RFL
Kigali

Aho Mashami Vincent yaherewe Amavubi ni naho asize ayaziritse

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/03/2022 11:09
0


Tugiye kurebera hamwe urugendo rwa Mashami Vincent mu ikipe y'igihugu rukabakaba imyaka ine, aho Amavubi yaranzwe n'umusaruro wizengurukaho.



Usibye kuba umutoza w'umunyarwanda wahawe umwanya uhagije mu Mavubi, Mashami ni nawe mutoza utoje ikipe y'igihugu igihe kirekire kuva Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 yarangira.

Imyaka ine yari ishize Mashami Vincent atoza ikipe y'igihugu, aho amarushanwa hafi ya yose iyi kipe yitabira, uyu mutoza yabashije kuyitabira. Ni imyaka yaranzwe n'ibyishimo, ikizere, umubabaro, gutakaza icyizere, byose byivangaga mu mitwe y'abafana umunsi ku munsi. Uru rugendo rwaranzwe no guhura n'amakipe akomeye, kunyagira amakipe atandukanye, irumba ry'ibitego ndetse n'umusaruro mucye w'amanota.

Mashami Vincent FERWAFA yamubwiye ko nta kibazo yakishakira akandi kazi

Tariki 18 Kanama 2018, nibwo Mashami Vincent yatangajwe nk'umutoza mukuru w'Amavubi. Icyo gihe Amavubi yaburaga ibyumweru 3 ngo akine na Côte D'Ivoire ari nawo mukino wa mbere Mashami Vincent yatoje Amavubi. U Rwanda rwari ku mwanya wa nyuma mu gushaka tike y'igikombe cya Afurika cya 2019, ndetse ari nawo mwanya rwasorejeho mu itsinda H barimo. Mashami Vincent yongerewe amasezerano inshuro zigera kuri eshatu, hagamijwe guhabwa umwanya kugira ngo nibura mu gihe kizaza harebwe niba umusaruro wazaboneka.

Amavubi ubwo yari mu mikino ya CHAN 

Ibihe bibi bitazibagirana ku ngoma ya Mashami

Nk'umutoza w'umunyarwanda, Mashami yasabwaga kwemeza no kwerekana ko abatoza b'abanyarwanda nabo bashoboye, gusa ku ruhande rumwe ntabwo yabahagarariye neza byanibukije benshi ijambo ry'uwahoze ari Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne watangaje ko nta mutoza w'umunyarwanda ufite ubushobozi bwo gutoza Amavubi.

Mashami Vincent yahinduye abatoza bungirije byatumye Seninga Innocent yigizwayo

Kimwe mu cyasha gikomeye cyaranze ingoma ya Mashami Vincent, ni ugutsindwa na Uganda inshuro 2 mu cyumweru kimwe. Abanyarwanda benshi bacikiye intege burundu kuri uyu musaruro wabasuzuguzaga imbere y’igihugu cy'abaturanyi, kuko kuva umupira w'amaguru washingwa mu Rwanda bwari ubwa mbere Amavubi atsindiwe na Uganda mu rugo.

Kurangiza ari mu myanya mibi inshuro ebyiri, ndetse no kuba uwa nyuma mu mikino y'amajonjora yo gushaka tike y'igikombe cy'Isi cya 2022. Nk’uko twabivuze haruguru, igikombe cya Afurika cya 2019 amajonjora yacyo yasize u Rwanda ku mwanya wa nyuma n'amanota abiri. Igikombe cya Afurika giheruka kubera muri Cameroun, nacyo amajonjora yacyo yasize Amavubi ku mwanya ubanziriza uwa nyuma, nabwo rubura tike uko.

Kunanirwa kwimura u Rwanda ku rutonde rwa FIFA

Mashami Vincent yahawe Amavubi ari ku mwanya wa 136 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, none nabwo Amavubi ayatanze ari ku mwanya wa 136 kuri uru rutonde, ari nayo ngingo nyamukuru twagendeyeho dukora umutwe w'inkuru.

Aho mashami yafashe u Rwanda ruri mu 2018

Ibihe byiza: Mashami Vincent yabashije kugeza Amavubi mu mikino ya 1/4 cy'igikombe cya Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu, bwari ubwa kabiri u Rwanda rugeze muri iki cyiciro nyuma ya 2016 ubwo rwari rwakiriye iyi mikino.

Mashami Vincent yanyagiye Seychelles: Mu mikino y'ijonjora rya mbere ryo gushaka tike y'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar, Mashami Vincent yatsinze Seychelles ibitego 10-0 mu mikino ibiri harimo ibitego 3 byo mu mukino ubanza ndetse n'ibindi 7 mu mukino wo kwishyura.

Aho Mashami arusize mu 2022

Mashami Vincent mu myaka yari amaze atoza Amavubi, yazanyemo abakinnyi bashya barimo Muhozi Fred, Joeffrey Rene Assouman, Ndayishimiye Thierry, Rubanguka Steven, Ruboneka, Ishimwe Pierre, Adolphe Hakizimana, Rafael York n'abandi batandukanye.

Abakinnyi bashya bisanze mu Mavubi 

Mu myaka hafi 4 Mashami amaze atoza Amavubi, yatoje imikino 33 (y’amarushanwa ndetse n’iya gicuti) akaba yaratsinzemo imikino 7, ananganya 13 ndetse atsindwa imikino 13. Mashami yakoreye ku manota 99 abona amanota 13 yo kunganya, amanota 21 yo gutsinda, atakaza amanota 64, bivuze ko mu manota 99 Mashami Vincent yakoreye yasaruye amanota 34.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND