RFL
Kigali

Umugore wa Justin Bieber yajyanywe mu bitaro ikitaraganya kubera ibibazo by’ubwonko abaganga batekereza ko bishobora kuba bifitanye isano na Covid-19

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:12/03/2022 19:28
0


Umugore wa Justin Bieber, Hailey Bieber yajyanywe mu bitaro ikitaraganya kubera ibibazo by’ubwonko aho abaganga batekereza ko byaba bifitanye isano na Covid-19 nk’uko abantu ba hafi b’uyu muryango babitangarije ikinyamakuru TMZ, ari nacyo dukesha iyi nkuru.



Amakuru avuga ko Hailey Bieber yihutanywe mu bitaro byo mu mujyi wa Palm Springs muri California, aho bivugwa ko atabashaga kugenda, bikaba ari bimwe mu bizwi mu ngaruka za Covid-19 ku bantu bakuze. 

Abaganga bamukoreye ibizamini binyuranye ndetse bakaba bagira ngo barebe niba byaba bifitanye isano na Covid, dore ko mu byumweru bishize umugabo we Justin Bieber yarwaye Covid-19 ndetse bituma asubika igitaramo cye yari afite Las Vegas, ariko ubu yarakize.

Amakuru avuga ko Hailey Bieber w’imyaka 25 kuri ubu ameze neza ndetse akaba yaranavuye mu bitaro, gusa abaganga bakomeje kugerageza kureba icyaba cyarateye ubwo burwayi.


Hailey Bieber yajyanywe mu bitaro igitaraganya, harakekwa Covid-19


Source: TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND