Evangelist Xavier Rutabagisha ni
umusore w‘umuvugabutumwa bwiza bw'umuhamagaro ufite intego yo guhamagarira
abantu kuri kristo Yesu.
Nk'uko abivuga, avuga ko yakijijwe
afite imyaka 16 akiri muto afite amashagaga menshi ya gisore n’inzozi zibyo
yifuzaga kuba muri icyo gihe.
Ubwo yakizwaga hari ku cyumweru mu gitondo
yicaye mu rugo yumvise Umwuka Wera amurarika amubwira ngo nukurikira Yesu
ntuzabyicuza azagukoresha iby'ubutwari kandi azagukomeza, yumvise atazi ukuntu
abaye gusa yumvaga ari byiza ariko atazi ibimubayeho.
Umwuka wera yamurarikiye kujya mu nzu
y'Imana uwo munsi niwo munsi yinjiye mu rusengero rwa ADEPR, ahita yakira Yesu
nk’umwami n’umukiza. Kuva icyo gihe atangira gukorera Imana uko ashobojwe
n'Imana.
Yanyuze muri korali zitandukanye abifatanya
no kuvuga ubutumwa mu byumba by’amasengesho mu rusengero mu nzira n’ahashoboka
hose.
Uko imyaka ishira yagiye yagurirwa
imbago n'Imana aho kuri ubu yigisha kuri Radio Umucyo ivugira kuri 102.8FM mu
kiganiro’ Isaha y'amahitamo’ buri wa kane saa 9:00 z'igitondo kugeza saa
10:00.
Imana yakomeje kumwagurira imbago aho
uyu munsi afite ikiganiro akora buri ku Cyumweru saa 18:20 z'umugoroba kuri
Isibo tv kitwa Imbaraga z'ijambo rihindura.
Xavier yabwiye INYARWANDA ko yifuza
kuvuga ubutumwa ahashoboka hose, ahamya ko ‘iyo ugize umugisha wo gukizwa ukiri
muto bikurinda byinshi birimo kudatwarwa na byinshi bitagira umumaro’.
Yahamagariye abantu gushaka Yesu cyane cyane urubyiruko.
Yavuze ko mu kiganiro cye abantu
bakwiye kwitega guhembuka. Ati “Icya mbere ni ugusobanukirwa ijambo ry'Imana
birushijeho. Kwigira hamwe uburyo umuntu yakurikira inzozi ze adatakaje Imana
batangirana Imana muri bo uko bagutse bakarekura Imana. Bitege guhindurwa
n'ijambo ry'Imana bakubakwa naryo nk'uko nanjye ryanyubatse nkaba mpa abantu nanjye
ibyo nahawe."
Yakomeje avuga ko ijambo ry’Imana
rireba abantu bose. Akavuga ko urubyiruko rukwiye kuba nyambere mu kumva izi
nyigisho kuko ari bo ‘mbaraga zigihugu ndetse n’itorero nibo mbaraga z’ejo
hazaza’.
Ati “Umuntu umwe yaravuze ngo iyaba
ubusore bwamenyaga ubusaza bugashobora ubusore n’icyo gishoro iyo umenye Yesu
ukiri muto bigufasha kudatwarwa nirari rya gisore."
Akomeza ati “Umubwiriza: 11:9 hagira
hati wa musore we, ishimire ubusore bwawe n'umutima wawe ukunezeze mu minsi
y'ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu
maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza."
Umuvugabutumwa Xavier Rutabagisha yatangije ikiganiro cyo kubwiriza kuri Televiziyo Isibo
Rutabagisha yavuze ko mu kiganiro cye abantu bakwiye kwitega guhembuka, kandi ko azajya atumira abantu batandukanye
Rutabagisha yavuze ko urubyiruko
rukwiye kumenya Imana, kuko kuyimenya kwe akiri muto byubatse ubuzima bwe