RFL
Kigali

Jussie Smollett avuga ko yafunzwe kubera ko ari umwirabura

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:12/03/2022 20:47
0


Jussie Smollett uherutse gukatirwa igifungo cy’iminsi 150 ihwanye n’amezi 5 y’igifungo ndetse n’amezi 30 ahwanye n’imyaka 2 n’igice y’imirimo nsimburagifungo, kubera kwibeshyera ko yatewe azizwa ko aryamana n’abo bahuje igitsina ndetse no kuba ari umwirabura; avuga ko atafungiwe kubeshya ahubwo ko yafungiwe kuba ari umwirabura.



Bamwe mu bantu ba hafi ba Jussie Smollett baganiriye na TMZ, ngo bavuze ko mbere y’uko akatirwa yari yavuze ko abyiyumvamo ko azafungwa. Ngo yababwiraga ko yiyumvamo ko azahabwa ibihano bikakaye kurusha ibihabwa abandi bahuje ibyaha baregwa, byose bitewe n’uko ari umwirabura, ibintu ahamya ko bigaragaza ivangura riri mu nzego z’ubutabera.

Jussie yabwiye ikipe ye nyuma yo gukatirwa, ko uburyo umucamanza yagaragaje urwango kuri we n’uburyo yavuze ko yibeshyeye kugira ngo agirirwe impuhwe anamamare, byamuteye ubwoba bituma abona ko azahabwa igihano gikakaye.

Jussie yasabye kuzarindirwa umutekano mu gihe azaba afunze, hagashyirwa camera z’umutekano aho azaba afungiye ndetse akanahabwa umupolisi uzaba yambaye camera igaragaza umunsi ku munsi ibintu byose bibera mu cyumba azaba afungiyemo.

Ubwo Jussie mu rukiko yavugaga cyane ahamya ko adateganya kwiyahura, ngo yabivugiye kugira ngo abaturage babimenye mu gihe haramuka hagize ikimubaho mu buroko, bazamenye ko atiyahuye ahubwo ko yagiriwe nabi. Ibi ngo yabivuze atekereza ku byabaye kuri Jeffrey Epstein.

Nyuma yo gukatirwa kuwa kane yahise afungwa, kuwa gatanu avugana n’ikipe yamuburaniraga ababwira ko ameze neza kandi yuzuye ibyiringiro.


Jussie Smollett avuga ko yafunzwe kubera ari umwirabura atari ukubera ibyo ashinjwa

Source: TMZ







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND