Umukobwa witwa Uwimana Marlène uhagarariye Umujyi wa Kigali afite Nimero 69, yahize bagenzi be mu irushanwa ryo gukora siporo, atsindira miliyoni 2.4 Frw.
Ibyumweru bibiri birashize
abahatanira kuba Miss Rwanda 2022 binjiye mu mwiherero. Kimwe mu bikorwa bakora
harimo siporo ya mu gitondo, ndetse mu minsi ya nyuma y’umwiherero bagakora
ihiganwa muri iki cyiciro.
Ihiganwa rya Siporo ryabaye mu
gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Werurwe 2022. Ni igikorwa cyayobowe
na Girumugisha Gael usanzwe afasha mu myitozo aba bakobwa.
Aba bakobwa bahiganwe mu byiciro
by’imyitozo ngororamubiri bitandukanye birimo ‘aerobics’, imyitozo yo kugabanya
ibinure ku nda ndetse no gusiganwa mu kwirukanka.
Muri buri cyiciro bari bari mu
matsinda basanzwe barimo atanu, kugeza hasigayemo abakobwa batatu ari bo Bahali
Ruth, Uwimana Marlene ndetse na Uwikuzo Marie Magnificat.
Aba uko ari batatu basoreje ku
cyiciro cyo gusiganwa birangira Uwimana Marlene ari we ubaye uwa mbere bityo
atsindira kuba Brand Ambassador wa Smart Design nk’umuterankunga w’iki cyiciro
ndetse akazahabwa miliyoni 2.4 nk’igihembo
nyamukuru cy’iki cyiciro.
N’ubwo byari ihiganwa ndetse aba
bakobwa babizi neza ko uwa mbere yegukana ibi bihembo, icyakomeje kwiganza ni
uburyo bose bashyigikiranaga.
Uwimana nyuma yo gutsinda
yavuze ko kimwe mu byakomeje kumutera imbaraga aho yabaga yumva ananiwe, ari
uburyo bagenzi be bamushyigikiraga.
Abajijwe uko azakoresha ibihembo
yatsindiye, yagize ati “Ndumva nzakoresha aya mafaranga mu kwakira abandi bana
babiri mu muryango wanjye. Ikindi, bagenzi banjye bakomeje kunsaba ni
ugusangira tukishimira iyi ntsinzi, ubwo nabyo bigomba kuba tugasabana.”
Uwimana Marlene afite umushinga witwa
Tabita Foundation usanzwe ukora amaze kwakiramo abana 12 afasha mu byo bakeneye
bitandukanye. Baturuka mu miryango itandukanye itifashije, ariko akabafasha bakiyirimo.
Uyu mushinga ni nawo yatanze muri Miss Rwanda 2022.
Fondasiyo ya Tabita yayitangije mu
mwaka wa 2021, itangira igamije gukangurira imiryango ibyerekeye uburere bwiza
no kurera abana neza, kurema Isi itekanye ku bana bose muri rusange kugira ngo hizerwe
ikiragano gishya cy’abana bazakura bakavamo abantu bakomeye babasha gufata
ibyemezo bizana impinduka nziza ku Isi.
Mu yandi mahiganwa abari mu mwiherero
bakora, harimo Culture Challenge, Talent Challenge, ibizamini birimo icyanditse
ndetse n’icyo ku munwa n’ibindi bitandukanye bigenda bigaragaza abazajya mu 10
ba mbere.
Mu bikorwa by’ibanze bakora harimo kuba baganirizwa n’abantu batandukanye, bagasura ibikorwa hirya no hino mu gihugu ndetse bakanakora amahiganwa atandukanye agenda agaragaza abazajya mu myanya 10 ya mbere n’abazahabwa imikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye b’irushanwa.
Ibyishimo kuri Uwimana Marlène wahize bagenzi be mu irushanwa ryo gukora siporo ryabaye kuri iki Cyumweru
Uwimana yahembwe miliyoni 2.4 Frw,
avuga ko azayifashisha mu gushyira mu bikorwa umushinga we
Uwimana yinjiranye muri Miss Rwanda umushinga
witwa Tabita Foundation usanzwe ukora amaze kwakiramo abana 12
Uwimana yavuze ko yatsinze iri rushanwa kubera ko bagenzi be bari bamushyigikiye mu buryo bukomeye
Abakobwa bahiganwe mu byiciro
by’imyitozo ngororamubiri bitandukanye birimo ‘aerobics’ n’ibindi
Saro Amanda
Bahali Ruth
TANGA IGITECYEREZO