Abakunzi b’umuziki nyarwanda n'umuryango wa Meddy bakomeje gusangizwa ibihe binyuranye byaranze ibihe byo kuvuka k’umwana we.
Kuwa 23 Werurwe 2022, nibwo Meddy yashyize hanze ubutumwa bw’ifoto
bugaragaza umugore we akuriwe.
Nyuma y’amasaha macye yatangiye gushimwa n’abantu banyuranye
barimo inshuti ze za hafi n’abavandimwe, mu butumwa bugaragaza ko we n’umugore
we Mimi bamaze kwibaruka.
Kuva icyo gihe kandi yatangiye kugenda umunsi ku wundi
asangiza abamukurikira, ibihe binyuranye byaranze gutwita k’umugore we.
Mimi nawe yafashe umwanya amushima uko yamubaye hafi
akamukundwakaza, byatumye urugendo rw’amezi icyenda atwite rworoha.
Kuri ubu babinyujije n’ubundi kuri Instagram y’abafana kandi
inanyuzwa amakuru ya buri munsi ya Meddy n’umuryango we, basangije ababakurikira
ibihe byaranze ibirori byo kwitegura umwana wabo, bizwi nka ‘Baby Shower’.
Ni ibirori bigaragara ko byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe
ba Mimi, ubona ko byari biteguritse.
Meddy na Mimi bakaba bibarutse nyuma y’amezi agera ku 10
bakoze ubukwe, bwitabiriwe n’ibyamamare binyuranye bwabaye kuwa 22 Gicurasi 2021.
Mimi yari yuje akanyamuneza
Inseko yari yose ku bitabiriye ibi birori
Inshuti n'abavandimwe bari baje gushyigikira Mimi
Meddy na Mimi bibarutse umwana w'umukobwa
Ni bacye babasha gutegura ibirori nk’ibi
Mimi aherutse kuvuga ko yatwise umwana we amezi icyenda ariko iteka azamuhora ku mutima
Mimi na Meddy bahujwe n’ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Ntawamusimbura'
Bari mu byamamare bikurikirwa cyane mu Rwanda ndetse n’abanyarwanda bo hanze y’u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO