RFL
Kigali

Rise and Shine Ministries yerekanye abanyempano 22 bitabiriye irushanwa ‘Gospel Talent Hunt’ rizahemba Miliyoni 1 Frw n'amatike y'indege - AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/03/2022 16:27
0


Umuryango Rise and Shine Ministries uyoborwa na Bishop Justin Alain utuye muri Australia weretse itangazamakuru abanyempano 22 bitabiriye irushanwa ‘Gospel Talent Hunt’ rizahemba Miliyoni 1 Frw n'amatike y’indege ku bazahiga abandi mu kuririmba neza indirimbo “Ugendane nanjye” ya Bishop Justin Alain.



Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022 kikabera mu Karere ka Kicukiro kuri AHAVA River, Laurent MUHIRWA uhagarariye Rise and Shine World Ministries mu Rwanda, Clovis AKIMANA ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Rise and Shine World Ministries na Peace HOZIYANA uri mu bazaba bagize Akanama Nkemurampaka ka ‘RSW Gospel Talent Hunt’, batangaje byinshi kuri iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere, birimo umubare w'abanyempano baryitabiriye, ibizagenderwaho mu guhitamo abahize abandi, n'igihe ibihembo bizatangirwa.

Abanyempano 87 ni bo biyandikishije muri iri rushanwa, abagera kuri 25 aba ari bo bemererwa gukomeza, gusa batatu muri bo baje gusezera ku mpamvu zabo bwite, hasigara 22 ari bo: Kamana Levis (Nimero 2), Mbabazi Allen (Nimero 3), Nshimiyumukiza Athanase (Nimero 4), Niyonsenga Patrick (Nimero 5), N. Ndabasanze Eleda (Nimero 6), Niyomuhoza Sandrine (Nimero 7), Ntirushwamaboko Angel ([Mama Music] Nimero 9), Nshimiyimana Jeanne (Nimero 10), Nyiranzabompa Esperance ([Mami Espe] Nimero 11);

Munezero Obed (Nimero 12), Birori Solange (Nimero 13), Paccy Sabine (Nimero 8), Giramata Jeanne d’Arc (Nimero 15), Giramahoro Claudine (Nimero 17), Tuyishime Yvette (Nimero 18), Niringiyimana Emmanuel (Nimero 19), Niyonkuru Desire & Niyihoza Vumilia (Nimero 20), Iraduhaye Carine (Nimero 14), Ishimwe Victoire (Nimero 22), Mwizerwa Jean d’Amour (Nimero 23), Uwayezu Valens (Nimero 24) na Twizerimana Christophe Chance (Nimero 25).


Abanyempano 22 ni bo bahatanye muri "RSW Gospel Talent Hunt"

Clovis AKIMANA ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Rise and Shine World Ministries yavuze ko iri rushanwa riri mu byiciro bibiri, icyiciro cya mbere kikaba kigizwe n’abantu basanzwe ari abahanzi bafite indirimbo zabo, icyiciro cya kabiri kikaba kigizwe n’abahanzi badafite indirimbo n’imwe barashyira hanze. Muri buri cyiciro hazahembwa abanyempano batatu, ibisobanuye ko abazahembwa bose hamwe muri iri rushanwa ari abantu 6. Abazahiga abandi bazahabwa ibihembo tariki 16 Mata 2022 mu birori bikomeye byiswe “RSW Easter Gala Night”.

Abari muri RSW Gospel Talent Hunt baririmbye agace gato k'indirimbo "Ugendane nanjye" imbere y'abanyamakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 saa Sita z’ijoro ni bwo amatora atangira, azarangire tariki 15 Mata 2022 saa tanu z’ijoro. Aya matora azamara hafi ukwezi, azajya abera ku rubuga rwa rwandagospel.com rusanzwe rutangaza inkuru z'iyobokamana. Biteganyijwe ko abari muri iri rushanwa bazasura Urwibutso rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ndetse bazanafasha abatishoboye banasure ishuri ry’imyuga rizigirwamo n’umwe mu bari mu irushanwa kandi akiga arihirirwa.

Hari ubundi buryo kandi buzakoreshwa aho abarushanwa bazajya bakora amashusho magufu (Short video) nk'uko Clovis Akimana yabisobanuye ati: “Uzajya ureba indirimbo yitwa ‘Ugendane nanjye’ ya Bishop Justin Alain hanyuma ukajya kuri ya video y’uwo ushaka gushyigikira, ugashyiraho icyo utekereza (Comment) kijyanye n’ubutumwa wakuye muri ya ndirimbo, ukandikaho. Ayo majwi azashingirwaho n’abagize akanama nkemurampaka bazatanga amanota”.


Peace Hoziyana umwe mu bazaba bagize Akanama Nkemurampaka muri iri rushanwa

Twabibutsa ko abanyempano 6 bazahiga abandi bazahabwa Miliyoni 1 Frw n’ibindi bihembo bitandukanye. Uzaba uwa mbere mu cyiciro cy’abasanzwe bafite indirimbo,azahabwa 300,000 Frw, itike y’indege yo kwitabira kimwe mu bikorwa bya Rise and Shine Ministries, anakorerwe indirimbo y’amajwi n’amashusho. Uwa Kabiri azahabwa 200,000 Frw akorerwe indirimbo y’amajwi (Audio) na Video yanditsemo amagambo agize indirimbo (VideoLyrics). Uwa Gatatu azahabwa 50,000 Frw akorerwe n’indirimbo y’amajwi (Audio).

Mu cyiciro cy’abadafite indirimbo n’imwe, uwa mbere azahembwa 300,000 Frw akorerwe indirimbo y’amajwi n’amashusho (Audio na video), uwa kabiri ahabwe 100,000 Frw akorerwe indirimbo y’amajwi n’amashusho nahouwa Gatatu ahabwe 50,000 Frw akorerwe n’indirimbo y’amajwi gusa (Audio).

Bishop JUSTIN Alain Umuyobozi wa Rise and Shine Ministries yateguye iri rushanwa, aherutse kubwira InyaRwanda.com ko yatangije iri rushanwa mu rwego rwo gushyigikira abanyempano mu kuririmbira Imana kuko ashavuzwa cyane no kubona umuntu ufite impano ariko adafite ubushobozi bumufasha kuyimurikira abantu. Ku nshuro ya mbere y’iri rushanwa, hazahembwa abazaririmba neza indirimbo “Ugendane nanjye” ya Justin Alain. Ni indirimbo ikubiyemo isengesho Bishop Justin yasenze ku munsi umugore we yitabiyeho Imana mu myaka 6 ishize, agaca mu bihe bikomeye byo kwita ku bana barimo n'uruhinja yasigiwe n'umugore we, Imana ikabana nawe kugeza uyu munsi. 

Peace HOZIYANA uri mu bazaba bagize Akanama Nkemurampaka, yabwiye itangazamakuru ko bahisemo gukoresha iyi ndirimbo “Ugendane nanjye” kuko ariyo bafiteho uburenganzira ijana ku ijana (Copy Right). Yavuze ko ubutaha bashobora kuzongeramo ibindi binyuranye mu kwagura iri rushanwa. Bishop Justin Alain aherutse kubwira InyaRwanda.com ko mu myaka izakurikiraho, bateganya kwagura iri rushanwa, rikajya ribera mu Ntara zose z’igihugu ndetse anahishura ko barangamiye ko rizaba mpuzamahanga rikajya ryitabirwa n’abo mu bihugu bitandukanye.


Rise and Shine World Ministries mu kiganiro n'itangazamakuru


Abanyamakuru batangarijwe byinshi ku irushanwa "RSW Gospel Talent Hunt"


Muhirwa Laurent umuyobozi wa Rise and Shine World Ministries mu Rwanda

Mbere yo guhura n'abanyamakuru, abari muri "RSW Gospel Talent Hunt" babanje kwica isari banica icyaka

Abanyempano 22 ni bo bahatanye muri "RSW Gospel Talent Hunt"

Rise and Shine World Ministries yasobanuriye abari muri iri rushanwa uko gahunda zizakurikirana


Aba mbere bazahererwa ibihembo muri ibi birori byiswe RSW Easter Gala Night


Bishop Justin Alain niwe wateguye iri rushanwa ritangira haririmbwa indirimbo ye

REBA HANO INDIRIMBO "UGENDANE NANJYE" YA BISHOP JSUTIN ALAIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND