Igikorwa cyo guhitamo aba basore
cyabereye kuri Dereva Hotel yo muri Rwamagana. Akarere ka Rwamagana kashyizweho
n’itegeko muri Mutarama 2006, ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara
y’Iburasirazuba, akaba ari nako karimo icyicaro cy’Intara.
Ku wa 27 Werurwe 2022 amajonjora
azakomereza mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba, ku wa 29 Werurwe 2022
amajonjora azabera mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo, amajonjora
azarangirira mu Mujyi wa Kigali ku wa 30 Werurwe 2022.
Akanama Nkemurampaka kazifashishwa mu
rugendo rw’amajonjora kagizwe na Aissa Cyiza, Sunday Justin ndetse na Sebudwege Chear.
Aissa Cyiza:
Ni umunyamakuru wa Royal Fm umaze
imyaka icyenda muri uyu mwuga, akora ibiganiro bitandukanye kuri Radio,
Televiziyo n’ahandi. Mu rugendo rwe, yakoze inkuru ku bucuruzi, imikino,
imyidagaduro, politiki n’ibindi.
Muri iki gihe ni umunyamakuru wa Royal
Fm, akora kuri Televiziyo y’u Rwanda ikiganiro ‘Ishya’ ndetse avuga amakuru kuri
Isango Star.
Afite ubumenyi mu gukoresha imbuga
nkoranyambaga, kuyobora ibirori, ibiganiro mpaka n’ibindi.
Aissa afite impamyabumenyi y’icyiciro
cya kabiri cya Kaminuza mu bubanyi n’amahanga, yize imyaka ibiri
itangazamakuru.
Sunday Justin
Ni we washinze akaba n’Umuyobozi
Mukuru w’inzu y’umuziki ifasha abahanzi ya Sunday Entertainment, ikorana n’abahanzi
barimo Zawadi Mwiza.
Sunday afite ubuhanga mu gahanga
imideli, ndetse ni umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga. Aherutse
kwegukana igihembo cya Rwanda Diaspora Social Media Influencer 2020-2021.
Yagiye agaragaza mu bikorwa by’imyidagaduro
bitandukanye. Mu 2019, ni umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka kemeje
Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational 2019 [Aherutse kwegukana ikamba rya
Miss East Africa 2022].
Uyu mugabo, ni umwe mu bateye inkunga
irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019. Yizerera mu marushanwa y’ubwiza, kuko afasha
benshi kurotora inzozi zabo.
Uyu mugabo umaze imyaka ibiri
abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavukiye mu Majyepfo y’u Rwanda.
Sebudwege Chear:
Ni Visi Perezida wa kompanyi Imanzi Ltd iri
gutegura irushanwa rya Mr Rwanda ku nshuro ya mbere. Ryaherereye mu Karere ka
Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko, ni
umusesenguzi mu bijyanye na politiki, agaharanira uburenganzira bwa muntu
ndetse akora ibikorwa by’urukundo.
Muri iki gihe, ari kwiga icyiciro cya
Gatatu cya Kaminuza [Master’s] mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga na Dipolomasi.
Aissa Cyiza ari kumwe na Sunday
Justin
Aissa Cyiza amaze imyaka 9 ari mu
itangazamakuru " Muri iki gihe akora kuri Royal FM
Sebudwege Chear asanzwe ari
Visi-Perezida wa Imanzi Ltd itegura Mr Rwanda
Abasore 67 nibo biyandikishije mu
Burasirazuba, ariko 12 nibo bamaze kuhagera


Buri musore agaragaza icyemezo cy’uko
atafunzwe, niba yaripimishije Covid-19 n’ibindi
Amajonjora ya Mr Rwanda yatangiriye
mu Karere ka Rwamagana azakomereza i Musanze
KANDA HANO: TWAGANIRIYE NA BAMWE MU BASORE BAHATANIYE IKAMBA
">