Abasore 5 nibo babashije gutsindira itije yo guhagararira Intara y’Amajyepfo mu irushanwa rya Mister Rwanda riri kuba ku nshuro ya mbere.
Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe
2022, amajonjora rya Mister Rwanda 2022 yakomereje mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, aho
abasore 40 ari bo biyandikishije guhagararira iyi Ntara ariko 9 nibo bari bujuje
ibisabwa.
Abasore banyuze imbere y’Akanama
Nkemurampaka ni 9 barimo Cyuzuzo Pacifique [Nimero 8], Hakizumwami Jean Felix [Nimero 9],
Nshuti Jonathan [Nimero 11], Kayiranga Patrick [Nimero 13], Rukundo Derrick
[Nimero 14], Ndanezewe Elysee [Nimero 19], Hakizamungu Jules [Nimero 21],
Ntirushwa Eric [Nimero 23] ndetse na Rwagasore Cedrick [Nimero 24].
Nyuma yo guteranya amanota, Akanama Nkemurampaka kemeje ko abasore 5 ari bo batsinze. Sunday Justin ukuriye Akanama yavuze ko bahisemo abasore bahagarariye Intara y'Amajyepfo bashingiye ku ishyaka babonanye buri umwe, uburyo buri umwe yasobanuyemo ibitekerezo bye ndetse n'uburyo yumva umuco.
Bityo abasore bakomeje ni Ntirushwa Eric [Nimero 23]; Nshuti Jonathan [Nimero 11], Rwagasore Eric [Nimero 24], Kayiranga Patrick [Nimero 13] ndetse na Rukundo Derrick [Nimero 14].
Intara y'Amajyepfo igizwe n'Uturere 8
ndetse n'imirenge 101, icyicaro cy'intara giherereye mu karere ka Nyanza,
umurenge wa Busasamana, akagari ka Nyanza.
Amajonjora akomereje mu Ntara y’Amajyepfo
mu Karere ka Huye nyuma y’uko iri rushanwa ryabanjirije mu Ntara y’Iburasirazuba
aho habonetse abasore batanu baserukiye iyi Ntara.
Iri rushanwa ryakomereje mu Karere ka
Musanze, aho habereye amajonjora y’Intara y’Uburengerazuba ihagarariwe n’abasore
umunani ndetse n’Intara y’Amajyaruguru ihagarariwe n’abasore barindwi.
Nyuma yo kuva mu Ntara y’Amajyepfo,
iri rushanwa rizakomereza mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 30
Werurwe 2022.
Akanama Nkemurampaka kari kwifashishwa mu majonjora kagizwe na Sunday Justin [Ni we ukuriye akanama] umuyobozi wa Sunday Entertainment, umunyamakuru wa Royal Fm, Aissa Cyiza ndetse na Sebudwege Chear usanzwe ari Visi-Perezida wa kompanyi Imanzi Ltd.
Uko abasore bahataniye guserukira Intara y'Amajyepfo muri
Mister Rwanda 2022
1.Cyuzuzo Pacific [Nimero 8]
Uyu musore yize ibijyanye n’ikoranabuhanga. Yavuze ko yitabiriye Mister Rwanda kubera umushinga afite wo guteza imbere abana batabona amahirwe yo kumenya ‘umuco wacu’.
Yavuze ko ashaka kuzashyiraho
imurikabikorwa ryafasha buri wese ushaka kumenya byinshi ku muco, kandi
bigafasha n’abanyabugeni.
Yabajijwe uko abona uburezi bw’umwana
w’umukobwa muri iki gihe, avuga ko kuri we abona Leta ikora uko ishoboye
ikabafasha kwitinyuka kandi igashyiraho amahirwe atuma babasha kwisanga mu
mashuri nk’abahungu.
2.Hakizimani Jean Felix [Nimero 9]
Uyu musore wambaye nimero 9 yabajijwe
inzego z’umutekano yaba azi, avugamo Ingabo na Police, hanyuma agenda avuga
zimwe mu nshingano zazo.
Yavuze ko yitabiriye Mister Rwanda
kuko ashaka ko bamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we wo gukangurira
urubyiruko kwihangira imirimo binyuze mu buhinzi n’ubworozi.
3.Nshuti Jonathan [Nimero 11]
Ni ku nshuro ya kabiri uyu musore
ahatanye muri Mister Rwanda 2022. Yari yiyamamarije mu Karere ka Musanze ariko
aratsindwa. Yavuze ko yatsinzwe kubera ko ‘nari mfite ubwoba’.
Yabajijwe igisobanuro atanga ku
ijambo ‘intwari’, avuga ko ari umuntu wakoze ibintu bigirira akamaro igihugu. Kandi ko intwari azi ari Gisa Fred.
4.Kayiranga Patrick [Nimero 13]
Yavuze ko yasoje amashuri yisumbuye
mu 2021, avuga ko nta kazi afite. Yabajijwe icyo yumva iyo bavuze gukunda
igihugu. Avuga ko kuri we bisobanuye kwitangira igihugu, kandi ukagira
indangagaciro ziranga ‘iyo sosiyete urimo’.
Aissa Cyiza yamubwiye ko asa neza ‘mu
mwambaro w’umukara yari yambaye’. Uyu musore yabajijwe ku buringanire, avuga ko
kuri we ihame ry’uburinganire ryumvikanye, kuko muri nguni zose z’ubuzima
hagaragaramo abakobwa.
Uyu musore yavuze ko yiyandikishije
muri Mister Rwanda, kubera ko afite umushinga wo guteza imbere abamurika
imideli.
5.Rukundo Derrick [Nimero 14]
Uyu musore yabajijwe igisobanuro cya Mister Rwanda, abazwa igisobanuro atanga iyo bavuze ngo umusore ni ‘mwiza’.
Yavuze ko kuri we umusore mwiza amurebera mu bikorwa by’ingirakamaro ku bandi,
ubuzima abamo bufasha abandi n’abandi.
Yanabajijwe kuri raporo ivuga ko
abanyarwanda batishimye, agaragaza ko hari byinshi umuntu yashingiraho
bigaragaza ko atari ukuri.
6.Ndanezewe Elysee [Nimero 19]
Uyu musore yavuze ko asanzwe abarizwa
mu Karere ka Huye kubera ko ari ho yiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya
Huye.
Yabajijwe kuri gahunda ya 'Ndi
Umunyarwanda', avuga ko ari ‘gahunda igamije guhuriza hamwe abanyarwanda bakunga
ubumwe, bakirinda amacakubiri.
Yiga ubutabire mu buvuzi. Ndanezewe
yavuze ko afite umushinga wo gukora amasabuni ahendutse ku buryo benshi azabafasha. Avuga ko yanyuze muri Mister Rwanda kugira ngo
bamufashe kuwushyira mu bikorwa.
7.Hakizamungu Jules [Nimero 21]
Uyu musore yavuze ko yiga mu mwaka wa
kabiri muri IPRC Huye. Abazwa ibikubiye mu muco w’u Rwanda, avuga mo gusabana.
Yavuze ko afite umushinga wo guteza
imbere umwana wo mu cyaro by’umwihariko umuhungu. Hakizamungu yavuze ko avuka
mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Abajijwe ku ihame ry’uburinganire, yavuze ko ari ukuzuzanya hagati y’abagabo n’abagore.
8.Ntirushwa Eric [Nimero 23]
Yabajijwe icyo yumva iyo bavuze ngo
ubutwari buraharanirwa, avuga ko ari ugukora uko ushoboye ukitanga kandi
ukitangira abandi. Avuga ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu, bityo ko ari bo
nyambere mu gutera intambwe ya mbere yo kwiyubaka.
Ntirushwa yabajijwe ku buringanire,
avuga ko kuri we ihame ry’uburinganire ‘riri ku kigero gishimishije’ bitewe n’uburyo
ababyeyi baryumvise banabishyira mu bikorwa.
Yavuze ko umushinga we ari ‘Menya u
Rwanda’, abazwa ibintu bitatu nyaburanga mu Rwanda n’ibirango bitatu by’u
Rwanda.
9.Rwagasore Cedrick [Nimero 24]
Yabajijwe umuntu afatiraho urugero mu
buzima bwe, avuga ko atamuvuga izina ariko uwo muntu ari ufite ibikorwa byo
gufasha, akiteza imbere akibuka na bagenzi be.
Aissa Cyiza yamubajije imyitwarire y’abanyeshuri mu bigo by’amashuri, avuga ko imyitwarire y’abanyeshuri muri iki gihe igoye, cyane cyane abahungu. We avuga ko byatewe ahanini no kuba ibihano byaragabanyijwe.
Ifoto y'abasore 5 babonye itike yo guhagararira Intara y'Amajyepfo
AMAFOTO Y'ABASORE 5 BATSINDIYE GUHAGARARIRA AMAJYEPFO
Nshuti Jonathan [Nimero 11]
Kayiranga Patrick [Nimero 13]
Ntirushwa Eric [Nimero 23]
Rukundo Patrick [Nimero 14]
Rwagasore Cedrick [Nimero 24]
AMAFOTO Y’ABASORE 9 BANYUZE IMBERE Y’AKANAMA NKEMURAMPAKA
1.Cyuzuzo Pacifique [Nimero 8]
2.Hakizumwami Jean Felix [Nimero 9]
3.Nshuti Jonathan [Nimero 11]
4.Kayiranga Patrick [Nimero 13]
5.Rukundo Derrick [Nimero 14]
6.Ndanezewe Elysee [Nimero 19]
7.Hakizamungu Jules [Nimero 21]
8.Ntirushwa Eric [Nimero 23]
9.Rwagasore Cedrick [Nimero 24]- Uyu musore asanzwe akora mu kigo cy’amashuri aho ashinzwe imyitwarire
Amajonjora ya Mr Rwanda yakomereje mu Ntara y'Amajyepfo, ifatwa nk'igicumbi cy'umuco
Umusore wiyandikishije asabwa kugaragaza ibyangombwa birimo ikigaragaza ko atafunzwe; icy'uko yikingije Covid-19 n'ibindi
Ikipe ishinzwe kureba niba umusore yujuje ibisabwa, ubundi bakamwandika
Rwagasore Cedrick yerekanaga ibimuranga mbere y'uko anyura imbere y'Akanama Nkemurampaka
Umuhire Rebecca wa Royal Fm ni we uyobora ibiganiro by'amajonjora ya Mister Rwanda
Abasore 9 nibo bujuje ibisabwa muri 40 biyandikishije mu Majyepfo
Amajonjora yo mu Karere ka Huye yabereye kuri Galileo Hotel hafi n'ikibuga cy'indege cya Huye
Uhereye ibumoso: Sebudwege Chear, Sunday Justin na Aissa Cyiza
Sunday Justin ukuriye Akanama Nkemurampaka yibanze ku bibazo bigaruka ku buzima bw'uhatanye, impamvu yo kwitabira Mr Rwanda n'ibindi
Sebudwege Chear yabajije ibibazo byibanze k'u Rwanda birimo nk'igisobanuro cy'ubutwari, ibirango by'u Rwanda n'ibindi
Aissa Cyiza yabajije ibibazo byibanze ku ihame ry'uburinganire, imyitwarire y'abanyeshuri ku mashuri n'ibindi
TANGA IGITECYEREZO