Umuhanzi Inetimi Timaya Odon wamamaye nka Timaya yageze mu Rwanda asezeranya abanyarwanda igitaramo cy’umuriro, akomoza k’ubwiza bw’abanyarwandakazi nka kimwe mu byamuzanye mu Rwanda.
Ku isaha ya saa yine zirengaho iminota micye Timaya nibwo yari asesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe, aherekejwe n’ikipe ngali y’abasore be, akaba aje mu gitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu kuwa 25 Werurwe 2022, kuri Canal Olympia cya Kigali Jazz Junction.
Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru, yagize ati:”Meze neza cyane, icyo navuga ni uko bizaba ari umuriro.”
Akomoza ku kijyanye n’abahanzi azi mu Rwanda no kuba yakorana nabo ati:”Abahanzi b’abanyarwanda
ndabazi mpereye kubo tuzakorana igitaramo n’abandi, gusa sinagira abo mvuga ngo
abo ntavuze batabigiraho ikibazo.”
Yongeraho ati:”Niteguye kuba nagira
abo dukorana kuko ubufatanye ni ubuzima.”
Timaya kandi yahishuye ko kimwe mu bitumye ari i Kigali harimo n’abakobwa b’abanyarwanda, ati:”Niyo mpamvu ndi hano.”
Timaya ni umwe mu bahanzi bakomoka muri Nigeria bafite izina rikomeye, kubera indirimbo
zinyuranye yagiye akora zikanyura benshi mu njyana zirimo Hip Hop, Dance Hall,
Reggae na Afrobeat.
Ni umwe kandi mu myaka irenga 17 amaze
mu muziki umaze kuwukuramo agatubutse, aho abarirwa mu butunzi bwa miliyari
10.5Frw
Timaya yasezeranije abanyarwanda igitaramo cy'umuriro
Timaya yazanye n'itsinda ry'abantu benshi
Yahamije ko ubwiza bw'abanyarwandakazi buri mubimuzanye
Timaya ubwo yari mu mudoka
Imodoka Timaya yarimo n’umwe mu basore b'inkorokoro bari bamucungiye umutekano
TANGA IGITECYEREZO