Niyo Bosco ari mu bantu 14 begukanye
ibihembo ‘The Choice Awards 2021’ mu birori bikomeye byabereye muri Onomo Hotel
mu Ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022.
Uyu muhanzi watangiye umuziki mu
ntangiriro za 2020, yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka wa 2021 [The Choice
Best Male Artist of the year]. Ni cyo gihembo cya mbere uyu muhanzi yakiriye,
nyamara yagiye agaragara ku rutonde rw’ababaga bahataniye ibyatanzwe kuva mu
myaka ibiri ishize.
Niyo Bosco aherutse gusohora EP yise ‘6
Weeks of Niyo’ ndetse azwi mu ndirimbo zirimo ‘Ubigenza ute’, ‘Piyapuresha’, ‘Ibanga’,
‘Seka’ n’izindi.
Nyuma y’uko yegukanye iki gihembo, Bosco
yavuze ko ashima ‘abantu bose babigizemo uruhare kugira ngo ibi tubyegukane’.
Avuga ko ari intambwe ikomeye ateye mu muziki we.
Yavuze ko yegukanye iki gihembo nyuma
y’igihe kitari gito amaze mu muziki anashyirwa ku ntonde z’abahataniye ibihembo
byagiye bitangwa n’abantu banyuranye, ariko ntabyegukane. Ati “Ibi ni byo mpa
agaciro."
Uyu muhanzi yavuze ko kubera ko iki
gihembo yagihaye agaciro mu buzima bwe, yahisemo gutumira ababyeyi be. Ati “Nahisemo
gutumira umuryango wanjye kugira ngo izi mbaraga cyangwa se iri shyaka ntewe
ntirizapfe ubusa."
Niyo Bosco yashimye kandi M. Irene
batangiranye urugendo kugeza n’uyu munsi ‘n’abandi baje bashamikiyeho by’umwihariko
umuryango wanjye’.
Yavuze ko yumvaga iki gihembo
yagiharira abo bari bahatanye, ariko kandi ngo yumvaga yifitiye icyizere cyo
kwitwara neza.
Ahawe ijambo, Se wa Niyo Bosco yavuze
ko umunezero watashye mu mutima we nyuma y’uko umwana we yegukanye igihembo.
Ati “Ndishimye, ndetse byandenze."
Uyu mubyeyi yavuze ko akimara
gutumirwa muri ibi birori, yiteguye kare agera aho byabereye hakiri kare kugira
ngo akurikirane neza imigendekere yacyo.
Yavuze ko babanje kumwicaza inyuma,
ariko baza kumwegereza umwana we. Ati “Nishimye. Nakomeje gutegereza mvuga nti
ese ikirori yantumiyemo ni ikihe? Ariko numvise mumpahamagaye ndavuga nti za
nzozi zigiye zashyika kabisa, amen amen."
Yashimye abateguye ibi bihembo,
ashima Imana gushoboza Niyo Bosco kurotora inzozi yagiye agira kuva akiri muto ‘zikaba
zigenda zishyika. Ati “Iryo ni ishimwe rikomeye.’
Uyu mubyeyi yashimye kandi umunyamakuru
wa Isibo Tv, M. Irene watumye impano ya Niyo Bosco igaragarira buri wese, avuga
ko amushimye mu ruhame n’imbere y’Imana.
Ati “Nongeye gushima uwamukuye aho
tuba hariya akaba amugejeje kuri uru rwego Irene Murindahabi ndamushimiye n’Imana
yumve ko mushimiye hagati mu mbaga ingana gutya. Ndishimye kandi ndanezerewe."
Yabwiye Niyo Bosco gukomeza aho ageze mu muziki we, avuga ko azakomeza kumushyigikira. Ati “Ubundi akomereza aho ngaho, ntacike intege ntaho nagiye, ndacyahari, n’abagushyigikira bose, abafana bose mbasabiye umugisha ku Mana murakoze."
Soma: Hatangajwe abegukanye ibihembo 'The Choice Awards 2021'

Niyo Bosco yavuze ko iki gihembo yagihaye agaciro gakomeye mu buzima bwe, ariyo mpamvu yatumiye ababyeyi be kugira ngo bamufashe kucyakira
Ababyeyi ba Niyo Bosco bavuze ko batewe ishema n’umuhungu wabo
Se wa Niyo Bosco yashimye mu ruhame
umunyamakuru M. Irene wamuritse impano y’umuhungu we

Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n'Ubuterankunga muri Bralirwa, Patrick Samputu ni we washyikirije Niyo Bosco iki gihembo

Umunyamukuru M. Irene binyuze muri MIE yamuritse impano z'abahanzi Niyo Bosco na Vestine na Dorcas
Niyo Bosco aherekejwe n’abarimo Chris
Eazy, Hussein n’abandi bakiriye igihembo cy’itsinda Vestine na Dorcas
AMAFOTO: Ihorindeba
Lewis-INYARWANDA.COM