Zizou yabwiye INYARWANDA ko umwaka ushize, inshuti ye yamuganyiye imubwira ko umukobwa bakundanaga
batandukanye kubera ko yugarijwe n'ubukene, nyamara yarigeze kuba mu bakirigitaga ifaranga bigatinda.
Avuga ko uyu musore yitaye ku mukobwa
uko ashoboye, amuha impano zihenze, mbese akora ibidasanzwe mu buzima bwe ku buryo ibyabo byaganishaga kurushinga nk’umugabo n’umugore nyuma y’igihe
cyari gishize bari mu rukundo.
Zizou ati “Iyi ndirimbo ishingiye ku
nkuru y’inshuti yanjye. Yakundanye n’umukobwa amukorera ikintu cyose kuko yari
afite amafaranga icyo gihe. Ariko amafaranga ashize, atagifite akazi,
umukobwa aramuta. Yari inkuru ibabaje cyane."
Uyu mugabo warambitse ikiganza ku
ndirimbo nyinshi, yavuze ko akimara kumva ibyabaye kuri uyu musore yagize
igitekerezo cyo kuyandikaho indirimbo, cyane ko ari insanganyamatsiko ikunze
kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu.
Ati “Numvise nayandikaho indirimbo, kuko n’ubundi nasanze ari ibintu
byabaye ku bantu benshi."
Zizou yavuze ko kuri we urukundo
rutagakwiye gushingira ku bintu ‘kuko birashira’. Kuko iyo icyo kintu wakundiye
uwo muntu kitagihari muratandukana.
Yakomeje avuga ko yifashishije Social
Mula kugira ngo aririmbe iyi ndirimbo, kuko ari umuhanzi w’umuhanga uzi
kuririmba indirimbo z’amarangamutima.
Ati “Social Mula ari mu banyempano u Rwanda rwagize, bafite umwihariko mu ijwi kandi uririmba indirimbo zifitemo amavamutima. Kandi nibyo nashakaga."
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi
n'amashusho na GoodDaddy Music ifatanyije na Flyest Music. Iri kuri album yitwa 5/5
Experience iriho indirimbo 17. Iyi yabaye iya karindwi.
Zizou aherutse kubwira INYARWANDA ko
mu rugendo rwo gutunganya iyi ‘mixtape’ indirimbo zamubanye nyinshi, yiyemeza
kuyihinduramo album y’indirimbo 17.
Akomeza avuga ko yanafashe icyemezo
cyo gukora album, bitewe n’uko igihe cyose yari amaze nta album yagiraga.
Akavuga kandi ko iyi album agiye gusohora, izumvikanamo indirimbo ze zo hambere
yavuguruye mu buryo bugezweho.
Zizou yakomeje avuga ko iyi Album ye
izaba iriho indirimbo 17 kandi yayise ‘5/5 Experience’, mu kumvikanisha urugendo
rwe mu muziki, ubumenyi yavomye n’ibindi mu muziki n’abo bawuhuriyemo.
Uyu mugabo avuga ko imyaka 11 amaze
mu muziki yabonye byinshi bizumvikana kuri iyi Album, kandi ko nyuma yayo
azashyira hanze ‘mixtape’ yise ‘Ibyaha n’ibihano’, iriho indirimbo nyinshi
z’abaraperi barimo abahoze mu itsinda rya Tuff Gang.
Zizou avuga ko iyi ‘mixtape’ izaba
iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bari mu Rwanda, n’abahanzi bo mu Rwanda
bakorera umuziki hanze y’igihugu.


Zizou Al Pacino yavuze ko
yifashishije Social Mula kubera ko ari umuhanzi w’umuhanga uzi kuririmba
indirimbo z’amarangamutima
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LALE’ YA ZIZOU NA SOCIAL MULA