RFL
Kigali

Jorge Paixão utoza Rayon Sports arashaka kuyisubiza ku gasongero

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/03/2022 22:13
0


Umutoza wa Rayon Sports aravuga ko ibi igisabwa ari ugutegura shampiyona itaha kugira ngo ikipe isubire ku gasongero.



Nyuma y'umukino Rayon yatsinzwemo na Kiyovu Sports Jorge Paixão Santos utoza Rayon Sports yatangaje ko yifuza kugarura Rayon Sports ku gasongero ariko bikazaba umwaka utaha. Yagize ati" Igitekerezo cyanjye ubu ni ukongera gufasha Rayon Sports kongera kujya ku gasongero, bisaba igihe, bizanasaba kurangiza iyi shampiyona, tugategura neza ahazaza."

Rayon Sports ntirabasha kubona intsinzi mu mikino 4 iheruka ya shampiyona aho yanganyije na APR FC, inganya na Etoile de L'Est, inganya na Espoir FC none itsinzwe na Kiyovu.

Umuyobozi wa Rayon Sports ubwo yerekanaga umutoza mukuru yatangaje ko Rayon Sports igomba kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda gusa bisa naho Shampiyona itangiye kwanga kuko ubu Rayon Sports na Kiyovu Sports harimo amanota 15 kandi Rayon Sports ikomeje kubura intsinzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND