RFL
Kigali

Mu gihugu cya Sri Lanka ibizamini by’amashuri byahagaritswe kubera kubura impapuro

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:20/03/2022 20:53
0


Mu gihugu cya Sri Lanka, ibizamini by’amashuri byahagaritswe ku banyeshuri amamiliyoni n’amamiliyoni kubera ko habuze impapuro, ibi bikaba ari kimwe mu ngaruka zikomeye z’ubukungu iki gihugu cyagize kubera Covid-19.



Iki gihugu cya Sri Lanka kiri mu bihe bitacyoroheye na gato mu ngeri zinyuranye kubera Covid-19, cyabuze ibikoresho by’ibanze birimo impapuro ndetse n’umuti (encre) wifashishwa mu kwandika no gusohora (print) ibizamini hifashishijwe imashini, kugira ngo abanyeshuri babashe gukora ibizamini. 

Si ibyo bibazo gusa kuko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatatu, ibikorwa by’ingendo rusange byahagaze kubera ibura rya peteroli. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, igiciro cy’ibiribwa cyiyongereyeho 20%. Ubu noneho abakoresha imashini zifashishwa mu ‘kw’imprima’ (printing) babuze umuti wo gukoresha, ibi bikaba byagize ingaruka ku banyeshuri miliyoni 3. 

Ibi bikaba biterwa ahanini n’uko Sri Lanka itakibasha kubona amadovize ‘mvamahanga’ yo kwifashisha ku masoko yo hanze, nk’uko Minisitiri w’Ingufu (Energy) abitangaza. Yagize ati: “Mbere nta madolari twari dufite yo gutumiza ibiryo. Ubu nta mafaranga dufite yo kugura amadolari.”

Sri Lanka ni ikirwa cyo ku mugabane wa Aziya ubundi gitunzwe ahanini n’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, kugira ngo abaturage babashe kubona ibyo bakeneye. Ibi rero byabaye ikibazo kuko ahanini amadovize yabonekaga kubera ba mukerarugendo bazaga gusura iki kirwa kubera ubwiza bwacyo, ariko ibyo byajemo igitotsi kubera ibitero by’abayisilamu kuri Pasika mu mwaka wa 2019 ndetse no kubera icyorezo cya Covid-19 cyahise gikurikiraho. 

Mu cyumweru gishize, ibihugu nka Canada n’Ubwongereza byaburiye abaturage babyo kutajya muri Sri Lanka kubera ibura ry’imiti, ibiryo ndetse lisansi (carburant).

Leta ya Sri Lanka kuri ubu, iri mu bibazo bikomeye byo gushaka uburyo yakemura ibi bibazo. Bimwe mu bisubizo by’igihe gito bari guteganya ni ugusaba kwigizayo igihe cyo kwishyura imyenda gifitiye ibihugu cyane cyane Ubushinwa, ndetse no gusaba izindi nguzanyo kugira ngo kibashe kugura ibiribwa. Gusa, Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa akomeje kurakarirwa n’abaturage. Yabatangarije ko ibi bibazo igihugu kirimo bishobora kumara igihe. 

Source: RFI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND