RFL
Kigali

Kankwanzi wa Bushombe yahishuye uko yubatse amazu akuye ubushobozi mu gukina ikinamico asaba abagore bafite impano kwitinyuka

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:11/03/2022 12:05
2


Kankwanzi wamamaye mu ikinamico ari umugore wa Bushombe, yahishuye uko impano ye yamugejeje ku iterambere akabasha kwiyubakira amazu no kurihira abana amashuri, asaba abagore bafite impano kwitinyuka.



Uvuze ikinamico "urunana" abenshi bumva izina Kankwanzi na Bushombe, banyuze abatari bake kubera impano bifitemo. Uyu mubyeyi mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, yagaragaje uko impano ye yo gukina ikinamico yamufashishe kwiteza imbere akabasha kwiyubakira inzu atuyemo n'izindi akodesha, maze asaba ababyeyi bafite impano kwitinyuka kuko nabo zabateza imbere. 


Kankwanzi na Bushombe bakina 

Yagize ati"Kwitinyuka byatumye ubuzima bwa buri munsi bugenda neza kuko nabashije kwiyubakira icumbi, mbasha kurihira abana amashuri mu mafaranga nkuye mu ikinamico no muri filime. Mfite inzu niyubakiye n'izindi z'abapangayi".

Yasabye abagore n'abakobwa bafite impano kwitunyuka, kuko nabo zabafasha kwiteza imbere ati" Kubantu nk’abo ngabo  bitinya kandi bafiye impano ni ukuri niba bayiyumvamo, bajye batwegera tuzajya tugira icyo tubafasha". Yakomeje abibutsa ko impano bafite ari ubukungu bukomeye bwabateza imbere, badakwiye gupfusha ubusa.

Kankwanzi yatangiye gukina ikinamico akiri muto, ahagana mu 1987. Yahereye muri troupe theatrale Rafiki yabaga i Nyamirambo nyuma yaho aza kujya muri Mashirika, aza kujya no mu runana n'ahandi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kanyange2 years ago
    Nanjye niyumvamo iyo mpano kandi ndi umudamu.Mubishoboye mwampuza na Kankwanzi akabimfashamo. Email ni gusengae2020@gmail.com
  • Eugenie1 year ago
    Nifitemo impano yo gukina ikinamico nange muzamfashe





Inyarwanda BACKGROUND