

Art Rwanda - Ubuhanzi igamije kumenya no gushyigikira urubyiruko rw'u Rwanda rufite impano mu buhanzi butandukanye. 

Ku ikubitiro hahuguwe abanyempano mu mu byiciro bitandatu by'umuziki n'imbyino, Imideri, Gukina filime n'amakinamico, Gukora amafoto n'amashusho, Ubuvanganzo ndetse na 'Plastic arts'.



Abasoje amasomo bagaragaje bimwe mu bihangano bakoze







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND