Byaravuzwe
ko kugira ngo Tuyisenge wari umaze gutandukana na Petro Atlético yo muri Angola
yemere gusinyira APR FC mu 2020, yahawe akayabo k’ibihumbi 40 by’amadolari,
byanamushyize mu bakinnyi bacye APR FC yatanzeho amafaranga menshi mu mateka.
Jacques
Tuyisenge yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri APR FC tariki ya
18 Nzeri 2020, bivuze ko mu mezi atandatu ari imbere uyu mukinnyi azaba asoje
amasezerano yasinye muri iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.
Intego
yari izanye uyu rutahizamu muri APR FC ni ukuyifasha gukora ibyari
byarayinaniye mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, bagashaka uko bagera
kure muri iri rushanwa riba rihanzwe amaso na benshi.
Jacques
yari yifitiye icyizere ko ku bufatanye n’abakinnyi bakiri bato kandi bafite
impano yo gukina umupira w’amaguru bari muri APR FC bazagera kuri byinshi
bishoboka, gusa ibyo yatekerezaga siko byagenze kuko mu mwaka we wa mbere bahise
basezererwa na Gor Mahia ku ikubitiro batarenze umutaru.
Kuva
yagera muri APR FC, Jacques yibasiwe n’imvune za hato na hato zakomye mu
nkokora intego yari yazanye muri iyi kipe, kuko imikino amaze kuyikinira
ibarika ndetse n’umusaruro yatanze ugerwa ku mashyi.
Uyu mukinnyi
wahenze cyane APR FC, umusaruro yari yitezweho ntiyawutanze ndetse nta no
kugerageza kuko imyaka ibaye ibiri ikipe igaragurika muri Champions League,
igakubitwa itarenze umutaru none n’igikombe cya shampiyona yari yarigaruriye
uyu mwaka ishobora kukibona kirembera itagikojejeho n’imitwe y’intoki.
Imikino
Jacques yakiniye APR FC n’ibitego yayitsindiye mu mwaka umwe n’igice ayimazemo,
birabarika ndetse no nkukiganza byajyaho, ibi bikagaragarira buri wese ko uyu
mukinnyi yahombeye cyane iyi kipe yari imutegerejemo umusaruro.
Bivugwa
ko Jacques yahawe ibihumbi 40 by’amadolari n’umushahara wa Miliyoni imwe irenga
kugira ngo yemere gusinyira iyi kipe.
Amafaranga
yatanzwe n’umusaruro we muri APR FC birahabanye cyane ndetse biranagoye ko
azongererwa amasezerano kuko ntacyo yayimariye.
Tuyisenge
yagarutse mu Rwanda mu mpera za Kanama 2020, nyuma yo gutandukana na Petro
Atletico yo muri Angola, ahita asinyira APR FC.
Tuyisenge
usanzwe ari mu ba kapiteni ba Amavubi, yakiniye amakipe arimo Etincelles FC,
Police FC na Gor Mahia yo muri Kenya mbere yo kwerekeza muri Angola.
Tuyisenge
w’imyaka 31 y’amavuko, yerekeje muri Angola mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye
muri Gor Mahia yo muri Kenya, aho yari amaze imyaka itatu, aguzwe hafi miliyoni
350 Frw.
Jacques yasinyiye APR FC yitezweho ibitangaza, ariko ni umwe mu bayipfiriye ubusa
Jacques Tuyisenge ni umwe mu bakinnyi bahombeye APR FC
Jacques yakunze kwibasirwa n'imvune muri APR FC zakomye mu nkokora intego yari afite
Jacques asanzwe ari mu bakapiteni b'ikipe y'igihugu Amavubi