RFL
Kigali

Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda ryaciwe akayabo ka Miliyoni 120 Frw kubera gukinisha abanyamahanga badafite ibyangombwa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/03/2022 9:34
0


Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryaciwe amande ya Miliyoni 120 Frw kubera gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil mu mikino y'igikombe cya Afurika cy'abagore.



Umwaka ushize u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy'abagore mu mukino w'intoki wa Volleyball ariko ntirwabasha gusoza iyo mikino kubera kurenga ku mategeko agenga iri rushanwa byanatumye iri shyirahamwe birangira rihagaritswe. FRVB kuva ubwo yaheze mu cyeragati idafite ayo icira n'ayo imira, ndetse itemerewe gutegura irushanwa na rimwe. 

Kuri ubu rero ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) ryamaze gutangaza ko ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) rigomba kwishyura amafaranga angana na Miliyoni 120 Frw nk'amandetse yo gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa biswe abanyarwanda.

Mu bakinnyi bagaragaye ko batari bujuje ibyangombwa barimo: Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bose bakomokaga muri Brazil.

U Rwanda rurasabwa kwishyura Miliyoni 120 Frw ngo rwongere gukomorerwa 

Nyuma y'iki kibazo imbere mu gihugu hatangiye gukurikiranwa abagize uruhare mu makosa yatumye u Rwanda rusezererwa mu irushanwa, byatumye tariki 13 Ukwakira 2021 Urukiko rukuru rwa Gasabo rukatira Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’ igifungo cy’imyaka ibiri, gusa iki gihano cyaje kugabanywa mu bujurire, kigirwa amezi umunani.


Abakinnyi bakomoka muri Brazil babaye intandaro yo gusezererwa k'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND