Kigali

Clarisse Karasira azaririmba mu gitaramo cyo gushakira inkunga abahunga intambara muri Ukraine

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/03/2022 18:58
1


Umuhanzikazi Clarisse Karasira usigaye akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahurijwe mu gitaramo n’abahanzi bakomeye muri Portland abarizwamo cyo gushakira inkunga y’ibikoresho byo kwa muganga impunzi ziri guhunga intambara muri Ukraine.



Igihugu cya Pologne n’icyo kiri kwakira abantu benshi bari guhunga intambara yo muri Ukraine. Ku wa mbere, umwe mu bayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri OTAN, yabwiye Ibiro Ntaramakuru AP ko kuva iyi ntambara yatangira abasirikare b’u Burusiya bari hagati ya 7, 000 na 15, 000 bamaze gupfa.

Iyi ntambara imaze ukwezi. Uyu muyobozi akomeza avuga ko Abarusiya bari hagati ya 30, 000 na 40, 000 bitekerezwa ko bishwe cyangwa bakomerekeye mu mirwano.

Ku wa 2 Werurwe 2022, u Burusiya bwatangaje ko abasirikare 500 biciwe mu ntambara. Kuva icyo gihe ntibwongeye gutangaza imibare y’abishwe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, France 24 yatangaje ko ku munsi abantu 50, 000 bahunga intambara muri Ukraine bajya muri Pologne.

Ni mu gihe Radio Free Europe ivuga ko mu gihe cy’ukwezi kumwe iyi ntambara imaze iba, abantu miliyoni 2 ari bo bamaze guhungira muri Pologne.

France 24 ivuga ko kugeza ubu Pologne imaze gutanga agera muri miliyari 1.6$ mu kwita kuri izi mpunzi.

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine, mu byumweru bibiri bishize yatangaje ko abasirikare 1,300 bamaze gupfa.

Mu rwego rwo kwita kuri izi mpunzi, hateguwe igitaramo kizabera ahitwa ‘One Longfellow Square’ ku wa 9 Mata 2022 mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine mu rwego rwo gukusanya inkunga izifashishwa mu gushaka ibikoresho by’ubuvuzi kuri izi mpunzi zirenga miliyoni 2.

Clarisse azahurira mu gitaramo kimwe n’abahanzi barimo n’abanditsi b’indirimbo nka Jason Spooner, Caroline Cotter, Dominic Lavoie na Jeff Beam bo muri Portland. Hari kandi Joe K. Walsh wo muri Bulugariya, Angelikah Fahray n’abandi.

Clarisse aherutse kugirana ikiganiro na bimwe mu binyamakuru bikomeye muri Leta ya Portland abarizwamo n’umugabo we Sylvain Dejoie Ifashabayo.

Muri iki kiganiro, yagarutse ku rugendo rw’umuziki we n’aho akomora inganzo ye. Intumbero mu muziki we, urushako, na byinshi abantu bamenye ku buzima bwe.

Clarisse yanagarutse ku ndirimbo ye yise ‘Yewe Africa’ aherutse gusohora. Uyu muhanzikazi yasobanuye ko igaruka ku guharanira kuba Afurika imwe, abantu bakunga ubumwe. 

Clarisse azaririmba mu gitaramo cyo gushakira inkunga abari guhungira muri Pologne kubera intambara iri kubera muri Ukraine 

Clarisse aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Yewe Africa’ yakoze ubwo yari akiri mu Rwanda

Clarisse amaze iminsi agirana ibiganiro n'ibinyamakuru bikomeye mu Mujyi wa Portland atuyemo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YEWE AFRICA’ YA CLARISSE KARASIRA

"> 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • janvier2 years ago
    MUKOMEREZAHO.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND