Harabura amasaha atagera kuri 48 ngo hamenyekane umukobwa uzahiga abandi akambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda wa 2022. Azaba abaye Nyampinga wa 11 utowe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Irushanwa rya Miss Rwanda ni rimwe mu
marushanwa y'ubwiza akomeye muri Africa y'Uburasirazuba hashingiwe ku
mitegurire no mu bihembo. Ni na rimwe mu marushanwa y'ubwiza macye ku Isi atarakomwe
mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.
Ku mugoroba wo ku wa 19 Werurwe 2022,
ku ngoro y'Umuryango wa FPR Inkotanyi izwi nka Intare Conference Arena hateganyijwe
umuhango wo kwimika nyampinga w'u Rwanda wa 2022.
Ikamba riri mu biganza by’abakobwa 19
nyuma y’uko uwitwa Nkusi Lynda asezeye ku mpamvu yise ize bwite n’iz’umuryango
we.
Aba bakobwa uko ari 19 bamaze
ibyumweru bitatu mu Karere ka Bugesera aho bari mu mwiherero kuri La Palisse
Hotel Nyamata.
Muri uyu mwiherero bahawe amasomo
atandukanye, baganirijwe n'inararibonye, banakoze imikoro itandukanye.
Burikimwe cyose mu mwiherero kirabara
kandi kigira andi mahirwe gitanga mu nzira iganisha ku kwegukana ikamba.
Umwiherero kandi unafasha umukobwa wabishyizeho umutima, mu buzima bwa nyuma
irushanwa.
Bose baracyanganya amahirwe! Gusa,
INYARWANDA yasubije amaso inyuma kuva mu majonjora y'ibanze yo mu Ntara enye
n’Umujyi wa Kigali, ijonjora ry'i gikondo…
Harebwe amashusho amwe n'amwe y'imikoro yo mu mwiherero harimo ibiganiro byo mu matsinda, ibiganiro bimwe na bimwe byahuje abakobwa bahatanira ikamba n'itangazamakuru duhitamo abakobwa 10 bashobora kugera mu gice cya nyuma cyo kwegukana ikamba bakavamo Miss Rwanda 2022. Nawe ufite uko ubibona!
10. Nshuti Muheto Divine
Uyu mukobwa wiyamamarije mu
Burengerazuba kuva yakwinjira mu irushanwa ari mu bagarutsweho cyane.
Kimwe na Mutesi Jolly wahamije ubwiza
bw'uyu mukobwa w'imyaka 19, hari n'abandi benshi bakurikira amarushanwa
y'ubwiza bahamya ko ubwiza bwe budashidikanywaho.
Muheto yinjiye mu mwiherero ku
iturufu yo gutorwa cyane cyakora n'uburyo yari yaserutse mu ijonjora ryinjira
mu mwiherero byanyuze benshi. Uburyo yasubije imbere y’Akanama Nkemurampaka ari
mu Burengerazuba bitandukanye kure n’uko yasubije ahatanira kujya mu mwiherero.
Hari ikiganiro yagiranye n’abategura
Miss Rwanda, yavugiyemo ko akimara gutsinda yateguye neza umushinga we
animenyereza kuvugira mu ruhame.
Uyu mukobwa avuga ko ahora aharanira
ko abantu batamutakariza icyizere, nk’imwe mu ndangagaciro yigishijwe na Nyina.
9. Ruzindana Kelia
Cyimwe n'ijonjora ryabanje, Ruzindana
azinjira mu icumi ba mbere b’irushanwa binyuze mu ngufu zashowe n'umuryango we,
inshuti ze n'abakunzi mu gutorwa cyane kuri internet no kuri SMS.
Imibare igaragaza ko mu ijonjora rya mbere
yakoresheje arenga miliyoni 9 mu itora. Ni mu gihe abakobwa bose bakoresheje
Miliyoni zirenga 70 Frw.
Uretse ibi, Ruzindana Kelia akunda
gutanga ibitekerezo bye biherekejwe n'inseko icyeye kandi ukumva n'ibitekerezo
bihwanye n'ibikenewe ku mukobwa wakwitwa Nyampinga.
Uyu mukobwa afite ikamba yegukanye muri Collège Saint André, ndetse yabaye Dj w’iki kigo mu gihe cyigeze ku mwaka.
8. Bahali Ruth
Yihebeye ubusizi, ubanza ari n’imwe
mu mpamvu ubona kuvugira mu ruhame atari ikibazo kuri we.
Ni umwe mu bakobwa ubonamo ikizere
gihagije. Andi makuru akanavuga ko ari umwe mu baganirira bagasusurutsa, akanasetsa
abo abana nabo mu mwiherero.
Ubwo ashakwaga abakomeza mu
mwiherero, Bahali yahamagawe bidatinze, ikimenyetso cy’uko ku mufataho
umwanzuro bitagoye Egide Bibio nabo bari bicaranye ku ntebe yo gucyemura
impaka.
Uyu mukobwa mu gace ko kugaragaza
impano yavuze umuvugo ushushanya urugendo rw’irushanwa rya Miss Rwanda kugeza
ubwo uyu munsi hari gushakishwa umukobwa usimbura Miss Ingabire Grace.
7. Kayumba Darina
Unyuze ku rubuga rwa YouTube
rw'irushanwa rya Miss Rwanda huzuye ibitekerezo by'abantu benshi batangariye
impano uyu mukobwa aherutse kugaragaza.
Ni umuraperikazi mwiza, akaba umuririmbyi,
anabonye amahirwe n'umwanya yavamo umuyobozi mwiza w'ibirori.
Amarushanwa y'ubwiza menshi yita ku
mpano. Biragoye guhita wemeza ko ariwe wahize abandi muri aka gace cyakora
biroroshye guhamya ko ari mu babyitwayemo neza.
Guhera mu ijonjora rya mbere kugeza
kuryabinjije mu mwiherero, Kayumba Darina agaragara nk’uzahatana kugeza ku
munota wa nyuma ikamba rizaba rishyirwa mu ruhanga rw'uzaryambikwa ushobora
kuba ari nawe.
6. Uwimana Marlène
Ari gusoza ikiciro cya gatatu cya
Kaminuza muri ‘Data Science’, ari hafi kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 26.
Niwe ukuze mu iri rushanwa. Bishoboka
ko iki nta kintu kinini byakongera mu kuba yakwegukana ikamba.
Gusa, ufite ikamba ariwe Miss Ingabire
Grace yari mu kigero kimwe na Marlene Uwimana haba mu myaka y'ubukure ndetse
n'ikigero cy'amashuri.
Wirengagije nibi kandi, Uwimana niwe
mukobwa wenyine ubu umaze kwibikaho ikamba, ubu ni Miss Sports, yamaze guhiga
abasigaye bose mu gukora siporo.
Irindi ryaza ari inyongera. Ikamba
rya sports rizasiga kuri konti ya banki y’uyu mukobwa miliyoni 2.4 Frw. Ni we
mukobwa ukunze kuvuga mu izina rya bagenzi be iyo basuye ahantu hatandukanye.
5. Keza Maolitha
Iyo asobanura umushinga we cyangwa
atanga ibitekerezo bye ku ngingo zitandukanye abikora ashize amanga n’icyizere
kiri hejuru.
Uyu mukobwa w’imyaka 19 yasoje amashuri
ye yisumbuye. Ahagarariye Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2022.
Hari ikiganiro yagiranye n’abategura
Miss Rwanda, adidibuza Icyongereza avuga uburyo yitabiriye Miss Rwanda nyuma
y’uko inshuti ze zimubwiye ko ashoboye.
Anavuga ko atabonye umwanya wo
kwizihiza isabukuru y’amavuko ye, kuko yahuriranye no kwitegura kujya guhatana
muri Miss Rwanda 2022.
Uyu mukobwa avuga ko mu majonjora yari afite ubwoba, buba bwinshi nyuma y’uko ahahuriye na Nshuti Divine Muheto.
4. Keza Melisa
Ni umunyeshuri muri Kamimuza y'u
Rwanda Ishami rya Huye mu Ntara y’Amajyepfo, aho yiga ibijyanye n’ubuvuzi.
Benshi mu bakurikiranye ijonjora ryinjizaga
abakobwa mu mwiherero ntibatunguwe no ku mubona muri 20 bari batoranyijwe
gukomeza mu irushanwa agakomereza mumwiherero.
Yavuze ko akunda umuco, byanatumye mu
gace ko kugaragaza impano abyina imbyino gakondo.
Uyu mukobwa yahamagawe ku munota wa
nyuma mu ijonjora ryo mu Majyepfo. Hari ikiganiro yahaye abategura Miss Rwanda
avugamo ko yari afite ubwoba yibaza uko azajya aca imbere y’abanyeshuri nyuma
y’uko atsinzwe. Ariko ngo Imana yaramufashije aratsinda.
3. Isingizwe Mutabazi Sabine
Ahagaririye Umujyi wa Kigali. Ni umwe
mu bo kwitega cyane Ingingo kuyindi adasobwa andi atuje agaragaza icyizere cyo
kuba yagera mu icumi beza b’irushanwa, yewe no kuba yakwegukana ikamba.
Uyu mukobwa akimara gusoza amashuri
yisumbuye nibwo yabwiye umuryango we ko ashaka guhatana muri Miss Rwanda.
Musaza we ni we wamwandikishe.
Umukobwa w’inshuti ye ni Umuhoza Emma
Pascaline nawe uhatanye muri irushanwa. Ubwo yahatanaga mu bakobwa bagomba
guserukira Kigali, yateye isengesho abwira Imana kubana nawe kugeza ku munota
wa nyuma.
Mu gihe cyo gushakisha abajya mu
mwiherero, muri we yiyubatsemo icyizere cyo gukora ibirenze ibyo abandi bakoze.
Yari afite ubwoba bwinshi, ahanini bitewe n’uko bwari bwo bwa mbere agiye
imbere y’abantu benshi, ariko yabashije kwitwara neza.
Ubwo batangaza abakobwa 20 bajya mu
mwiherero, uyu mukobwa yari arimo aratitira, amaze gutangazwa mu bakomeje,
yarishimiye mu buryo bukomeye.
2.Mugabekazi Ndahiro Queen
Ni umwe mu bakobwa 19 basigaye mu
irushanwa akaba ahagaririye Intara y'Uburasirazuba. Kuva ku munsi wa mbere
yinjira mu irushanwa agaragara mu kwiyizera cyane mu gutanga ibitekerezo no
gusobanura umushinga we.
Biragoye kubura ifoto y’uyu mukobwa
mu mafoto yose asohorwa n’abategura Miss Rwanda. Kandi azi kumvikanisha neza
ibitekerezo bye no kubaza.
Uyu mukobwa yasoje amasomo muri Lycée
de Kigali. Yigize kubwira INYARWANDA ko yitabiriye Miss Rwanda kugira ngo akore
ubukangurambaga ku kuntu abakobwa bahabwa akazi, abashishikarize kumenya kuvuga
Oya igihe umukoresha agize ibyo abasaba bitarimo mu murongo w’akazi.
Mugabekzi ni umuhanga mu kuvuga
icyongereza, akamenya kubyina imbyino gakondo byihariye.
1. Uwimanzi Vanessa
Ni umukobwa w'uruti ruto, inseko
icyeye aka n’umuhanga mu gusobanura ibitekerezo bye. Avuga atuje, akaba
umuhanga mu guhanga imivugo.
Mu ntangiriro yasaga nk’ugorwa no
kuvugira mu ruhame, Kandi nawe avuga ko ari umukobwa utuje, ku buryo ari imwe
mu mbogamizi yari yiteguye guhangana nazo muri Miss Rwanda.
Gusa icyizere n’ubushobozi byagiye
byiyongera kugeza ubu agaragara nk’ushobora kugera mu icumi beza b’irushanwa
ndetse no kuryegukana.
Aherutse kubwira INYARWANDA ko arajwe ishinga no gukangurira abaturarwanda, cyane cyane abashakanye kugana inzira y’ubuhuza kurusha uko ibibazo bafitanye byakemukira mu nkiko.
Abanditsi b'inkuru: Janvier Iyamuremye na Rurangirwa Steven
TANGA IGITECYEREZO