Kigali

Bisabye imyaka 33! Intambara ya Ukraine n’u Burusiya yaba yivanze mu itorwa rya Karolina wabaye Miss World 2021?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2022 17:10
0


Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, Karolina Bielawska wo muri Pologne yambitswe ikamba rya Miss World ryatanzwe ku nshuro ya 70.



Yaba abakobwa bari bahatanye, abategura Miss World n’abitabiriye uyu muhango batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’igihugu cya Ukraine kiri kurwana n’u Burusiya, binyuze mu gucana buji (Candle) mu muhango watambutse kuri Televiziyo zinyuranye.

Karolina Bielawska wegukanye ikamba asanzwe ari umunyamideli akaba n’umunyeshuri mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s].

Yambikiwe ikamba mu birori byabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya Coca-Cola Music Hall iherereye mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico.

Ni nyuma y’amezi atatu yari ashize abakobwa basubiye mu bihugu byabo kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi muri iki gihe.

Shree Saini wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye igisonga cya mbere ni mu gihe Olivia Yacé wo muri Cote d’Ivoire yabaye igisonga cya kabiri.

Ibi birori byaranzwe n’ubutumwa bwo kwifatanya na Ukraine iri mu ntambara n’u Burusiya. Ukraine ihana imbibi n’igihugu cya Pologne, ari na ho Karolina Bielawska wegukanye ikamba akomoka.

Mu rwego rwo kwifatanya na Ukraine, umunya-Jamaica Toni-Ann Singh wabaye Nyampinga w’Isi 2019 wari umaze imyaka ibiri yambaye ikamba, yahagaze ku rubyiniro aririmba indirimbo ‘The Prayer’ y’umuhanzikazi Celine Dion na Andre Bocelli.

Iyi ndirimbo yasohotse mu 2015. Uyu mukobwa yaririmbaga iyi ndirimbo abakobwa bahatanye n’abandi bari mu nyubako y’imyidagaduro bacanye buji mu rwego rwo kwerekana ko Ukraine ikeneye amahoro no kongera kwiyubaka. 

Amagambo ‘a prayer for peace’ [Gusengera amahoro] yagaragaye ku nyakira-mashusho nini inyuma y’aho abakobwa bari bahagaze. Ibi byose biri mu rwego rwo kwereka Isi ko Ukraine ikeneye gutabarwa, abaturage bakongera kwishyira no kwizana.

Abategura Miss World batangaje ubutumwa kuri Twitter, bavuga ko bakoze iki gikorwa ‘mu rwego rwo kugaragaza ko twifatanyije na Ukraine’.

Banavuga ko bacanye buji zirenga 7, 000, kandi ko iki gikorwa cyo gutora Miss World cyatambukaga imbonankubone mu bihugu birenga 100 ku Isi.

Mu nyandiko yasohoye, Umuyobozi Mukuru wa Miss World Ltd, Julia Morley, yavuzemo ko abatuye Isi bakwiye guhagurukira rimwe bagashakira hamwe umuti w’ukuntu Ukraine yakongera kubona umucyo kubera ko ikirere cyabo muri iki gihe cyuzuye umwuka w’intambara gusa.

Muri iki Cyumweru, abategura Miss World bagaragaje amashusho ya Oleksandra Kucherenko wabaye Nyampinga wa Ukraine 2016, ahamagarira abantu gutabara Ukraine kuko ‘ikirere cyacu cyuzuye umwuka w’intwaro zakirimbuzi gusa’. Yongeraho ati ‘amahoro yacu n’iyo yanyu’.

Uyu mukobwa ntiyabashije kwitabira itora rya Nyampinga w’Isi 2021 kubera ko ari mu Mujyi wa Kyiv wugarijwe n’abasirikare b’u Burusiya.

Iri rushanwa ryagombaga kuba mu Ukuboza 2021 risubikwa kubera Covid-19 nyuma y’uko abakobwa 23 mu 97 basanzwemo Covid-19.

Ibi byatumye abakobwa 40 bageze mu cyiciro cya nyuma aribo basubira muri Poland mu ntangiriro z’iki cyumweru guhatanira ikamba mu birori byayobowe n’umunyamakuru Peter Andre afatanyije n’umunyamuziki wo muri Mexique, Fernando Allende.

Amajonjora ya mbere y’iri rushanwa yari yagaragaje abakobwa batsindiye amakamba barimo nka Yacé wahize abandi mu kumurika imideli, Burte-Ujin Anu wo muri Mongolia wegukanye ikamba mu kugaragaza impano n’umunya-Mexique Karolina Vidales wegukanye ikamba mu gukora siporo.

Ni ku nshuro ya kabiri, umunya-Poland yegukanye ikamba rya Miss World nyuma ya Aneta Kreglicaka wegukanye iri kamba mu mwaka w’ 1989.

Akanama Nkemurampaka kemeje Miss World 2021 kari kagizwe na Giselle Laronde wabaye Miss World 1986, Julia Morley umuyobozi wa Miss World Organization ndetse n’umwongereza akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Patrick Robinson.


Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje guhundagaza ibitutsi ku bategura Miss World bavuga ko bateye inkunga Ukraine iri mu ntambara:

Iri rushanwa ryabaye ahagana saa munani z'ijoro ku isaha yo mu Rwanda, ibinyamakuru bitandukanye birimo ibyikorera kuri internet nka Missosology ikurikirwa n'ibindi bari bamaze kugaragaza abakobwa bashobora kuvamo Miss World 2021.

Ibi binyamakuru byavugagamo uwo muri Cote d'Ivoire, uwo muri Afurika y'Epfo, Venezuela n’abandi.

Ibitekerezo byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa n’ahandi, n’iby’abantu bagaragaza ko abategura iri rushanwa bahaye iri kamba umukobwa wo muri Pologne, kubera ko ari cyo gihugu kiri kwakira abantu benshi bari guhunga intambara ryo muri Ukraine.

Bamwe baravuga ko Politiki yivanze mu itora rya Miss World. Bati "Umuntu mwatoye nta mahirwe yari afite yo kuboneka no mu bakobwa batandatu." 


Karolina w'imyaka 23 y'amavuko, ni we Nyampinga w'Isi 2021- Ikamba ryatanzwe ku nshuro ya 70

Ukoresha izina rya T.O kuri Twitter yanditse avuga ko byinshi mu bikorwa by’iri rushanwa abakobwa bahatanyemo nko kumurika imideli, guhatana mu gukora siporo, kwerekana impano n’ibindi byabaye mu gihe Ukraine itari mu ntambara. Ati “Nta rwitwazo mufite.”

Yavuze ko muri byo bice byose abakobwa bahatanyemo twavuze haruguru, nta na hamwe uyu mukobwa wo muri Pologne yigeze agaragaramo ngo yitwara neza. Ati “Mufite ukuri rwose kuvuga ko ari ‘Miss World wanyu’ n’abaturage ba Pologne. Si uwacu. Ni uwanyu.”

Ni mu gihe abo muri Afurika y'Epfo bari kuvuga ko bitumvikana ukuntu umukobwa wari ubahagarariye Shudufhadzo Musida atigeze aboneka no mu bakobwa 12 'kandi ari we muntu wahabwaga amahirwe mbere'.

Baravuga ko ibi bifite aho bihuriye no kuba Afurika y'Epfo yarifashe ku mwanzuro wa UN wo kuba ingabo z'u Burusiya zava muri Ukraine.

Abakobwa 12 bageze muri kimwe cya kabiri cy'irushanwa, bose bakomoka mu bihugu bitigeze byifata ku mwanzuro w'uko ingabo z'u Burusiya zava muri Ukraine.

Bamwe baravuga ko uyu mukobwa wegukanye ikamba ari mwiza, ariko ko umushinga we n'ukuntu yagiye asobanura ibintu bye bitamuheshaga amahirwe yo kwegukana ikamba.

Uwitwa Godotricia yanditse kuri konti ya Instagram y’abategura Miss World, avuga ko ari ikimwaro ku bari bagize Akanama Nkemurampaka kuba uyu mukobwa wo muri Pologne yambitswe ikamba. Avuga ko ntacyo bashingiyeho.

Uwitwa Mjtwokay yavuze ko bitumvikana ukuntu Akanama Nkemurampaka kaba kagizwe n’abazungu gusa kicara kakemeza Nyampinga w’Isi mu gihe Isi igizwe n’imigabane itanu, avuga ko n’abirabura bakabaye bashyirwa muri aka kanama.

Muri iri rushanwa, umunya Somalia yabaye umukobwa wambare wambaye umwambaro wa Hidjab wabonetse mu irushanwa mpuzamahanga nk’iri.

Byabaye ubwa mbere kandi igihugu nka Cote d’Ivoire gikoresha ururimi rw’Igifaransa kibonetse mu bihugu 13 bya mbere mu marushanwa mpuzamahanga.

Nyuma yo kwegukana ikamba, Karolina yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko atariyumvisha ko ari we wambitswe ikamba rya Nyampinga w’Isi 2021.

Avuga ko atewe ishema no kuba ahesheje igihugu cye ishema, kuko bisabye imyaka 33 kugira ngo umukobwa wo muri Pologne yongere kwegukana ikamba.   

Uyu mukobwa yabwiye buri wese guharanira kugeza ku nzozi binyuze mu nzira zose zishoboye ‘kuko birangira uzigezeho’.

Karolina yasubije ikamba rya Miss World igihugu cya Pologne nyuma y’imyaka 33 yari ishize baritegereje 

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko abategura Miss World bahaye ikamba Karolina kubera ko akomoka muri Pologne, igihugu kiri kwakira abaturage benshi bahunga intambara muri Ukraine 

Toni-Ann Singh wabaye Nyampinga w’Isi 2016 yaririmbye indirimbo ‘The Prayer’ mu birori byo gutora Miss World 2021 mu rwego rwo gusengera Ukraine iri mu ntambara 

Umunya-Pologne Karolina Bielawaska nyuma y’uko yambitswe ikamba rya Miss World ryatanzwe ku nshuro ya 70 

Hari abavuze ko kuva irushanwa rya Miss World, Karolina atigeze ahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss World 

Miss World 2021, Karolina ari kumwe n’ibisonga bye; Shree Saini na Olivia Yacé

Karolina ari gushaka ‘Master’s’ mu bijyanye na ‘Management’, ndetse avuga ko ashaka kugera kuri PhD 

REBA HANO AGACE GATO KO GUTANGAZA MISS WORLD 2021







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND