Imikino ibanza y'iki cyiciro izaba ku ya 25 Werurwe 2022, mugihe imikino yo kwishyura iteganijwe ku ya 29 Werurwe 2022, nyuma yiminsi ine.
Abasifuzi bazayobora imikino ibanza, ntibarimo Papa Bakary Gassama ufatwa na benshi nk'uwa mbere muri Africa ndetse na Janny Sikazwe wasifuye mu gikombe cy'Africa agasoza umukino wa Mali na Tunisia mbere y'uko iminota 90 yuzura.
Umunya-Ethiopia Bamlak Tessema ukunzwe na benshi muri Africa azagaragara muri iyi mikino, mu gihe gusifura n'amashusho (VAR) bizakorwa n'abaturutse i Burayi gusa.
Aha hari gahunda yose y'imikino ibanza, aho amakipe y'ibihugu 10 azatana mu mitwe. Hari ibibuga bizaberaho imikino abasifuzi bazayiyobora ndetse n'ibihugu bakomokamo.
* DR Congo vs Morocco
Stade: St Mattyr Stadium, Kinshasa
Abasifuzi:
- Victor Miguel de Freitas Gomes (Hagati): South African
- Siwela Zakhele (umwungiriza wa mbere): South African
- Souru Phatsoane (umwungiriza wa kabiri): Lesotho
- Hélder Martins Rodrigues Carvalho (umusifuzi wa kane): Angola
- Abazakoresha VAR: François Letexier & Benoit Jonathan Nicolas Millot (U Bufaransa)
Gomez ni we uzayobora umukino wa DRCongo na Marooc
* Cameroon vs Algeria
Stade : Japoma Stadium, DoualÃ
Abasifuzi:
- Joshua Bondo (Hagati): Botswana
- Chadian Issa Yaya (umwungiriza wa mbere): Botswana
- Arsénio Chadreque Marigunle ( umwungiriza wa kabiri) : Mozambique
- Bernard Hensel Camille (umusifuzi wa kane ): Seychelles
- Abazakoresha VAR: Aléjandro José Hernandez Hernandez & José Luis Munuera Montero (Espagne)
Joshua Bondo
* Egypt vs Senegal
Stade: Cairo International Stadium, Cairo
Abasifuzi:
- Jean-Jacques Ndala Ngambo ( Hgati): DR Congo
- Olivier Safari Kabene ( umwungiriza wa mbere): DR Congo
- Amaldine Soulaimane ( umwungiriza wa kabiri): Comoros
- Traoré Boubou (umusifuzi wa kane): Mali
Senegal iheruka gutsinda Misiri iyitwara igikombe cy'Africa
* Ghana vs Nigeria
Stade: Baba Yara Stadium, Kumasi
Abasifuzi: (bose bazava muri Marooc)
- Rédouane Jiyed (Hagati)
- Lahsen Azgaou (umwungiriza wa mbere),
- Mostafa Akarkad (umwungiriza wa kabiri)
- Samir Guezzaz (umusifuzi wa kane)
- Uzakoresha VAR: Bernie Raymond (U Buholandi)
* Mali vs Tunisia
Stade: 26 March Stadium, Bamako
Abasifuzi:
- Bamlak Tessema (Hagati): Ethiopia
- Ibrahim Abdallah (umwungiriza wa mbere): Sudan
- Samuel Pwadutakam (umwungiriza wa kabiri): Nigeria
- Ahmed Imtihez (umusifuz wa kane): Mauritania
- Abazkoresha VAR: SanchÃs MartÃnez & Guillermo Cuadra Fernández (Espagne)

Bamlak Tessema
Amakipe atanu azabasha kwitwara neza mu mikino ibanza n'iyo kwishyura, azabona itike yo guhagararira Africa mu gikombe cy'isi cya 2022, kizabera muri Qatar mu mpera y'umwaka.