Ibi byabaye kuwa Gatatu w’icyumweru dusoje mu mujyi wa
Hopewell, muri leta ya Virginia ubwo aba bana barindwi bari munsi y’imyaka
umunani banywaga ibinini bisinziriza bari bahawe n’umwe muri bo w’imyaka 7 y’amavuko
ubwo bari mu rugo bonyine batari kumwe n’ababyeyi babo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru People avuga ko ubwo
abashinzwe umutekano bageraga kuri iyi nzu aba bana barimo basanze bane muri bo
batabasha kuvuga. Abandi batatu babasanze mu byumba bitandukanye by’iyi nzu
ariko bose batabasha kugenda.
Nyuma ni bwo aba bana bose bahise bajyanwa mu bitaro
byari hafi aho. Ubwo bajyanwaga mu bitaro, batatu muri bo bari barembye cyane.
Abashinzwe umutekano nyuma yo kujyana aba bana mu bitaro ngo bitabweho n’abaganga
bavuze ko hari icyizere ko bose bari bukire bakamererwa neza.
Polisi yo mu mujyi wa Hopewell yatangaje ko abana
batatu muri aba barindwi bageze muri uru rugo bahazanywe n’umubyeyi wabo (Nyina)
kugira ngo bitabweho n’umugore wo muri uru rugo.
Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuwa gatatu, nibwo
uyu mubyeyi wari wasigaye acunga aba bana batatu harimo nabe bane yaje kubasiga
bonyine mu rugo agiye ku iduka guhaha. Mu kugaruka yaje gutungurwa no gusanga
aba bana bose uko ari barindwi batameze nkuko yari abasize.
Uyu mugore nyuma yo kwibaza icyo abana babaye, yaje
kubona agacupa kabikwamo ibinini karimo ubusa, niko guhita ahamagara Polisi.
Ubwo uyu mugore yari amaze kuva mu rugo nibwo umwe muri aba bana yafashe aka gacupa karimo ibi binini bisinziriza maze afataho aha na bagenzi be.

Abashinzwe umutekano bahise bahagera

Urugo aba bana barimo
Amakuru avuga ko ubwo uyu mugore yavaga mu rugo hari
umugabo yahasize ngo asigare areba aba bana ariko abakora iperereza ntago
baremeza aya makuru gusa iperereza riracyakomeje.
