Abahanga mu by’ubuzima bagira inama abantu cyane cyane igitsinagore kwisuzumisha ibintu bitandukanye bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze mbere y’uko batangira kumva uburwayi.
Abagore cyangwa se abakobwa (gusa n’abagabo birabareba) ni ngombwa cyane ko hari ibyo baba bagomba kwisuzumisha hakiri kare bakamenya uko bahagaze bityo bagafatiranira hafi.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa The Ladysroom mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti “Health Screening Tests Every Woman Should Undergo”, dore ibizamini by’ubuzima buri mugore wese agomba gukoresha:
1.Ikizamini cy’amabere
Muri iki kinyejana cya 21, Kanseri y’amabere ni imwe mu ndwara zibasira cyane ndetse zigahitana umubare munini w’ab’igitsina gore. Gukora isuzuma bwite ry’amabere buri kwezi ni ingenzi kugira ngo urebe ko haba hari imihindagurikire idasanzwe y’amabere yawe. Iyo wumvise hari impinduka zidasanzwe mu mabere yawe, uhita wihutira kujya kwa muganga bakagufasha hakiri kare. Abagore barengeje imyaka 40, ni byiza ko bajya gukoresha ikizamini cy’amabere bita Mammogramm test byibuze rimwe mu mwaka.
2.Ikizamini cy’imyanya ndangagitsina y’umugore
Ni bake bazi ko ari ngombwa ko umwana w’umukobwa (ndetse n’umuhungu) uri hagati y’imyaka 11-12 agomba guhabwa urukingo rwa virus ya Papilloma (Human Papilloma Virus Vaccine) rwo kumurinda Kanseri.
Abanyafurika benshi ntabwo babona urwo rukingo. Igihe rero abana bakuze bageze mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, birangira bahanahanye iyi virusi. Iyi virus ishobora kugirwa n’abahungu ndetse n’abakobwa, gusa yigaragaza ku bagore bamwe na bamwe nka Kanseri y’inkondo y’umura. Abahanga bagira inama ko umuntu w’igitsina gore guhera ku myaka 21-65 agomba kugana kwa muganga bakamusuzuma kugira ngo barebe ko nta bimenyetso bya Kanseri yaba afite. Ikindi kandi ni uko abana bagomba kubona ruriya rukingo twabonye haruguru.
3.Ikizamini cy’uruhu
Uruhu ni igice cy’umubiri gikunze kugira ibibazo byinshi, cyane cyane rero ab’igitsina gore bakunze no kwisiga ibintu byinshi bihindura uruhu. Ni byiza gukoresha ibizamini by’uruhu igihe ugiye gukoresha ibyo wisiga bishya, ni ingenzi kandi guhora usuzuma amabara adasanzwe ndetse n’izindi mpinduka ku ruhu rwawe. Ni ingenzi rero kugana abaganga mu by’uruhu kugira ngo bagusuzume.
4.Ibizamini by’urugimbu bita Cholesterol (Cholesterol screening)
Abagore bari hagati y’imyaka 20 na 45 bagomba gukoresha isuzuma ry’urugimbu rwa Cholesterol. Iyo basanze ibipimo bya cholesterol ari bizima, wajya ujya kuyisuzumisha rimwe mu myaka 5 keretse iyo imiterere y’umubiri ihindutse cyane wenda uramutse ubyibushye cyane. Ibi ni ingenzi cyane.
5.Ikizamini cya Diyabeti (Diabetes screening)
Iki kizamini ni cyiza cyane kugikoresha kugira ngo umenye uko isukari imeze mu mubiri wawe, abahanga bavuga ko iyo ufite umuvuduko w’amaraso uzamuka, ni byiza gukoresha ikizamini cy’isukari.
TANGA IGITECYEREZO