Kigali

Rayon Sports yamuritse umwenda yifuza gutwarana igikombe cy’Amahoro ufite umwihariko wo ku ivuko i Nyanza – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/03/2022 19:46
0


Ikipe ya Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro umwenda wayo wa gatatu (Third kit) izakoresha mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro yifuza kwegukana uyu mwaka, ukaba ufite umwihariko wo kugira ibara ritandukanye n’indi myendsa isanzwe ndetse ukaba ufite isano rya hafi no ku ivuko i Nyanza aho yashingiwe.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe 2022, ku cyicaro cy’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd mu Nzove imbere y’abafana n’ubuyobozi bwa SKOL, Rayon Sports yamuritse umwenda wa gatatu izambara mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2022, ufite ibara ry’umuhondo winganje n’umukara ndetse n’ikabutura y’umukara, uyu mwenda ufite umwihariko wo kuba ufite imigongo ifite kinini ivuze mu muco nyarwanda.

Uyu mwenda wamuritswe n’umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports, Bwana Uwayezu Jean Fidele ari kumwe na Ivan wulffaert uyobora uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rutera ikunga Rayon Sports.

Muri uyu muhango, umuyobozi mukuru wa Rayon Sports, Uwayezu yashimiye cyane uruganda rwa SKOL kubera ubwitange rugaragaza mu bufatanye rufitanye n’ikipe ya Rayon Sports, aho yashimangiye ko Atari abaterankunga ahubwo ari abavandimwe.

Yagize ati”Ndashimira cyane uruganda rwa SKOL kubera ubwitange rugaragaza mu bufatanye rufitanye na Rayon Sports, aho runarenga ku masezerano dufitanye rugakora ibirenzeho, ubu abafana bari  hano n’abatari hano babimenye, SKOL ntabwo bakiri abaterankunga ba Rayon Sports gusa ahubwo ni abavandimwe”.

Mu ijambo rye umuyobozi w’uruganda rwa SKOL rutera inkunga Rayon Sports yakomoje ku nkomoko y’umwenda bamuritse none, anahishura ko ikipe yemerewe agahimbazamusyi igihe cyose yakwegukana igikombe cy’Amahoro.

Yagize ati”Uburyo ikipe iyobowe ubu bitandukanye na mbere, ndabona ejo heza ha Rayon Sports”.

“Twiyemeje ko buri mwaka tuzajya twambara umwenda mushya, niyo mpamvu igikombe cy'Amahoro tuzagikina twambaye umwenda mushya.

“Iyi design y’uyu mwenda yaturutse ku nkomoko ya Rayon Sports, kuba ikipe ivuka i Nyanza kandi hakaba ari ku gicumbi cy’umuco Nyarwanda ni nayo mpamvu iyi myenda irimo imigongo ifite kinini isobanuye mu muco gakondo w’Abanyarwanda”.

Uyu muyobozi yasoje ijambo rye yemerera agahimbazamusyi Abakinnyi ndetse na Staff yose y’ikipe, nibegukana igikombe cy’Amahoro twavuga ko aricyo gikombew bafiteho amahirwe yo kwegukana magingo aya.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko uyu mwenda ariwo ikipe izambara ku mukino wa mbere izakina mu gikombe cy’Amahoro 2022.

Si umwenda wa gatatu w’ikipe ya Rayon Sports wamuritswe gusa kuko hanamuritswe umwe w’abafana b’iyi kipe wa Gikundiro, uri kuboneka ku cyicaro cya Rayon Sports ndetse no ku mukino iyi kipe yakinnye, ukishyurwa ibihumbi 15 Frw.

Uyu mwenda ukaba wazanwe mu rwego rwo guca akavuyo mu bafana b’iyi kipe wasangaga batambaye kimwe cyangwa bambaye imyenda isa n’iy’abakinnyi bari mu kibuga.

Nyuma y’uyu muhango hakurikiyeho guhemba abafana batsindiye ibihembo muri poreomosiyo ya Gikundiro, aho abafana bahawe ibihembo birimo imipira ya Rayon Sports ya Gikundiro, Vouvouzella, ikaziye ya SKOL n’ibendera rya Rayon Sports.

Umufana uzwi ku izina rya Wanyanza, yatsindiye itike yo kujya kureba umukino wa Arsenal i Londres, ariko asaba ko iyo tike yavunjwamo amafaranga akayahabwa, ndetse ayashyikirizwa n’umutima mwiza.

Rayon Sports iri kwitegura umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona izakiramo Kiyovu Sport ishaka igikombe cya shampiyona ku wa Gatandatu saa Cyenda zuzuye z’amanywa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu muhango wabereye mu Nzove ku cyicaro cy'uruganda rwa SKOL

Rayon Sports yamuritse umwenda izakinana igikombe cy'Amahoro, n'umwenda w'abafana wa 'Gikundiro'

Umwambaro wa Rayon Sports, uwo hanze, uwo mu rugo, umwenda wa gatatu izakinana igikombe cy'Amahoro n'umwenda w'abafana

Uyu muhango wari witabiriwe n'umuyobozi wa SKOL na Perezida wa Rayon Sports

Abafana batsindiye ibihembo muri Poromosiyo ya Gikundiko bahembwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND