Abakobwa 19 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, bamuritse imishinga irimo idushya yiganjemo iy’ikoranabuhanga, ubworozi n’ibindi.
Ni mu gikorwa bakoze kuri uyu wa Kane
tariki 17 Werurwe 2022, aho bari mu mwiherero uri kubera kuri La Palisse Hotel
Nyamata muri Bugesera.
Bayimuritse imbere y’Akanama
Nkemurampaka kari kagizwe n’abakozi batatu ba Banki ya Kigali ari bo Umuyobozi
ushinzwe Igenamigambi n'Ubushakashatsi, Dadi Niwenjye, Umuyobozi Ushinzwe
amashami ya Bk, Nicole Kamanzi n’Umuyobozi w’inzobere ushinzwe kujya inama no
gutegura imishinga, Emmanuel Gashagaza.
Ba Nyampinga banyuze imbere y’abari
bagize akanama buri wese avuga umushinga we, impamvu yawuhisemo, uko asha
kuwukora n’uko abona washyirwa mu bikorwa mu buryo bworoshye kandi mu gihe
kitarambiranye.
Iyi mishinga aba bakobwa bamuritse ntaho ihuriye n’iyo bagiye bavuga mu gihe cy’amajonjora. Buri mukobwa yinjira muri Miss Rwanda anafite umushinga w’ubucuruzi wo kwiteza imbere ari nawo uterwa inkunga na Banki ya Kigali.
Gusa birashoboka ko umukobwa ashobora kuvugurura umushinga yatanze yiyamamaza akaba ari wo atanga muri iki gice.
Umukobwa utsinze agahiga abandi mu
kugira umushinga urimo agashya [Most Innovative Project] ahabwa umushahara
ungana na 500,000 Frw buri kwezi, akaba na Ambasaderi wa Banki ya Kigali.
Umwaka ushize Musana Teta Hense ni we
wahize abandi mu kugira umushinga wihariye.
Umukobwa utsinze anaterwa inkunga mu
gushyira mu bikorwa umushinga we, harimo ubujyanama n’ibindi. Teta yatewe
inkunga ya miliyoni 24 Frw.
Umushinga we ni ugukora ibikombe bikozwe
mu mpapuro zitangiza ibidukikije.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19
Werurwe 2022, nibwo hamenyekana umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022,
hatangazwe n’abandi begukanye andi makamba atangwa muri iri rushanwa kugeza ku
mukobwa wahize abandi mu kugira umushinga urimo agashya.
Ni mu birori bizabera muri Intare
Conference Arena bisusurutswe n’umuhanzi Bruce Melodie, abanyeshuri bo ku
ishuri rya muzika rya Nyundo, Dj Toxxyk na Dj Ira.
IMISHINGA IRIMO AGASHYA YAMURITSWE N’ABAKOBWA BAHATANYE:
1. Uwimana Jeannette: Uyu
mukobwa ufite ubumuga yavuze ko umushinga urimo agashya ujyanye no gutangiza
ubworozi bw'ingurube.
2. Bahali Ruth: Yavuze
ko afite umushinga yise ‘Higa mu ntambwe’, uri muri kompanyi ye izajya ikora
amakinamico y’uruhererekane itambuka kuri Radio, filime n’ibindi.
3. Ikirezi Musoni Kevine: Uyu
mukobwa yavuze ko ashaka gukora Application na Website abantu bazajya
bifashisha bishyuriraho amatike bigafasha abantu kwitabira imodoka rusange (Public
transport), ngo bikagabanya ihumana ry'ikirere.
4. Leila Franca Kalila: Yavuze
ko ashaka gukemura ikibazo cy’amasabune ahenze ku isoko, agakora amasabune
menshi kandi yakwifashishwa mu bintu bitandukanye.
Iyi sabune ukaba ushobora kuyoga,
kuyimesesha n’ibindi. Yavuze ko izi sabune zizajya ziboneka muri ‘Boutique’,
ibintu avuga ko bizatuma zihenduka, kuko zizanakorerwa mu Rwanda.
Mu masabune azakora harimo n’isabune
z’amazi (liquid soaps). Yifuza gukora ibifite ireme ariko binahendutse.
5. Kayumba Darina: Uyu
mukobwa yavuze ko ashaka kujya akora ikiganiro gitambuka kuri Televiziyo, kigaruka ku bumenyi rusange.
Yifuza kuba umuyobozi w’ibiganiro
ukomeye w’ikirangirire, nk'umunyamerikakazi Oprah Winfrey. Yanavuze ko ashaka gukora urubuga rwa YouTube
kuko benshi batakireba Televiziyo.
6. Kazeneza Marie Merci: Umushinga
we yawise ‘Smart Hub project’, ukubiyemo Application izaba irimo amashusho
(Video) asekeje ariko irimo inyigisho zagenewe abana.
Aha yagaragaje ko ikibazo cyagaragaye
kuri Youtube ari uburyo abana bashiduka bari no kureba video zitabagenewe. Iyi Application isanzwe ikora aho umuntu yishyura 800 ku kwezi.
7. Keza Maolithia: Yavuze
ko afite umushinga wo kujya ahuza abantu bafite imishinga myiza akabahuza
n'abashoramari, cyangwa se n’abandi babafasha gushyira mu ngiro imishinga yabo.
8. Keza Melissa: Yavuze
ko ashaka gukora ubukangurambaga agashishikariza urubyiruko kujya mu buvumvu,
hakaboneka ubuki ku isoko bwiza bwatunganyirijwe mu Rwanda.
9. Muringa Jessica:
Umushinga w’uyu mukobwa uzibanda ku bucuruzi bw'isambaza.
10. Mutabazi Isingizwe Sabine: Yavuze ko umushinga we ari ubworozi bw'inkoko.
11. Mugabekazi Ndahiro Queen: Yasobanuye ko umushinga we urimo agashya, ashaka gukora ari
ukubyuza umusaruro ibishishwa by’umuceri bikavamo ibicanishwa. Avuga ko atari
ibishishwa gusa, ahubwo ari ibintu byose abantu babona ko ari imyanda.
12. Nshuti Divine Muheto: Yavuze
ko azashinga ikigo cyo kurereramo abana mu gihe ababyeyi babo bafite nk'indi
mirimo ku buryo azajya aha akazi abakozi babizobereyemo kurera no kwita ku bana
hanyuma ababyeyi babo bakamwishyura.
13. Ruzindana Kelia: Uyu
mukobwa yavuze ko ashaka gushyiraho 'Application' izajya ihuza abakozi n’abakoresha.
14. Amanda Saro: Arashaka
gukora umushinga w’ubuhinzi bw'ibihumyo.
15. Umuhoza Emma Pascaline: Umushinga
we ni ugushaka isoko ry'amashyamba.
Yavuze ko azajya atema ibiti mu mashyamba, atere ibindi hanyuma abyazemo ibikoresho bikozwe mu
mbaho nk'intebe n'ibindi... Ngo agashya karimo ni uko ari umukobwa abandi ari abagabo bari muri uyu murimo.
16. Umurerwa Bahenda Arlette Amanda: Umushinga we werekeranye no guhanga Application iranga ahari inzu z'ubugeni nka Inema Arts Center n’ahandi.
17. Uwikuzo Marie Magnificat: Yavuze ko afite umushinga wo gukora amasabune asanzwe n’amasabune y’amazi yifashishwa mu masuku, guteka, gukaraba kumesa n’ibindi.
Avuga ko yatangiye kuzikora n’ubwo
adafite ibyangombwa. Amafaranga yabona yayashora no mu gushaka ibikenewe byose
ngo atangire neza.
18. Uwimana Marlene: Afite
amasabune asanzwe akora y’amazi (liquid soap), umwihariko wayo ni uko yo
aronderezwa, ku buryo amajerekani wakoreshaga kuri aya asanzwe ukoresha gake
cyane. Yavuze ko yatangiye kugemurira amasabune ibigo bitandukanye.
19. Uwimanzi Vanessa: Yavuze
ko ashaka gukora umushinga ujyanye no kunga abantu agaha imirimo abunzi
n'abajyanama.
Umuhoza Emma Pascaline yifashishije
'Projector' mu gusobanura neza umushinga we wo kubyaza umusaruro amashyamba
Bahali Ruth yavuze ko ashaka kujya anyuza kuri Radio amakinamico y'uruhererekane
Uwimana Marlene yifashishije 'Projector' yavuze ko umushinga we watangiye gukora kandi ko hari ibigo bakorana
Amanda Saro yavuze ko ashaka gukora
umushinga wihariye w'ubuhinzi bw'ibihumyo
Nshuti Divine Muheto arashaka gushinga ikigo kizajya kita ku bana mu gihe ababyeyi babo bafite indi mirimo
Kayumba Darina yavuze ko ashaka
gutangiza ibiganiro kuri Televiziyo akanashinga Youtube
Umurerwa Bahenda Arlette Amanda azashinga Application iranga ahari inzu z'ubugeni
Ndahiro Mugabekazi Queen yavuze ko
ashaka kubyaza umusaruro ibifatwa nk'imyanda
TANGA IGITECYEREZO