RFL
Kigali

"Gospel yari yarazimye"-Aimable Nzizera wateguye RGSL yikomanze mu gatuza avuga uko yazanzamuye Gospel bikamutwara hafi Miliyoni 70 Frw

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/03/2022 14:13
0


Mu gihe hari bamwe mu basesenguzi n’abahanzi mu muziki wa Gospel bakomeje kunenga igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live (RGSL) aho bashinja abagiteguye kutanoza imitegurire no kudakorera mu mucyo, Aimable Nzizera wagiteguye yagaragaje ko ntako atagize rwose kuko ahamya ko Gospel yari yarazimye!.



Umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live (RGSL), Nzizera Aimable, yagaragaje uko ari kwakira abakomeje kumunenga bamushinja ibintu byinshi, ababwira imvune n’ibyuya yabijijwe na Rwanda Gospel Stars Live yashoyemo hafi Miliyoni 70 Frw (70,000,000 Frw). Yabwiye InyaRwanda.comko azadutangariza birambuye aya magaranga yose yakoreshejwe. Yasabye abari kumunenga kumwereka ibyo bo bakoze baheraho bamutera amabuye anabibutsa ko yakabaye ahubwo ashimirwa kuko “Gospe yari yarazimye”. Yumvikanisha ko ntako atagize mu gikorwa akoze ku nshuro ya mbere, avuga ko yiteguye gukora ibyiza byinshi mu gikorwa cy’ubutaha.

Aimable Nzizera yemera ko habaye amakosa muri Rwanda Gospel Stars Live, ariko nanone akavuga ko umuntu ukora wese akosa. Aragira ati: “Buriya umuntu wese ukora arakosa umuntu uzaza kunenga ibyo twakoze nawe azabanze yerekane ibyo yakoze turebe ko nta bibazo nawe yahuye nabyo, kandi bajye bamenya ko iyo ukora ugakosa iyo iba ari experience kuko ubutaha wihutira gukosora ya makosa. Ni nka kwa kundi ubura icyo utuka inka, ukavuga uti dore igicebe cyayo. Umuntu afashe ibintu abishyizemo miliyoni ze 60 cyangwa 70 wowe uraje uje gutukana gusa ngo ibi bintu birapfuye birapfuye wowe nta kintu wakoze.”

Mu kiganiro yagiranye na Nkundagospel.rw ducyesha iyi nkuru, Aimable Nzizera yahamije ko Gospel yari yarazimye, ayizanzamura binyuze muri iki gikorwa yateguye akagishoramo akayabo. Ati “Gospel yo mu Rwanda yari yarazimye, ko nta wundi muntu washoboye gufata bariya bahanzi ngo byibuze abashe kubahuriza hamwe?. N’abahanzi ubwabo barambwiye ngo Aimable ‘kuva twabaho muri Gospel yo mu Rwanda ni ubwa mbere duhuriye no kumeza amwe tugasangira’, ubundi bahoraga bafitanye ibibazo bashwana ariko ubu nibura bafite n’ikintu kibahuza bakanaganira.”

Aimable Nzizera avuga ko Rwanda Gospel Stars Live yagambaniwe kuva akiyitangiza, ababyihishe inyuma akaba atabavuze amazina ariko yabavuze mu marenga ko ari abafata abahanzi bose bakabashyira mu gatebo kamwe ntibagire n’ikintu babakorera gifatika. Yanavuze ko abo bantu bose yise abanzi be, bifuzaga gukorana nawe muri Rwanda Gospel Stars Live, abima amatwi yikomereza igikorwa cye cyo gutera inkunga abaramyi.

Aragira ati “Twebwe twari dufite abantu batugambaniye kuva kera ino concert abantu barayirwanyije kuko burya Gospel yo mu Rwanda yari ifite abantu basa n’abayifashe mu maboko bagafata nk’abahanzi bagashaka kubashira mu gatebo kamwe ntibagire n’ikintu banabakorera gifatika, abo bantu bose bifuzaga ko twakorana ariko si uko njye nkora. Abo rero baba ari abanzi bari inyuma baba batifuza ko igikorwa gishobora kugenda neza.”


Aimable Nzizera yijeje impinduka muri Rwanda Gospel Stars Live mu gikorwa azakora ubutaha

Ku bijyanye n’abacuranzi bigaragambije bakamara iminota 50 banze gucuranga mu gitaramo, yagize ati: “Bariya bacuranzi mu by’ukuri nari nabishyuye miliyoni ebyiri na magana cyenda hasigara imwe n’igice kandi nta muntu wishyuza atari yakora, wowe wakwishyuza utararangiza akazi kandi waratwaye 70% baguhe n’andi utaranakora? Ni gute ushobora gusobanura ukuntu ujya kuri stage ugacurangira abantu batanu, batandatu byagera saa ine z’ijoro uti sinsubirayo utaranyishyura asigaye, none se amafaranga twari tuyafite mu mufuka, ko hari ku cyumweru kandi ari nijoro banki zafunze? Urumva ni akagambane ni ibintu byaberaga aho ngaho bitanasobanutse.”

Aimable Nzizera yavuze ko yamaze kubona abaterankunga bazakorana n’abahanzi aherutse guha ibihembo mu gikorwa cyasorejwe kuri Canal Olympia mu gitaramo cyarikoroje ku mbuga nkoranyambaga. Ati: “Ubundi impamvu ya Rwanda Gospel Stars Live kwari ukugira ngo tugaragaze inyenyeri cyangwa impano abahanzi ba Gospel bo mu Rwanda bafite tubashyire mu kibuga kugira ngo bigaragaze, nk’ubu tumaze kubona abaterankunga bazafasha ababaye ba Ambasaderi b’abahanzi muri Gospel byari gushoboka bite se badafite ikintu cyabahuje cyangwa badafite aho babarizwa?

Rero amakosa yose abantu baba bavuga ni ya yandi nyine ukora wese arakosa. Bariya bacuranzi nibinashoboka bazashyikirizwa inkiko kubera ko biriya bintu bakoze ni sakirirego kuko bariya bantu bagiye ku rubyiniro hari amasezerano dufitanye. Ni gute umuntu ashobora kubona imbaga imbere ye afite inshingano yo kubashimisha ndetse afite amasezerano yagiranye n’uwamuhaye akazi byagera saa ine z’ijoro agasaba amafranga kandi azi neza ko ayo mafranga batayagendana, azi ko na banki zifunze ari ku cyumweru azi ko neza neza kuyabona bishobora guteza ikibazo?”


Aimable Nzizera wateguye Rwanda Gospel Stars Live yahishuye ko yayishoyemo hafi Miliyoni 70

Aimable Nzizera mu gusubiza abamunenga n'abari kumutera amabuye, yibajije niba abahanzi 15 bemeye kujya muri Rwanda Gospel Stars Live ari injiji!! Aragira ati: “Muri Rwanda Gospel Stars Live harimo abahanzi 15 bose ni injiji ku buryo bajya mu kintu kidafite umumaro? Ubu wavuga ngo True Promises cyangwa Gisubizo ko bose harimo n’Abadogiteri, muri Gisubizo umuntu urimo utarize ni ufite impamyambumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, none wowe wafata Abadogiteri n’abarisansiye ukabashorera ukabajyana mu kintu kidasobanutse?”

Yavuze ku kibazo gikomeye cy’amanyanga yagaragaye mu gupima Covid-19 bikaviramo bamwe gutabwa muri yombi ku munsi w'igitaramo cya Rwanda Gospel Stars, asobanura uko byagenze. Ati "Ikibazo twagitewe n’umuntu waje gupima Covid-19, abantu kuza biteguye ko barabapima bagasanga byazambye polisi yamaze gutwara abo bantu byabaye ngombwa ko bajya kwipimisha hanze, nanjye ubwanjye nagiye kwipimisha hanze nyuma yo kumara amasaha abiri hanze nabuze aho nkura test ya Covid-19, kandi ari njye wa mbere uri gutegura icyo gikorwa;

Urumva niba ari njye wabiteguraga nkajya hanze nkamara amasaha abiri hanze y’ikigo urumva ntibyari byoroshye. Itsinda ryagombaga kudufasha muri porotokole ryarahageze ribura umuntu wabapima kuko abapimaga Covid-19 bakoze icyaha cyo kujya bohereza ‘message’ abantu batapimwe hanyuma polisi irabafata ubu barafunzwe. Byabaye ngombwa ko abahanzi bose bajya kwipimisha basanga imirongo iruzuye, hasubiyeyo abantu barenze ibihumbi 5, umuhanzi wa nyuma yamaze kwipimisha saa moya n’igice kandi ntabwo twari gutangira abahanzi badahari. Icyo ni cyo kibazo cyabayeho.”

Aimable Nzizera atangaje ibi mu kwanga kunuma no gushyira akaguru ku kandi mu gihe he benshi bakomeje kumunenga ku gikorwa yakoze nyamara bakirengangiza ibyuya yabize n'intego ye nyamukuru yimirije imbere yo gufasha mu by'ubukungu abahanzi ba Gospel mu Rwanda. Yavuze ko mu bamunenga, nta n'umwe urakora nk'ibyo yakoze anumvikanisha ko abahanzi ubwabo bamushimiye bamubwira ko ibyo akoze nta wundi muntu mu Rwanda wigeze abikora. Ntahakana ko hatabayeho amakosa, gusa avuga ko ibyabaye byose adagakwiye guterwa amabuye kuko yakoze igikorwa cy'indashyikirwa kitarakorwa n'undi uwo ari wese mu gihugu.

Bimwe mu byanenzwe Aimable Nzizera wateguye Rwanda Gospel Stars Live ni uburyo igitaramo cyabereye kuri Canal Olympia kuwa 06 Werurwe 2022 cyatumiwemo Rose Muhando, cyitabiriwe n’abantu batagera ku 100, kandi nyamara abashakaga kucyinjiramo barenga 1500 (imibare yatagajwe n’umunyamakuru wacu Umukundwa Josue wari mu gitaramo kuri Canal Olympia) ariko bakaba barangiwe kwinjira kuko batipimishije Covid-19. Ikosa ashinjwa, ni uko atamenyesheje abantu hakiri kare ko kwinjira mu gitaramo bisaba kuba wipimishije Covid-19.


Aimable yibukije abantu ko Rwanda Gospel Stars Live yitabiriwe n'abarimo Abadogiteri

Mu bindi bitanyuze abakunzi b’umuziki wa Gospel n’abaramyi, harimo kuba abagenerwabikorwa bose ba RGSL (abaramyi) batarafashijwe gukora ‘Repetition’ uko bikwiye na cyane ko mu gitaramo gisoza iki gikorwa hari hateganyijwe kuza kuririmba Live bagahabwa amanota n’Akanama Nkemurampaka kahise gasezera ku munota wa nyuma kubera iyi mitegurire itanoze no kudahabwa amakuru ku gihe. Ku munsi w’igitaramo abacuranzi bakoze agashya banga gucuranga mu gihe cy'iminota 50. Impamvu yo kwigaragambya kwabo, ngo nuko batari bagahawe amafaranga yose.

Buri muhanzi witabiriye iki gikorwa (bose hamwe ni 15 ushyize na Tonzi waje kuvamo), hari amafaranga yemerewe yo kumufasha kwitegura neza. Harimo abemerewe arenga Miliyoni 1 Frw. Kontaro abahanzi bagiranye na RGSL ivuga ko hari amafaranga bagombaga guhabwa mu ntangiriro z’iki gikorwa, hakaba n’andi bagombaga guhabwa habura iminsi 5 igitaramo kikaba. Igitaramo cyageze batarahabwa amafaranga yose bari bemerewe. Icyakora, kubera ibibazo byagiye biba muri iki gikorwa, abahanzi baje gutangarizwa ko amafaranga yabo yose bazayahabwa nyuma y’iminsi 3 igitaramo kibaye ni ukuvuga kuwa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022.

Amakuru INYARWANDA yamenye ni uko abahanzi bari muri iki gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live batarahabwa amafaranga yabo ndetse bamaze guhabwa ibaruwa ibiseguraho banatumirwa mu nama yo kurebera hamwe uburyo icyo kibazo cyakemurwa. Umwe mu bahanzi 14 basigaye muri iki gikorwa ariko tutari butangaze amazina ye, yabwiye InyaRwanda.com ko aherutse kujya kubikuza amafaranga kuri Banki kuko yari yahawe sheki, agezeyo bamubwira ko nta mafaranga ariho ndetse banamubwira ko iyo konti ifite ikibazo.

Mu ibaruwa dufitiye kopi, RGSL yandikiye abahanzi ibiseguraho iti “Ubuyobozi bwa Rwanda Gospel Stars Live burisegura ku bahanzi babarizwa muri Rwanda Gospel Stars Live ku bitaragenze neza uhereye mu ntangiriro z’igikorwa cyacu twari tumazemo iminsi kugeza kuri Final yacyo, hagiye hagaragaramo ibintu byinshi bitagenze neza, akaba ariyo mpamvu tubiseguyeho. Ubuyobozi bwa Rwanda Gospel Stars Live kandi burisegura ku kuba bwarateganyije kwishyura abahanzi amafaranga yabo yasigaye ari muri contract ku itariki 09/03/2022;

Bikaba bitarakunze ko abahanzi bayabona kubera impamvu zitaduturutseho. Ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Rwanda Gospel Stars Live bwateguye inama tariki 14/03/2022 yo kurebera hamwe uburyo icyo kibazo cyakemurwa. Turabamenyesha kandi kandi ko amafaranga yanyu ya support twamaze gusaba imibare yayo muri ‘Value Wallet’ bari buze kuyiduha, tukamenyesha buri wese aye ndetse akazanayabona bitarenze 14/03/2022”.

Rwanda Gospel Stars Live yasojwe tariki 06 Werurwe 2022 mu gitaramo cyabereye kuri Canal Olympia kuva saa Mbiri z’ijoro kugeza hafi saa Saba z’ijoro. Iki gitaramo cyagombaga gutangira saa kumi z’umugoroba, gitinda gutangira ho amasaha 4 kubera igikorwa cyo gupima abantu icyorezo cya Covid-19. Ibi byakomye mu nkokora ubwitabire bw’iki gitaramo, hinjira abatageze ku 100, abandi benshi basubira mu rugo, bagenda bijujuta cyane kuko bari bahombye gutarama. Hatangajwe ko abasubiye mu rugo barenga 1500, gusa Aimable Nzizera wateguye iki gikorwa yahishuye ko abasubiyeyo bose hamwe barenga ibihumbi bitanu (5,000).

Rwanda Gospel Stars Live yari ibaye ku nshuro ya mbere, yegukanywe na Israel Mbonyi wahawe sheki ya Miliyoni 7 Frw, akurikirwa na Aline Gahongayire wahawe sheki ya Miliyoni 2 Frw, uwa gatatu aba Gisubizo Ministries yahawe Miliyoni 1 Frw. Hanashimiwe kandi Rata Jay NayChah wabaye umuhanzi utanga icyizere mu muziki wa Gospel ahabwa ibihumbi 500 Frw. Israel Mbonyi wabaye uwa mbere muri iki gikorwa, aherutse kubwira InyaRwanda.com ko nta makuru menshi afite kuri RGSL, anatera urwenya ko ibibazo byabayemo ari kumva bavuga ko ari “Putin” wabiteye.

Mu bantu b’inararibonye mu muziki wa Gospel baherutse kuganira na Inyarwanda.com harimo umuramyi Aime Uwimana wasabye ko abahanzi bajya babanza gushishoza ku gikorwa kiri kubakorerwa, igihe banzuye kucyitabira bakakigira icyabo kugira ngo kirusheho kugenda neza aho kugira ngo kiyoborwe n’abandi badafite amakuru ahagije kuri Gospel bikaba byagenda nabi. Peter Ntigurirwa impirimbanyi ya Gospel, yatangaje ko atazemera ko imitegurire mibi yabaye muri RGSL yakongera kuba ukundi, avuga nibadasaba imbabazi ndetse n'ubutaha bakongera gukora ibyo yise "Gusuzugura Gospel", ngo azatangiza ‘Petition’ yo kubyamagana.


Aline Gahongayire yumvikanye anenga gutumira Rose Muhando bakamuha akayabo, abaramyi bo mu Rwanda ntibishyurwe n'ayo bemerewe


Israel Mbonyi yavuze ko ibya Rwanda Gospel Stars Live atazi iyo biva n'iyo bijya 


Rose Muhando niwe wari umushyitsi mukuru mu gitaramo cya RGSL


Aimable Nzizera yikomanze mu gatuza avuga ko yakoze ikintu gikomeye muri Gospel kitakozwe n'undi uwo ari we wese


Mbere gato y'igitaramo cyo kuri Canal Olympia, abahanzi n'abayobozi ba RGSL bagiriye ibihe byiza muri Parike y'Igihugu ya Nyungwe basura Ikiraro cyo mu kirere 'Canopy Walk'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND