Kigali

Volleyball: Ba banya-Brazil bakiniye u Rwanda mu gikombe cya Afurika bahagaritswe hafi umwaka badakina

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/03/2022 15:47
0


Akanama ngengamyitwarire mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku Isi, kafatiye ibihano Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda ndetse kanahagarika mu gihe cy’amezi 10 Abanya-Brazil 4 bakiniye u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.



Aka kanama kahagaritse Ms. Aline Aparecida Siqueira, Ms. Tainá Caroline Apolinario, Ms. Mariana Ferreira da Silva Barreto na Ms. Moreira Gomes Bianca, aho aba bakinnyi bagiye kumara hafi umwaka badakina kubera kurenga ku mategeko nkana, bagakinira u Rwanda mu mikino Nyuafurika ya Volleyball kandi bazi neza ko bakiniye igihugu cya Brazil.

Akanama ngengamyitwarire muri FIVB, kafatiye igihano aba bakinnyi bane cyo guhagarikwa amezi 10 badakina, igihano cyatangiye gushyirwa mu bikorwa tariki ya 16 Nzeri 2021, ubwo bikaba biteganyijwe ko abazagaruka mu kibuga mu kwezi kwa Nyakanga (Ukwa Karindwi 2022).

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022 kandi, nibwo Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda yamenyeshejwe ibihano, aho yahanishijwe amezi atandatu yo kudategura amarushanwa, aya mezi akaba yahise ahurirana n’igihe u Rwanda rwari rumaze rwarahanwe, bivuze ko ubu rwemerewe gutegura no kwakira amarushanwa.

U Rwanda kandi rwahanishijwe no gutanga amande angana na Miliyoni 120 Frw kubera aya makosa rwahaniwe.

Ibi kandi byaviriyemo Visi Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jado Castar, gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano muri icyo gikombe cya Afurika cy’abagore, igihano yaje kujuririra kigashyirwa ku gifungo cy’amezi 8 azarangira muri Gicurasi 2022.

Abanyabrazil bakiniye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika ry'abagore ryabereye i Kigali, bahagaritswe amezi 10 badakina





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND