RFL
Kigali

Byinshi kuri Khalid Payenda wahoze ari Minisitiri, akaba ari umushoferi wa Taxi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:28/03/2022 17:34
0


Khalid Payenda wahoze ari Minisitiri w’imari muri Afghanistan, akegura ku mirimo ye nyuma y’aho abatalibani bigaruriye igihugu cye, ubu ni umushoferi wa taxi 'Uber' muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akorera amafaranga amufasha gutunga umuryango we.



Inkuru ya Washington Post ivuga ko Khalid Payenda yahisemo kubaho ubuzima butuje kandi bworoheje we n'umuryango we, bituma akura amaso kuri Afghanistan ahitamo kuba umushoferi, akazi afatanya no kuba umwarimu wungirije muri kaminuza ya Georgetown.

Payenda avuga ko yishimiye amahirwe afite yo kuba abasha gutunga umuryango we nubwo adafite amahitamo menshi ku buzima bwe n'ubw'abagize umuryango we.

Mu magambo yumvikanisha ko leta ye yatsinzwe urugamba n'abatalibani kandi byari mu gihe gikwiriye, yagize ati ''Twaratsinzwe kandi twese twabigizemo uruhare. Urebye koko abaturage bari bababaye.''

Payenda w'imyaka 40 y'amavuko, yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’imari icyumweru kimwe mbere y'uko abatalibani bafata Kabul, kubera ko umubano we na Ashraf Ghani Ahmadzai wahoze ari perezida wa Afuganisitani utari mwiza.

Ku bwo gutinya gufungwa na Ashraf Ghani, Payenda yahungiye muri Amerika, aho yajyanye umugore, abana be ndetse n'amafaranga macye yari afite hafi.


Payenda

Khalid Payenda ni impuguke ikomeye mu by'imari n'ubukungu

Bwana Payenda yabonye impamyabumenyi ihanitse muri Politiki n'Iterambere ry'ubukungu yakuye muri kaminuza ya Illinois- Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2009. Afite kandi impamyabumenyi y'ikirenga mu bijyanye n'amabanki n'imari ndetse n'impamyabumenyi ihanitse mu bucuruzi.

Uyu mugabo wize cyane yatangiriye imirimo ya leta muri Minisiteri ishinzwe guteza imbere icyaro mu 2003, akabifatanya no gukorera ibiro bya Banki y'Isi i Kabul nk'umusesenguzi w'imishinga yayo muri Afuganisitani.

Hagati ya 2006 na 2008, Bwana Payenda yakoraga nk'inzobere mu bijyanye n'ubukungu mu ishami rya Banki y'isi i Kabul, aho yari afite inshingano zo kugaragaza raporo y’ubukungu ya Afuganisitani buri mwaka, gukurikirana ibibazo by’ubukungu no kurwanya ubukene.

Yatangiye gukora nk'umujyanama wa politiki y’imari muri Minisiteri y’Imari mu mwaka wa 2010, kugeza hashyizweho Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu mu 2015, aho yagiye muri minisiteri y'ubukungu, agashingwa kuba umuyobozi w'abategura ingengo y'imari ya leta n'ibikorwa byayo.

Inkuru nyinshi zimwandikwaho, zivuga ko yakoze neza ubuhuzabikorwa hagati ya leta n’abikorera mu gihe gito, anashyira ku murongo gahunda z’ubukungu za guverinoma, yifashishije gutegura uruhererekane rw’imishinga minini y’ibikorwa remezo byagiye bizamura ubukungu.

Muri 2017, Bwana Payenda yagizwe Minisitiri w’imari wungirije, arushaho kugira ijambo ku gutegura no no kunoza imikoreshereze y'ingengo y’imari, aho yari amaze kuba umwizerwa wa leta kubera ubuhanga n'ubumenyi buhambaye yari yaravanye mu mashuri menshi afite.

Hagati ya 2017 na 2021, Payenda yari umukundwa na Banki y'isi, aho yamwifashishaga mu mishinga minini yakorerwaga muri Afghanistan ndetse n'ibihugu baturanye kuko ari inzobere mu by'ubukungu n'ikoreshwa ry'amafaranga.

Mu mpera za 2020, Khalid Payenda yashinze kaminuza ye i Kabul, yari ifite intego yo kwigisha no guhugura abanya-Afghanistan bakaba inzobere mu bijyanye n'imari n'ubukungu.

Muri Mutarama 2021, uyu mugabo yagizwe Minisitiri w'imari, aho yumvikanye avuga ko ashaka guteza imbere ubukungu bwa Afghanistan binyuze mu gutera ingabo mu bitugu abikorera.

Mu gihe yari ku ntebe ya Minisiteri w'imari, Khalid Payanda ntiyumvikanaga na guverinoma ku byemezo byinshi, aho yanengaga imikoreshereze y'imari y'igihugu ndetse biza kumviramo kwegura kuri uwo mwanya no guhunga igihugu.


Khalid asigaye ari umushoferi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND