RFL
Kigali

Mu Rwanda havumbuwe agacurama (π˜™π˜©π˜ͺ𝘯𝘰𝘭𝘰𝘱𝘩𝘢𝘴 𝘩π˜ͺ𝘭𝘭π˜ͺ) Nyuma y'imyaka 40 katagaragara ku isi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:10/03/2022 13:13
0


Ubuvumbuzi budasanzwe bwakozwe n'ababungabunga ibidukikije bwerekanye ubwoko bushya bw’inyamaswa z'uducurama (π˜™π˜©π˜ͺ𝘯𝘰𝘭𝘰𝘱𝘩𝘢𝘴 𝘩π˜ͺ𝘭𝘭π˜ͺ) zari zimaze imyaka isaga 40 zitagaragara ku isi.



Aka gacurama ko mu bwoko bwa 'Hill's Horseshoe' kabonetse mu ishyamba rya Nyungwe, nyuma y'igihe kinini abashakashatsi bari bamaze bagenda henshi ku isi, ariko ntibabone ubwoko bw'aka gacurama.

Mu mwaka ushize wa 2021, umuryango mpuzamahanga uharanira kubungabunga ibidukikije (IUCN) wari wavuze ko utu ducurama twabangamiwe ku isi kugeza dushize mu mashyamba menshi.

Ku wa kabiri w'iki cyumweru, Jon Flanders, umuyobozi w'umuryango mpuzamahanga wita ku ducurama (Bat Conservation International / BCI), yatangaje ko kongera kubona ubwoko bw'utu ducurama ari ibintu bitangaje, nk'uko byanditswe na The Guardian.

Jon Flanders yagize ati β€œBiratangaje gutekereza ko turi abantu ba mbere babonye aka gacurama nyuma y'igihe kirekire.”

Ni mu bushakashatsi bwakozwe n'uyu muryango udaharanira inyungu (NGO) ukomoka muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America wafashijwe n’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) ndetse n’ishyirahamwe ryita ku nyamaswa (Rwanda Wildlife Conservation Association) kuva mu mwaka wa 2013.


Aka gacurama kavumbuwe, kabonetse bwa mbere mu ishyamba rya Nyungwe muri 2019, nyuma yo gukora urugendo rw'iminsi 10 bazenguruka mu buvumo butandukanye bw'iri shyamba. Nyuma yo kubona aka gacurama, uyu muryango wafashe igihe cy'imyaka itatu cyo kugakoraho ubushakashatsi burambuye, nabwo bugatinzwa no kuba hariho icyorezo cya Coronavirus.

Winifred Frick, umuhanga mu bya siyansi ndetse akaba umwe mu bayobozi ba BCI, yagize ati "Twahise tumenya ko inyamaswa twabonye idasanzwe." Kuri ubu, uyu muryango wa BCI watangiye gushaka uburyo bwo kurinda ubu bwoko bw'inyamaswa mu bihe biri imbere, nk'uko Jon Flanders abitangaza.

Aba bahanga mu bumenyi bw'inyamaswa n'ibidukikije bavuga ko uducurama ari bumwe mu bwoko bw'inyamaswa zikomeje gutakara cyane ku isi, aho bashishikariza abatuye isi bose gukora ibishoboka byose kurinda ubuzima bw'inyamaswa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND