Gukora werekeza ku ntego zawe bituma udahungabana
bigatuma ukora ukiyima n’umwanya wo kwiyitaho ariko bikaba byatuma usohoza icyo
wiyemeje. Mu gihe ushaka gutegura intego nziza hari ibyo wakwibandaho cyane.
1.Ukwiriye
gutegura intego isobanutse (SMART Objectives)Iyo intego yawe idasobanutse nta kintu na kimwe ubasha
kugeraho. Iyo wateguye intego utitayeho bituma nta n'icyo ugeraho.
2.Ujye ukora
urutonde rw’ibyo wifuza
Fata ikaramu wandike utegure ibyo ushaka kugeraho. Aho
kurota wicaye ngo utekereze ibyo utazageraho, icara wiyiteho wandike kandi
uteganye gusohoza ibyo wavuze. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu yateguye
atajya agira ikibazo kuko ibyo yifuza bisohora vuba cyane.
3.Sobanura
intego zawe
Fata ibyo uteganya kugeraho, ubyiyegereze aho ubonesha amaso yawe buri mwanya. Bifate ubyerekeze hafi yawe. Tekereza ku cyo uzihemba nuramuka ugeze ku ntego zawe. Intego zawe zishyire mu bwogero, aho uhora ubona ndetse aho uhora uzibuka.
4.Fata ingamba
Ese ni iki uzakora kugira ngo za ntego zawe zigerwe
ho? Icara hamwe ufate ingamba kandi bizakunda. Uzabigeraho.
5.Hozaho
Intego zisaba guhozaho, zisaba kuba wowe ukora cyane
kandi buri munsi. Niba ushaka kugera kuri byinshi, icara ukore cyane buri munsi
ureme ubishya.
Inkomoko: OperaNews
