Evangelist Xavier Rutabagisha yatangiye ivugabutumwa kuri Isibo Tv yitezeho guhembura benshi

Iyobokamana - 17/03/2022 2:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Evangelist Xavier Rutabagisha yatangiye ivugabutumwa kuri Isibo Tv yitezeho guhembura benshi

Umuvugabutumwa Xavier Rutabagisha ufite umutwaro w’urubyiruko, Imana yamaze kumwagurira imbago aho kuri ubu afite ikiganiro cyo kubwiriza kuri Televiziyo Isibo iherutse guhabwa igihembo nka televiziyo ya mbere y’imyidagaduro mu gihugu cy’u Rwanda.

Evangelist Xavier Rutabagisha ni umusore w‘umuvugabutumwa bwiza bw'umuhamagaro ufite intego yo guhamagarira abantu kuri kristo Yesu.

Nk'uko abivuga, avuga ko yakijijwe afite imyaka 16 akiri muto afite amashagaga menshi ya gisore n’inzozi zibyo yifuzaga kuba muri icyo gihe.

Ubwo yakizwaga hari ku cyumweru mu gitondo yicaye mu rugo yumvise Umwuka Wera amurarika amubwira ngo nukurikira Yesu ntuzabyicuza azagukoresha iby'ubutwari kandi azagukomeza, yumvise atazi ukuntu abaye gusa yumvaga ari byiza ariko atazi ibimubayeho.

Umwuka wera yamurarikiye kujya mu nzu y'Imana uwo munsi niwo munsi yinjiye mu rusengero rwa ADEPR, ahita yakira Yesu nk’umwami n’umukiza. Kuva icyo gihe atangira gukorera Imana uko ashobojwe n'Imana.

Yanyuze muri korali zitandukanye abifatanya no kuvuga ubutumwa mu byumba by’amasengesho mu rusengero mu nzira n’ahashoboka hose.

Uko imyaka ishira yagiye yagurirwa imbago n'Imana aho kuri ubu yigisha kuri Radio Umucyo ivugira kuri 102.8FM mu kiganiro’ Isaha y'amahitamo’ buri wa kane saa 9:00 z'igitondo kugeza saa 10:00. 

Imana yakomeje kumwagurira imbago aho uyu munsi afite ikiganiro akora buri ku Cyumweru saa 18:20 z'umugoroba kuri Isibo tv kitwa Imbaraga z'ijambo rihindura.

Xavier yabwiye INYARWANDA ko yifuza kuvuga ubutumwa ahashoboka hose, ahamya ko ‘iyo ugize umugisha wo gukizwa ukiri muto bikurinda byinshi birimo kudatwarwa na byinshi bitagira umumaro’. Yahamagariye abantu gushaka Yesu cyane cyane urubyiruko.

Yavuze ko mu kiganiro cye abantu bakwiye kwitega guhembuka. Ati “Icya mbere ni ugusobanukirwa ijambo ry'Imana birushijeho. Kwigira hamwe uburyo umuntu yakurikira inzozi ze adatakaje Imana batangirana Imana muri bo uko bagutse bakarekura Imana. Bitege guhindurwa n'ijambo ry'Imana bakubakwa naryo nk'uko nanjye ryanyubatse nkaba mpa abantu nanjye ibyo nahawe."

Yakomeje avuga ko ijambo ry’Imana rireba abantu bose. Akavuga ko urubyiruko rukwiye kuba nyambere mu kumva izi nyigisho kuko ari bo ‘mbaraga zigihugu ndetse n’itorero nibo mbaraga z’ejo hazaza’.

Ati “Umuntu umwe yaravuze ngo iyaba ubusore bwamenyaga ubusaza bugashobora ubusore n’icyo gishoro iyo umenye Yesu ukiri muto bigufasha kudatwarwa nirari rya gisore."

Akomeza ati “Umubwiriza: 11:9 hagira hati wa musore we, ishimire ubusore bwawe n'umutima wawe ukunezeze mu minsi y'ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza."

Umuvugabutumwa Xavier Rutabagisha yatangije ikiganiro cyo kubwiriza kuri Televiziyo Isibo 

Rutabagisha yavuze ko mu kiganiro cye abantu bakwiye kwitega guhembuka, kandi ko azajya atumira abantu batandukanye 

Rutabagisha yavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya Imana, kuko kuyimenya kwe akiri muto byubatse ubuzima bwe

KANDA HANO UREBE KIMWE MU BIBWIRIZWA BYA XAVIER RUTABAGISHA

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...