RFL
Kigali

Jussie Smollett yakatiwe iminsi 150 y’igifungo n’amezi 30 y’imirimo nsimburagifungo kubwo kubeshya ko yagabweho igitero

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:11/03/2022 4:22
0


Umwe mu bakinnyi b’imena ba filime y’uruhererekane izwi ku izina rya “Empire”, Jussie Smollett yakatiwe igifungo cy’iminsi 150 ihwanye n’amezi 5 anahabwa amezi 30 ahwanye n’imyaka ibiri n’igice y’imirimo nsimburagifungo (Felony Probation) kubera icyaha cyo kubeshya ko yagabweho igitero cy’iterabwoba n’irondaruhu.



Jussie Smollet, kuva muri Mutarama 2019 ubwo yavugaga ko yagabweho igitero cy’iterabwoba n’irondaruhu, hatangiye iperereza ryaje kuzagaragaza ko ashobora kuba yaribeshyeraga akishyura abantu kugira ngo bamugabeho igitero bityo abantu bamugirire impuhwe, arusheho kwamamara.

Mu mwaka wa 2019 kandi, nyuma y’uko bigaragaye ko yaba yarabeshye kugabwaho igitero, Leta yamuciye amafaranga yatanzwe mu gukurikirana ikirego cye yagejeje kuri polisi.

Kugeza ubu kandi, urubanza rw’uyu mukinnyi wa filime rwari rugikomeje kuko yakomeje kugenda abihakana, agahamya ko koko yahohotewe azira kuba akundana n’abo bahuje igitsina (gay) ndetse agakorerwa irondaruhu.

Nyuma y’ibyo ariko, kuri uyu wa kane, urukiko rwanzuye urubanza, rumukatira iminsi 150, ni ukuvuga amezi atanu y’igifungo aherekejwe n’amezi 30 ni ukuvuga imyaka ibiri n’igice y’imirimo nsimburagifungo (Felony Probation).

Uyu mukinnyi kandi, yategetswe n’urukiko kwishyura amadolari arenga 120000 n’ihazabu y’amadolari 25000.

Umucamanza akimara gutangaza ko yakatiwe, Jussie Smollett yahise amanura agapfukamunwa yari yambaye maze avuga ko ari umwere. Yagize ati: “Nyakubahwa (umucamanza) ndakubaha kandi nubaha n’inteko, ariko sinabikoze, kandi ntabwo ndi umwiyahuzi (suicidal/suicidaire)” akomeza ahamya ko atariwe wabyikoreye.

Mbere yo gufungwa, yongeye guhamya ko ari umwere, kandi ko nta gahunda afite yo kwiyahura.

Umucamanza ku ruhande rwe yamwise umwirasi n’umuntu wikunda ndetse anamwita umunyabinyoma. Ati: “Wowe ntabwo wahohotewe uzira kuba ukundana n’abomuhuje igitsina (gay), nta n’ubwo wahohotewe uzira ko uri umwirabura, ahubwo wowe uri umunyabinyoma wigira nk’aho wahohotewe kandi biteye isoni”.

Jussie Smollett w’imyaka 39 y’amavuko wahamijwe ibyaha by’imyitwarire idahwitse kubera kubeshya ko yahohotewe, ni umwirabura usanzwe ari umwe mu bakundana n’abo bahuje igitsina (gay).


Source: TMZ, CNN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND