Ku wa 17 Werurwe 2022, ni bwo "Werrason" yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ku rubuga rwe rwa Youtube no ku zindi
mbuga acururizaho umuziki. Imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 300,
iherekejwe n’ibitekerezo birenga 1500.
Ku wa Mbere, Urwo rwego rushinzwe
ubugenzuzi bwa muzika muri RDC, rwasohoye itangazo rivuga ko iyi ndirimbo “Protéger
base " ya Werrason ihagaritswe gucurangwa kuko irimo “amagambo y’urukozasoni."
Mbere y’uko isohoka, inzu ifasha
abahanzi ya Wenge Musica Maison Mère ya Werrason yari yabanje kuyishyikiriza
uru rwego rwo ngo ruyikorere isuzuma.
Umuyobozi Mukuru w’uru rwego, Didi
Kelokelo yavuze ko, basabye iyi nzu ya Wenge Musica Maison Mère ya Werrason ko
mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka bagomba kubanza gukuramo amagambo
y’urukozasoni yumvikanamo.
Didi Kelokelo yakomeje avuga ko
bagiranye ibiganiro by’umwanya munini n’abashinzwe umuziki wa Werrason
bemeranya ko ayo magambo akurwa mu ndirimbo. Batungurwa no kubona iyi ndirimbo
kuri Televiziyo no kuyumva kuri Radio ikirimo y’amagambo basabye ko akurwamo.
Uyu muyobozi yavuze ko bimaze kuba
umuco mu bahanzi gukora indirimbo zijejeta urukozasoni. Avuga ko izi ndirimbo
zigira ingaruka mbi ku rubyiruko, bityo ko iyi ndirimbo ya Werrason
ihagaritswe, kandi ‘n’ubwo yayivugurura ntitwayemera’.
Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi
abahanzi ya Wenge Musica Maison Mère, yavuze ko nta magambo y’urukozasoni
yumvikana muri iyi ndirimbo nk’uko bivugwa n’uru rwego.
Umuhanzi Werrason wakunzwe mu
ndirimbo zinyuranye, avuga nta magambo cyangwa amashusho y’urukozasoni ari muri
iyi ndirimbo. Akavuga ko uru rwego ‘rurimo kwica umuco wa Congo ku busa’.
Uyu mugabo usanzwe ari Ambasaderi w’amahoro
akaba n’umurezi, yabwiye Radio Okapi ko nta munsi n’umwe yigeze atekereza
gukora indirimbo irimo amagambo abangamiye uburezi cyangwa umuco w’abantu.
Werrason yavuze ko abantu bashobora
kuba barumvise nabi ubutumwa yashakaga gutanga muri iyi ndirimbo, ahanini
bitewe n’uko ururimi rw’i Lingala ‘rurakennye’ ku buryo hari amaambo amwe n’amwe
atoroshye kuyahindura, ku buryo yumvikana “nk’ikibi."
Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba asaba buri wese kurengera/kwita ku bintu by'agaciro afite. Werrason w’imyaka 56 ni umunyamuziki
ubimazemo igihe kinini. Yavutse ku wa 15 Ukuboza 1965, mu gace ka Moliembo mu Ntara
ya Kwilu mu Burengereza bwa RDC.
Umwibuke mu ndirimbo zirimo 'Kala yi boeing' yo mu 1993, 'Diemba' yo mu 2017, 'Zenith' n'izindi.
Indirimbo ya Noël Ngiama Makanda
benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Werrason yagaritswe muri RDC