RFL
Kigali

As Kigali y'abagore yegukanye shampiyona irusha amanota 10 Inyemera

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/03/2022 10:55
0


Kuri iki cyumweru tariki 20 Werurwe 2022 ni bwo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagore yashyirwagaho umutemeri As Kigali WFC yongera kuyitwara ku nshuro ya 11.



As Kigali WFC yegukanye igikombe cya shampiyona imaze gutsindwa umukino wa nyuma na Inyemera WFC ibitego 2-1, umukino wabereye kuri sitade ya Gicumbi FC Inyemera zisanzwe zakiriraho imikino.

Uyu mukino wari ukomeye kuko wari witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakomeye barimo; Abayobozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, barangajwe imbere na Perezida w’iri shyirahamwe Nizeyimana Olivier, Komiseri ushinzwe umutekano, IP Umutoni Chantal na Kayishakire Hadidja ushinzwe iterambere ry’umupira w’abagore mu Rwanda.

Igikombe As Kigali WFC yegukanye icyatse Scandinavia WFC yasenyutse

Umukino watangiye ku isaha ya saa 12:00 PM kuko nyuma yaho hagombaga kuba umukino wa shampiyona y'abagabo Gicumbi FC yanganyijemo na Police FC 1-1. 

Ku munota wa 23 nk'ikipe yashakaga guhabwa igikombe yanatsinze yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mukantaganira Joselyne, hanyuma ku munota wa 43 Mukarwego Marie Claire aza kucyishyura kuri penaliti igice cya mbere kirangira amakipe yose anganya.

Mukarwego Marie Claire usanzwe uzwiho gutsindira cyane ikipe ya Inyemera WFC, yaje gutsinda igitego cy'intsinzi ku munota wa 68 umukino urangirira mu biganza by'inyemera WFC.

1. As Kigali WFC 43

2. Inyemera WFC 33

3. APAER WFC 31

4. Kamonyi 25

5. Fatima WFC 18

6. Bugesera WFC 17

7. Rambura 16

8. Freedom WFC 15

9. Es Mutunda 7

Nizeyimana Olivier umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA yatangarije itangazamakuru ko yishimye kubera igikombe cya mbere cya shampiyona y'abagore atanze kuva yaba umuyobozi. Ati: " Icya mbere ndishimye cyane kuva njye na bagenzi banjye twatorerwa kuyobora uyu mupira ni ubwa mbere dutanze iki gikombe ni igihe cy'ibyishimo bikomeye, ni iby'agaciro kuri tw. Ikindi dushima ni uko shampiyona y'abagore irangiye neza, yanakinwe neza, yego ntabwo twabuze kugira imbogamizi ibibazo mwese muzi twagiye dusubika, bitewe na Covid-19 ndetse hari nahagaragaye ibibazo by'amikino." 

Ikipe ya mbere yahawe igikombe na sheki y'amafaranga miliyoni 5 Frw, ikipe ya kabiri ihabwa imipira ndetse na miliyoni 2. Freedom WFC na Es Mutunda ni zo zamanutse mu cyiciro cya kabiri aho zizasimburwa na Kayonza WFC hamwe na IPM WFC ziherutse kuza mu mu cyiciro cya mbere. Gusa hari andi makuru ataremezwa ko kugira ngo shampiyona y'abagore igire amakipe 10 hashobora kuzamanuka ikipe imwe ubundi hakazamuka ziriya 2 zikaba amakipe 10.

Abakinnyi As Kigali yabanje mu kibuga

Abakinnyi Inyemera WFC zabanjye mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND