Ku isaha ya 19:33, nibwo Kaya Byinshi yagiye ku rubyiniro ari
kumwe n’abamufasha gucuranga Guitar n’Ingoma atangira ashima abitabiriye, ati:"Ngiye kubana
namwe mu minota micye mfatanyije n’abacuranzi." Akomeza aririmba indirimbo
zinyuranye zirimo Mana y’i Rwanda, Bwira maze ku isaha ya saa 20:00 ahamagara
ku rubyiniro Mani Martin ati:"Umuhanzi ugiye gukurikiraho ni Mani Martin
nishimiye kandi gusangira urubyiniro nawe."
Ku isaha ya saa 20:21 nibwo Mani Martin yari ageze ku rubyiniro
mu ndirimbo ye ‘Akagezi ka Mushoroza’ afite umucuranzi wa Guitar akomeza mu
ndirimbo ye ‘Baba ni Nani’, ageze aho afata umwanya aganiriza abitabiye iki gitaramo
agira ati:"Ndishimye cyane, kuba hano bifite ikintu gikomeye bivuze. Hari hashize
igihe bidakunda uretse kuri televiziyo ariko isi yongeye gufunguka, guhura
namwe ni iby’agaciro kuko burya ntitwaba abahanzi tudafite abo turirimbira."
Noneho aririmba indirimbo ‘My Destiny’ ubwo yarimo ayisoza ‘Bill
Ruzima’ amusanga ku rubyiniro akikimba bya Kinyarwanda akaraga umubyimba byo
hejuru. Mani Martin kandi yaririmbye indirimbo irimo amagambo akangurira abantu
kubwira abandi ko babakunda bakibafite. Ni indirimbo yasobanuye ko ishingiye ku
nkuru mpamo ye.
Mani Martin yagize ati:"Ndashaka gusangira namwe inkuru y’iyi
ndirimbo, mu myaka ishize nabuze inshuti yanjye magara. Nyuma y’iminsi micye naje
kwandika iyi ndirimbo, ngo mbwire abantu ko ari ngombwa kubwira abantu ko
tubakunda mbere y’uko tubabura cyangwa tukibafite."
Mani Martin kandi yanaririmbye indirimbo z’abandi bahanzi, ibintu yahamije ko impamvu yo kuririmba indirimbo z’abandi ari uko kuva afite
imyaka 6 abumva kuri radiyo aribo batumye atangira gukunda umuziki, kuririmba no
kwandika.
Yafatanije kandi n’abahanzi barimo Kaya Byinshi kuririmba
indirimbo zirimo ‘Nzovu’ na Malaika ya Miriam Makeba, yaje kandi no kuririmbana na Bill Ruzima banafitanye indirimbo izasohoka kuri Album ya Mani Martin ya
gatandatu arimo gutunganya.
Mani Martin yavuye ku rubyiniro agisabwa n’abitabiriye iki
gitaramo kubongeza iminota. Bari biganjemo ibyamamare mu mideli nka Moses nyiri Moshion kimwe n’abazungu
benshi wabonaga ko bizihiwe cyane, indirimbo yasusurukije abantu cyane ikaba ari
‘Mfite Urukumbuzi’ Mani Martin yavuze ko yashyize hanze mu mwaka wa 2006, ikaba
ari nayo yamugize uwo ariwe.
Mani Martin yanyuze abitabiriye igitaramo cyabereye L'Espace
Kaya Byinshi na Martin bafatanyije kuririmba indirimbo zirimo 'Malaika'
Moses nyiri inzu y'imideli ya Moshion, Bill Ruzima n'abandi bari buzuye akanyamuneza ku maso
Abitabiriye bafatanyaga n'abahanzi kuririmba indirimbo hafi ya zose bakajya bananyuzamo bagakoma mu mashyi
Abazungu nabo bari babukereye ku bwinshi
Kaya Byinshi yari afite abacuranzi babiri
Abitabiriye banyuzagamo bagacinya akadiho
Mani Martin yafatanije na Bill Ruzima yise umuhungu we kuririmba indirimbo nziza y'urukundo
KANDA HANO WUMVE UNAREBE UKO 'KAYA BYINSHI' YITWAYE KU RUBYINIRO
KANDA HANO WUMVE UNAREBE UKO 'MANI MARTIN' YANYUZE ABITABIYE IGITARAMO CYE NA KAYA BYINSHI