RFL
Kigali

Basebeje igihugu: Ubusesenguzi bw’inararibonye muri Gospel kuri ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yarikoroje n'inama batanga; Mbonyi ati 'Byose ni Putin'!

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/03/2022 22:09
0


Tariki 6/03/2022 kuri Canal Olympia, habereye igitaramo cya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ cyaririmbyemo Rose Muhando n’abaramyi bo mu Rwanda. Nyuma ya byinshi byavuzwe nyuma y’iki gitaramo, twaganiriye n’inararibonye mu muziki wa Gospel badutangariza ishusho yacyo mu mboni zabo banatanga inama kuri buri umwe wifuza gushyigikira abaramyi.



Abateguye Rwanda Gospel Stars Live (RGSL) bamye bavuga ko intego yabo nyamukuru ari ugushyigikira abahanzi ba Gospel, bagatera inkunga imishinga yabo mu kubateza imbere. Mu gikorwa cyari kimaze umwaka, Israel Mbonyi yahize abandi 14 bari kumwe (bari 15 mbere y'uko Tonzi avamo), ahabwa sheki ya Miliyoni 7 Frw, akurikirwa na Aline Gahongayire wahawe Miliyoni 2 Frw, Gisubizo Ministries iba iya 3 ihabwa Miliyoni 1 Frw naho Rata Jah NayChah aba umuhanzi mwiza utanga icyizere, ahabwa ibihumbi 500 Frw.

Umugabo witwa Aimable Nzizera ni we wateguye iki gikorwa mu ntego avuga ko ari iyo gushyigikira abaramyi nyarwanda. Iyi ntego yimirije imbere, yashimwe na benshi uhereye ku bahanzi ba Gospel basamiye hejuru iki gikorwa bacyitabira biruka bisa nko 'korosora uwabyukaga' cyangwa kwereka ifi amazi, kuko iteka nabo bahora bifuza kubona ubukungu bwabo butera imbere. Abasesenguzi baganiriye na INYARWANDA, bashimye nabo iki gitekerezo, ariko banenga uburyo cyashyizwe mu bikorwa ari naryo pfundo ry’ibibazo byabaye byose.

Reka ngusubize mu gitaramo cyo kuri Canal Olympia!

Kuba igitaramo cya RGSL cyarapfapfanye, abashakaga kucyitabira barenga 1500 ntibabashe kucyinjiramo kubera imitegurire itanoze aho benshi batamenye mbere ko kwinjira bisaba kuba wipimishije Covid-19, igitaramo kikitabirwa n’abagera kuri 80 gusa, byababaje benshi, bamwe banga kuniganwa n’ijambo batura imbuga nkoranyambaga agahinda bafite. Bashavujwe no kumva ko abacuranzi banze gucuranga kubera ko batishyuwe, bituma igitaramo gihagarara iminota 50, ibintu byari bibaye bwa mbere mu muziki wa Gospel.

Mbere y’amasaha macye ngo igitaramo gitangire hamenyekanye amakuru y’uko abari bagize Akanama Nkemurampaka beguriye rimwe, ni ibintu byari bibaye bwa mbere mu Rwanda. Abari aba Judges ni: Aime Uwimana, Simon Kabera, Pamela Mudakikwa, Mupende Gedeon na Josue Shimwa. Ibaruwa isezera dufitiye kopi ya Simon Kabera wari ukuriye aka Kanama, ivuga ko yasanze intego nyamukuru itari kubahirizwa. Ati “(…) Mu rugendo rwose rwo kugera ku ntego imwe yari iyo gushyigikira Rwanda Gospel Stars Live, nasanze kuyigeraho bidashoboka bitewe n’uko abaramyi batari kubahwa. Ku bw’ibyo, ntabwo nzashobora kuba umu Judge”.

Abari bagize Akanama Nkemurampaka basezeye nyuma ya Tonzi wivanye muri iki gikorwa kubera ko hari ibyo atemeranyaga n’abagiteguye, ku isonga hakaba harimo kudakorera mu mucyo no kudaha agaciro umuhanzi nyarwanda aho yarutishijwe mu buryo bwose Rose Muhando. Yasezeye akurikira Vestine na Dorcas bavuyemo ku ikubitiro nyuma y’uko umujyanama wabo Irene Murindahabi hari ibyo atumvikanyeho na Aimable Nzizera wateguye iki gikorwa. Icyo gihe byarasakuje cyane mu nkundura ya ‘Cano’.

Nyuma y’ibyabaye byose muri Rwanda Gospel Stars Live yari ibaye ku nshuro ya mbere, Aimable Nzizera yavuze ko ubu ari bwo atangiye kuko atacitse intege ahubwo yabonye isomo. Icyakora yemera ko hari ibitaragenze neza. Yabwiye IGIHE ati: “Ahubwo ubu ni bwo tuje, dufite byinshi byo gukora. Simpakanye ko hari ibitaragenze neza ariko byatubereye isomo ku buryo ubutaha bizagenda neza kuruta ibyahise”.

Ku byerekeye Akanama Nkemurampaka kasezeye ku munota wa nyuma, yavuze ko ho nta kibazo babibonyemo kuko ari ibintu baganiriyeho. Ati “Hari ibintu tutumvikanyeho, ntabwo bari basobanukiwe neza n’igikorwa cyacu bituma basezera kandi rwose ni ibintu twumvikanye, bo rero nta kibazo mbafiteho.”

Ni iki abasesenguzi banarambye muri Gospel bavuga kuri Rwanda Gospel Stars Live?

Steven Karasira avuga ko atatunguwe n'ibyabaye mu gitaramo cya RGSL


Umunyamakuru Steven Karasira wa Radio Umucyo umaze imyaka 18 mu itangazamakuru rya Gikristo, aho yashyize ibuye ry'ifatizo ku muziki wa Gospel mu Rwanda, yagize ati “Njyewe kuva na mbere hose imyumvire yanjye yari iteye gutya kuri Rwanda Gospel Stars Live: Initiative yo wenda yari nziza icyo si ikibazo, hari n’izindi initiatives zabayeho z’abantu baje batubwira ko bagiye kuzamura Gospel;

Ibyo byose ni ibintu bisanzwe, dusanzwe duhura nabyo, ariko nanone njyewe nta kuntu ushobora kumbwira ko umuntu afite initiative nziza ariko ntamubonamo inyota y’ibyo aje gukora, cyangwa se asanzwe ababazwa n’icyo kintu. Uramutse ugiye kureba rero ku ruhande rwa Mike Karangwa na Aimable Nzizera, njyewe ntabwo ari abantu mbara ko bakwiye kuba bakora iki kintu”.

Yavuze ko inama yifuje guha abateguye iki gikorwa ariko ntibikunde ari ukubasaba kutinjira bo ubwabo muri iki gikorwa ahubwo ko bo bakwiriye kuba abashoramari bacyo. Ati “Nta n’ubwo nanahakana ko ari uburyo bwabo bwo kwishakira imibereho, ibyo ntacyo bitwaye no kuba bakora umushinga wababyarira inyungu, ariko noneho nibavemo kuko nta muntu ubazi, n’ibyo tubaziho si byiza”. Yavuze ko Gospel ishingiye mu migisha hagati, bityo ko atari byiza kuyizanamo imivumo. Ati "Ntabwo ndimo ndabona imizi ya Mike Karangwa muri Gospel”.

Yavuze ko yaba Mike na Aimable, atababona muri Gospel, ati: “Ntabwo mbabona nk’abantu bafitiye agahinda Gospel Ministry, ahubwo mbona ari ukwishongora cyane”. Yatanze urugero ko Mike yananiwe gutegura Salax Awards, agahita yerekeza amaso muri Gospel. Yunzemo ati “Yari afite rwose ubunararibonye bwo gukora amarushanwa, ibyo ntacyo bitwaye, umuntu wo muri Gospel yari kumwiyambaza mu rwego rwo kwigira ku gutsindwa bagize hakubakwa ikintu cyiza muri Gospel”. Yongeyeho ko kuva mbere hose atigeze abona intsinzi ya RGSL. Ati “Nta success ya RGSL nigeze mbona kuva mbere hose, bisa nk’ibyubakiye ku kintu gihabanye na Gospel”. 


Karasira Steven ubwo yashimirwaga na Aline Gahongayire mu 2017

Karasira Steven utajya unigwa n'ijambo, yavuze ko nubwo abateguye RGSL bagerageje gukora ibintu bisa neza mu buryo bwa tekinike, ariko bafite amanota Zero ku bijyanye n’ishusho ya Gospel, ati “Abari babiri inyuma nta 'Credibility' bafite muri Gospel (si abizerwa), ntayo tubona, ntayihari, nta buhamya bwabo tuzi. Bageze imbere gato, bahita bagwa mu mutego wo kujya kwiba abana ba M. Irene (aravuga Vestine na Dorcas), uko niko gutsindwa gukomeye, kuba baragaragaye muri kiriya kintu ni ibintu bibi cyane, ahubwo njyewe mbona aba Gospel turwaye mu mitwe yacu”.

Ati “Ikintu cyambabaje cyane rero ni uko bagushije mu mutego ba Aime Uwimana, abantu twemera. Baraza babadukubita mu maso kugira ngo tubone ko ari ibintu bya danger! Njyewe rwose 'Failure' (kubura intsinzi) ya kiriya kintu ntabwo yantunguye na gato, nayibonye kuva kera, nari nanavuze nti nitugira n’Imana ikaba, ariko nta ya kabiri izaba. Nari nzi y’uko bitazatera kabiri, nabibonaga nk’ibyubakiye ku musenyi;

Ku bijyanye n’uko byagenze, navuga ngo ni igisubizo by’ibyo abantu bari bakwiye kuba biteze, ntabwo nabonaga urukundo rwa Mike waje gukunda aba Gospel no kubitangira na Aimable tuziranye”. Yasoje avuga ko gutanga Miliyoni 7 Frw ku muhanzi wa mbere, uwa kabiri agahabwa miliyoni 2 Fw atabikunze, ahubwo ko bari kuyasaranganya abahanzi 10 buri umwe n’iyo yatwara Miliyoni 1 Frw.

Aime Uwimana yatanze inama y'ibyajya byitonderwa cyane mbere yo gutangira gukorana n'abaramyi


Umuramyi Aime Uwimana wari no mu Kanama Nkemurampaka keguye kubera imitegurire mibi ya RGSL yagoye bikomeye aba Judge bakananirwa kuyihanganira bigatuma basezera ku munota wa nyuma, yabwiye InyaRwanda.com uko yabonye iki gitaramo n’inama atanga. Ati "Ntekereza ko Aimable nk’umuntu watangije iki gikorwa, bwa mbere duhura akatuganiriza, nari kumwe na Simon Kabera, twumvise umutima we, nkurikije uko yatubwiraga, twumva intego ye ari ugushyigikira abakozi b’Imana cyangwa abaririmbyi/abaramyi, abinyuza mu irushanwa;

Ariko njyewe muri rusange sinemera irushanwa mu nzu y’Imana, ariko nkurikije uko yatubwiye ko afite umutima wo gushyigikira - ariko wenda yanyuze mu nzira yumva - ndavuga nti reka tubijyemo ahubwo icya mbere tuganire n’abaramyi bagenzi bacu. Tubaganirize ku kintu cyo kurushanwa kugira ngo tubyumve kimwe, badasa nk’aho koko barimo barahatana". Yavuze ko ubusabe bwo guhura n’abahanzi bwahuriranye n’ibyo RGSL bari bateguye, bahura n’abahanzi gutyo impande zombi zirabyishimira cyane.

Aime Uwimana ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo "Muririmbire Uwiteka" aherutse gusubiramo, avuga ko impamvu yemeye kuba umu Judge muri RGSL ari uko yabwiwe ko intego ari ugufasha abaramyi. Ati “Iyo niyo ntego yankuruye, niyo yakuruye Simon Kabera na bagenzi banjye twari kumwe mu ba Judges”. 

Yavuze ko nyuma baje kubona ko iyo ngingo itarashyirwa mu bikorwa, kuko abahanzi batangiye kugaragaza ko badafashwe neza, amasezerano bahawe atari kubahirizwa, ko badahabwa amafaranga bemerewe yo kubafasha kwitegura, biza kugera aho Repetition zihagarara kubera ko abacuranzi batishyuwe ndetse n'aho bakoreraga harafungwa n’ibindi. Avuga ko ibyo Aimable yari yabwiye aba Judges byari bitandukanye n’ibyo barimo babona mbere y'uko basezera.

Ati "Buriya si ikibazo kugira ikibazo, ahubwo ni uburyo ucyitwaramo. Imana ijye idushoboza kugira ngo twitware mu bibazo neza. Kuko urumva, ashobora kuba yaragize ikibazo hagati, sinari mumenyereye Aimable, ariko iyo wagize ikibazo wegera abantu, turi abana b’Imana, bishoboke ko yagize ikibazo ariko byaramunaniye kwegera abagenerwabikorwa be ngo ababwire ati 'nahuye n’ikibazo iki n’iki', ahubwo ugasanga bafatwa nabi, bamwe barasuzugurwa,.." Aime Uwimana yavuze ko Simon Kabera yabajije Aimable umunsi wa mbere bahura niba afite amafaranga azaha abahanzi, undi asubiza ko “Nta kibazo cy’amafaranga afite”, Simon ati “Ok, Imana ishimwe”.

Aime yavuze ko nyuma batunguwe no kumva ko abahanzi batiteguye neza mu buryo bw’amarangamutima ndetse n’ubuhanzi ahubwo ugasanga ntibanezerewe kubera ko badafashwe neza. Yatangaje ko ibyo biri mu byatumye aba Judges basezerera rimwe kuko ibyo bari babwiwe atari byo babonaga icyo gihe. Yavuze ko hari abantu benshi bifuza gushyigikira abahanzi ba Gospel ariko batazi inzira bicamo. 

Yabageneye ubutumwa anagira icyo asaba abaramyi n'abacuranzi, ati "Ndatekereza ko twebwe abaramyi cyangwa abaririmbyi n’abacuranzi, igihe cyose hari umuntu uje mu byacu, tugomba kubifata tukumva ko ari ibyacu. Umuntu ntakajye aza ngo avuge ati 'ngiye gukora ibi'. Ashobora no kuza afite umutima mwiza, bikamugora". Uwimana wahimbwe Bishop n'abaramyi bagenzi be, yavuze ko ibyiza ari uko abahanzi bajya bayobora igikorwa runaka cyaje kibasanga/kiri kubakorerwa kuko ari bo bazi neza ibintu barimo, wenda bakaba banatanga amazina y’abantu bakwiyongeramo.

Uwimana Aime utunzwe n'umuziki, avuga ko abahanzi benshi bishimiye kujya muri RGSL abihuza n’Ifi iyo ibonye amazi, nta kindi ikora uretse koga. Yunzemo ati “Cyangwa ni nk’inyoni yari ifite ikibazo mu ibaba, ukayivura ibaba”. Yavuze ko ihita iguruka ikogoga ikirere. Yasoje avuga ko niba koko Aimable afite intego yo gufasha abaramyi, nta kabuza Imana izamugirira neza kuko imbuto ubibye mu murimo w'Imana itajya ipfa ubusa. Ati “Imbuto wabibye mu murimo w’Imana ntabwo ipfa ubusa, Imana izamufasha, izamushumbusha izamugirira neza".

Didace Niyifasha Umuyobozi wa Radio Inkoramutima asanga RGSL yarasebeje igihugu!


Didace Niyifasha ni umunyamakuru w’umusesenguzi ku ngingo zitandukanye akaba by’umwihariko ayobora Radiyo ya Gikristo yitwa Inkoramutima - Radiyo ya CPR - Ihuriro ry'Abaporotestani mu Rwanda. Ari mu bashavujwe bikomeye n’ibyabereye mu gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live kitabiriwe n’abatarenga 80 kubera imitegurire mibi. Yavuze ko abagiteguye basebeje igihugu kuko ubusanzwe u Rwanda ruzwiho gutanga serivisi nziza. Yasabye ko ubutaha hajya hamaganwa abantu bose batazwi yise ‘Abamamyi’ bategura ibitaramo bya Gospel, anasaba abahanzi kujya banga kwitabira bene ibyo bitaramo.

Ati: “Reka mpere ku gitekerezo cyo gushyiraho iri rushanwa, cyari cyiza twese tugishyigikiye ijana ku ijana. Kuko twumvaga kigiye guha agaciro abahanzi binaba akarusho bashyizeho Akanama Nkemurampaka kazatoranya aba bahanzi kuko karimo abantu twemera muri Gospel, kumvamo amazina Bishop Aime Uwimana, Simon Kabera, Gideon Mupende, Pamela Mudakikwa na Josue Shimwa, ni abantu twabonagaho ubushishozi bukomeye. Ariko uko iminsi yagiye yegereza iki gikorwa cyatangiye gusohoka mu ba Gospel kijya mu yindi si y’umukara, batangira kudaha agaciro bene iki gikorwa;

Ndavuga abo muri industry ya Gospel, yaba ibitangazamakuru mu kwamamaza iki gikorwa n'abanyamakuru ba Gospel, yaba abahanzi nyarwanda habe n’amadini n’amatorero aba bantu baturukamo bose ntibigeze biyegerezwa. Urugero ni he hatambutse ibiganiro n’amatangazo yamamaza iki gikorwa ko tutari bubishyuze ahubwo twari guterwa ishema nacyo?. Bigeze ku munsi w’igikorwa ho wagira ngo shitani yagisamiye mu kirere kuko basebeje igihugu, abanyarwanda n’aba Gospel kubera gutegurwa nabi; 

Kumva Abakemurampaka begura ku munsi wegereje igitaramo ni 'echec' (kubura intsinzi) mu mitegurire. Uburyo igikorwa cyateguwe nticyamamazwe ni 'echec'. Uburyo abahanzi nyarwanda batahawe agaciro mu kuza gukora performance!. Ubu ugirango Mbonyi, Chorale de Kigali, Ambassadors of Christ choir, bari kuza Rebero ukabona aho ushyira abantu?. Abateguye iki giitaramo bameze nk’aba 'Escro' (abatekamitwe) kuko mu rwego ruri 'Financial' (ubukungu) ubona ko bashobora kuba birimo amanyanga n’ubutekamutwe no kudakorera mu mucyo".

Didace Niyifasha mu mboni ze asanga abateguye iki gikorwa barasebeje umuziki wa Gospel banasebya Igihugu. Ati “Basebeje Gospel ku buryo abantu baketse ko ititabirwa kandi hari kuba hato cyane. Basebeje igihugu kuko twimakaje gutanga service nziza ariko byageze ku mugoroba hambaye ubusa, wibaze nk’isura Muhando yatahanye ku Rwanda". Yavuze isomo buri wese yakura muri iki gitaramo, ati “Abantu bareke gutekera imitwe muri Gospel bakeneye Hit (kumenyekana) no kuhashakira amaronko. Gospel yubahwe kuko imaze gutera indi ntambwe, bareke kuyikiniramo”.

Uyu mugabo yatanze ubutumwa bwihariye ku bahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana abasaba kwiha agaciro bakirinda kwanduza amazina yabo. Ati “Abahanzi bacu bihe agaciro kuko bamaze kugera ku gipimo gishimishije, bikwanduza amazina yabo. Nababajwe no kubona Gahongayire ajya kuririmba akarira, byerekanye ko yari yiteze kuza gutaramira abantu bafatika akababura. Ubutumwa nasorezaho, dukeneye gushyira hamwe muri Gospel yaba abahanzi n’abandi bakozi b'Imana hamwe no gusenga n’ibindi bizaza.

Niba umuhanzi umwe cyangwa korali bakora concert bakuzaza Expo ground na Camp Kigali, none Rebero ukabura abantu 100 dukeneye kubona ibitaramo biza byuzuza Kigali Arena na za Stade kandi bigahesha ishema Gospel yose n’igihugu. Kandi ndasaba ko abantu bashaka gutegura event za Gospel batazwi (abamamyi) kujya bamaganwa, n’ibikorwa byabo abahanzi bakanga kubyitabira kuko ni ukubicira amazina”.

Fiacre Nemeyimana ni umuhanga cyane mu gutegura ibitaramo bya Gospel


Niba waritabiriye cyangwa ugakurikira ibitaramo byakozwe na Healing Worship Team, True Promises Ministries, igitaramo cya mbere Israel Mbonyi yakoze mu 2015 muri Kigali Serena Hotel, uwihishe inyuma yabyo ni umugabo witwa Fiacre Nemeyimana nyiri Fiacre Tent Maker. Afatwa nka nimero ya mbere mu gutegura ibitaramo bikomeye by’amakorali n'amatsinda akunzwe muri Gospel. By'akarusho afite akarimi kareshya abaterankunga n'abashoramari mu bitaramo. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Fiacre yatangaje birambuye uko yabonye iki gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live cyarikoroje ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru n'ahandi.

Yagize ati “Imigendekere y'igitaramo Rwanda Gospel Stars Live mu busesenguzi bwa njye bwite. Ndavuga kuri 1. Concept: Rwanda Gospel Star ni initiative nziza. Nubwo bigaragara ko ibijyanye no guhiganwa cyangwa kwitwa umu star bitamenyerewe muri uru ruganda rwa muzika irimo ubuhanzi buhimba Imana; aho usanga n’uwahembwe iyo umuhaye ijambo nyuma yo kwegukana igihembo, avuga ngo ‘sinjye watsinze abandi’ cyangwa ngo n'abatagitwaye 'barashoboye mu bwami bw'Imana' ukumva avuga nk'uwisegura avuga ko ari igihembo cy'abahanzi bose bari muri competition, uko ni na ko byagenze ubwo bamaraga guhemba abatsinze abandi".

Arakomeza ati "Igitekerezo cya Rwanda Gospel Star Live gikorerwa 'introduction' (isobanurampamvu), abantu bayakiriye neza kuko basobanuraga ko abakunzi b'abahanzi ari bo bazababyarira ibibateza imbere bivuye mu gutora aho uwatowe cyane byagombaga kumuha ubushobozi kuko gutora byinjizaga amafaranga atari macye. 'Nominees' (abahanzi bitabiriye iki gikorwa) nabo babyitabiriye babikunze kuko byaje mu gihe cyari kigoye ariko kandi ubona ko babibonamo guteza impano zabo imbere aho usanga abenshi bavuga ko izina riba riri mu bushorishori ariko nyiraryo akiri hasi mu bushobozi nawe ubwe arirebera hejuru iyo. Kubyitabira rero byari 'automatic' (byahise byikora)".

Amakosa yabaye n'imigendekere y'iki gikorwa

Fiacre ati "Mu mboni zanjye mbona ko aba organizers b'iyi initiative batari bafite amakuru ahagije y'ibibera mu gisata cya Gospel. Barebye cyane kuri system n'ibyo izinjiza haba kuri bo no ku bahanzi ntibita ko bikorerwa muri iki gisata cya Gospel. Kuko binyuranye n'izindi industry, kuko akenshi ni isi y'iby’Umwuka aho umurimo w'Imana uza mbere kurenza inyungu z'ibifatika. Kimwe n'izindi projects zose, utegura yakagombye kuba afite ubushobozi cyangwa source imubashisha gushyira mu bikorwa initiative nibura 60% n'ubwo ibyo witeze bitagerwaho nk’uko wabiteguye mu mpapuro. Byagaragaye ko iyi ngingo yagize uruhare mu migendekere itarabaye myiza y'iki gikorwa.

'Communication' nke hagati y'abategura n'abategurirwa ndavuga abahanzi: Byagaragaye ko ibitekerezo bya bamwe bititaweho cyangwa ngo bihabwe umwanya aho wasangaga bamwe bavamo kw'ikubitiro. Ishyaka n'urukundo bya Gospel industry bitari bifite umwanya uhagije mu mitima y'abateguye aho wasangaga imikoranire y'abategura yabaye micye hagati yabo n'amadini n'amatorero ari nabo bagombaga kubashyigikira kugira ngo imigendekere y'igikorwa igende neza. Ahubwo wabonagamo umwuka wo kumva ko abahanzi bakwiye kwirwanaho no kwiyakira mu gihe amatorero atabamenye ku by’iterambere by’ibifatika".

Fiacre yasoje atanga inama ku bategura ibitaramo bya Gospel ndetse n’abaramyi. Yabibukije ko harimo amafaranga rwose ku muntu witondeye imitegurire y'igikorwa cye ariko abasaba kugendera ku ndangagaciro za Gikristo igihe bategura. Ati “Abategura ibitaramo by'umwihariko ibya Gospel bakwiye kwita ku ndangagaciro ziranga iby'iki gisata cyo guhimbaza Imana. Harimo amafaranga nk’ahandi hose k’uwateguye neza, ariko kandi hakibukwa ko ari umurimo w'Imana bubaka binyuriye mu bikorwa nk'ibi. Hakaba kwisunga ubuyobozi bw'Umwuka Wera, igikorwa kigasengerwa kandi kigashakirwa inkunga, kandi imikoranire y'abafite ubunararibonye n'amatorero igashingirwaho”.

Inama ze ku bahanzi, yagize ati “Buriya mbere y’uko baba abahanzi bakwiye kwibuka ko babanza kuba abakozi n'abagabura b'iby’Umwuka kandi mu murimo utari uw'umuntu ababikora neza bakorana urukundo nyiri umurimo avuga ko hano mu isi bazagororerwa, ikigeretseho bafite ubugingo muri we. Bakwiye rero gushishoza icyabarinda gutakaza umurongo cyangwa kuvangira kwizera kwabo. Abahanzi bakwiye guharanira ko ibikorwa byabo byose birebererwa n'abanyamwuga bibashyira ku rwego nabo rwa kinyamwuga bityo ntibakomeze guteraganwa n'imiyaga n'imiraba. Nasoza nsaba abakunzi b'umuziki nyarwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana kuwusengera no kuwushyigikira cyane icyuho kirimo kigasanwa n'urukundo rwabo".

MC/Ev Becky Hillary yakuyoboreye igitaramo ushobora kumukubira kabiri ayo wari kumwishyura!


Rebecca Uwizeye benshi bazi nka Becky Hillary ni umwe mu bakunze kuyobora ibitaramo bikomeye, urugero yayoboye kenshi kandi neza cyane ibya Groove Awards Rwanda, ibyateguwe n’Itorero abarizwamo rya United Christian Church (UCC), n’ibindi. Ni Umuvugabutumwa, Rwiyemezamirimo, 'Philanthropist' akaba n’Umushyushyarugamba kabuhariwe. Iyo abonye igitaramo kiyobowe nabi arwara umutwe!. MC Becky uri kubarizwa i Kampala, yasesenguye uko yabonye igitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live, atangira anenga imitegurire yacyo, ati “Imitegurire mibi/ ubushobozi bucye kuko Event nk’iriya guhagarara kubera abacuranzi batishyuwe, Management yarabuze cyangwa ni ukwipasa muremure?. 

Imitegurire mibi iganisha kuri event mbi. Mbere yo kwishora mu mushinga runaka ni byiza ko wabanza kureba ko ubishoboye, ubifitiye ubushobozi. Niba Event ari Gospel nibaza ko hakwiye kubaho itsinda ry'abasengera igikorwa. Kwegura kw’Akanama Nkemurampaka, bigaragaza ko batishimiye imikorere/imitegurire ya event. Izo ni imbaraga bari batakaje zikomeye. Guhuzagurika ariko byose ni amikoro macye...ibi rero biganisha ku guhemuka, kubeshya, amadeni hirya no hino”.

Mc Becky yagize icyo asaba abategura ibitaramo bya Gospel, abasaba kujya babanza bakareba niba ubushobozi bafite buhagije. Ati “Icyo nasaba abategura events ni uko habaho team work/management, bakicara bakareba ni ubuhe bushobozi buhari? Ni iki basabwa kugira ngo bigende neza, nibwira ko byibuze Gospel ikwiye kugira itandukaniro na Secular. Binyibukije aho natashye ubukwe (as aguest/umutumirwa) bikarangira mbaye Mc ku buntu kuko Mc yanze kuyobora batamwishyuye. Ibaze umunsi mukuru nk’uwo w’ubukwe bwawe kugera utarishyura ubuyobora! Benshi bagiye banyambura kubera bitwaza ko ndi Evangelist ntabahemukira”.

Peter Ntigurirwa yateguje 'Petition' yo kwamagana buri umwe wese uzategura ibitaramo biha isura mbi Gospel yo mu Rwanda


Mu kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda.com, Peter Ntigurirwa Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Gikristo witwa Isange Corporation utegura ibihembo bya Sifa Rewards bishimira abantu b'indashyikirwa mu gisata cy'Iyobokamana, yashimiye abateguye Rwanda Gospel Stars Live ku bwo kugambirira gushyigikira imishinga myiza y'abaramyi, gusa nanone abanenga kutagisha inama abapasiteri bakuru ndetse no kwegera mbere inararibonye mu muziki wa Gospel. Arasaba abateguye iki gikorwa kujya kuruhuka, bakazagarukana ingamba nshya. 

Yavuze ko nibatikosora, ntibanasabe imbabazi, azahita yandika ibaruwa igaragaza ko yitandukanyije n'ibikorwa byabo, ati “Bitabaye ibyo nibakomeza, tuzandikira Itorero ko twitandukanyije n’ibyo bintu mu minsi iri imbere. Ni ukuri njyewe ndabyemeje, nushaka ubyandike. Njyewe nzakora ‘Petition’ (Itora), nibadahamagaza abantu bo muri Gospel ngo babasabe imbabazi, noneho ngeze ahantu hakomeye, babasabe imbabazi y’ibyo tutemera bakoreye muri Gospel.”

INKURU WASOMA: Peter Ntigurirwa, impirimbanyi muri Gospel yateguje 'Petition' yamagana Rwanda Gospel Stars Live nitikosora ananenga Mbonyi na Muhando

Ni iki abahanzi b’amazina akomeye bitabiriye Rwanda Gospel Stars Live batangaza?

Uwiringiyimana Theogene ari we Theo Bosebabireba, ari mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa ariko ataha amaramasa mu yandi magambo ntiyagira igihembo atahana mu bihembo 4 byatanzwe. Uyu muhanzi ufite izina rikomeye mu Rwanda no mu Karere mu muziki wa Gospel yasaruyemo amafaranga yubatsemo inzu nziza muri Kigali, n'ibindi, yabwiye InyaRwanda.com ko yashatse inyito y’iki gitaramo cya RGSL arayibura. Yavuze ko yahakuye isomo ryo kwihangana cyane. Ati “None rero ukuntu nabonye kiriya gitaramo, nta nyito bifite, byasaba guhimba inyito yacyo y’umwihariko kuko nabonyemo isomo rikomeye. Ndangije nahigiye kwihangana ariko byo ku rundi rwego”. 

Israel Mbonyi ni iki atangaza ku gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live yakuyemo Miliyoni 7 Frw?


Israel Mbonyi umuhanzi ufatwa nka nimero ya mbere mu muziki usingiza Imana mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi, ndetse bikaba byashimangiwe no kuba ari we wahize abandi muri Rwanda Gospel Stars Live akegukana Miliyoni 7 Frw, yabwiye InyaRwanda.com ko kumubaza kuri iki gikorwa ari ukumugora kuko nta makuru na mba agifiteho. Icyakora yavuze ko yashenguwe n’ibyabereye muri iki gitaramo, ati “Mu bantu batazi aho biva n’aho bijya ibijyanye na RGSL (Rwanda Gospel Stars Live) ni njye wa mbere. Ku buryo numva mfite isoni z’ibyabereye muri kiriya gitaramo”. 

Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu, Mbonyi yasangije abamukurikira kuri Twitter ubutumwa busubiza abari kumubaza ku gitaramo cya RGSL. Yavuze ko we n'abaramyi bagenzi be bitabiriye iki gitaramo mu ntego yo gukorera Imana, naho ku bijyanye n'imitegurire ati "Nta gitekerezo mbifiteho". Yunzemo urwenya (ubusanzwe akunda kutebya cyane) ko hari amakuru ari kumva avuga ko byose ari Putin ubyihishe inyuma, ati "Gusa numvise bavuga ngo ni Putin wabiteye". Yabikomoye ku bitero Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, yagabye kuri Ukraine mu minsi ishize, bigakurikirwa n'intambara ikomeje guhitana benshi muri Ukraine no gusubiza inyuma ubukungu bw'ibihugu binyuranye ku Isi na Afrika irimo.


Aline Gahongayire umwe mu bahanzi bari muri iki gikorwa wanagaragaye asuka amarira ubwo abacuranzi bangaga gucuranga, ntiyiyumvisha impamvu hatumiwe Rose Muhando na cyane ko bamuhaye akayabo kugira ngo aze i Kigali. Ati “Sinzi impamvu batumiye Rose Muhando, ariko kubera ko ntari mu bategura kandi hari ibyo nasinye nk’umuhanzi, nk’umuramyi ni byo nagiye gukora. Ariko ndanenga. Ni gute ushobora gutumira umuhanzi ukamusumbisha abandi kandi abo bandi bafite ibyo bakora, ayo mafaranga wakamuhaye wakagombye kuyaha abo baramyi cyangwa se abo bakizamuka kuko wari uje uzanye igitekerezo cyiza cyo gushyigikira abahanzi bakizamuka, cyangwa se ukanayafata ukayashyira mu itegurwa ry’igikorwa kugira ngo bibe byiza kurushaho.”

Eddy Kamoso wari MC muri iki gitaramo ati iki?

Eddy Kamoso wari umushyushyarugamba (MC) mu gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live, yavuze ko mu busesenguzi bwe, yasanze abateguye iki gitaramo barabuze abajyanama bamenyereye gutegura ibitaramo bya Gospel. Ati “Nk'umuntu wayoboye igitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live, uko nakibonye cyarimo ubushake bw’abagiteguye ariko kikabura abajyanama bamenyereye gutegura ibitaramo. Kuko hari utuntu wabonaga tutagenda neza nko gukora utuntu dukenewe cyane ku munota wa nyuma kandi twakagombye kuba twarakemutse kera. Gusa ntawabarenganya kuko babuzemo ubunararibonye kandi ubunararibonye ntawubuvukana, ahubwo ibibazo wahuye nabyo cyangwa nabo ni byo biguha ubunararibonye”. 

Yadutangarije ibyamushimishije, ati “Nashimye courage (umurava) bafite, nsanga atari abo gutereranwa ahubwo ari abo kwegerwa no kugirwa inama no kubatoza kugira ngo ibyo bateguye byuzuremo Yesu n'Umwuka Wera bitaba perfomance gusa". Ku bijyanye n'ibyo yabonye muri iki gitaramo ntibimunyure, yagize ati "Ibitaranyuze ni ukudakorera ibintu kuri gahunda nyayo. Ariko nabyo hajemo akabazo k'abantu benshi barenga 1,500 basubiye inyuma kuko bari bizeye ko bagura amatike ku muryango bagahita bipimisha COVID-19 cyangwa utarakingirwa agakingirwa"


Arakomeza ati "Ariko si ko byagenze ahubwo benshi basubiye inyuma kwipimisha harimo n'abaririmbyi bagombaga gukora Backing y'abaririmbyi, gusa nahakuye indi expériences nintegura “IMBARAGA MU GUHIMBAZA FESTIVAL” nzakora ibintu byose biri ku murongo abantu bazaze mu gitaramo nta stress. Ubutaha, kubera udukosa twagiye tugaragara, bazakore uko bashoboye ku buryo bategura ibintu byibura ibintu byose biri tayari yaba muri 'budget' no mu bategura”.

Mu gusoza Eddy Kamoso yasabye abatanga impushya zo gukora ibitaramo kujya babanza gusaba abateguye ibitaramo ibyemeza ko biteguye bihagije ndetse bakanerekana ko bishyuye abaririmbyi n’abacuranzi. Ati “Isomo ni uko duhora twiga yaba ibyiza cyangwa ibibi bituma dufunguka ubwenge. Inama natanga ku batanga impushya ni uko bazajya basaba abategura ibitaramo byose contacts (umwirondoro) na recettes (inyemezabwishyu) zigaragaza ko abaririmbyi n'abakozi bose mu gitaramo [bishyuwe], bizatuma désordres (akajagari) zigabanuka. Igisata cya Gospel nakigira inama yo gushyira hamwe no kurushaho kwihana ibyaha no kuzura Umwuka Wera”.


Aimable Nzizera ni we wateguye Rwanda Gospel Stars Live (RGSL)


Israel Mbonyi hamwe na James & Daniella bari bahuriye mu gikorwa cya RGSL


Batanu bari bagize Akanama Nkemurampaka basezeye ku munota wa nyuma


Aline Gahongayire asanga amafaranga yahawe Rose Muhando yari guhabwa abaramyi bo mu Rwanda


Bosebabireba yavuze ko yashakishije inyito y'igitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live akayibura


Rwanda Gospel Stars Live yasojwe n'igitaramo cyatumiwemo Rose Muhando


Rwanda Gospel Stars Live Season 1 yasorejwe mu gitaramo cyabereye Canal Olympia

INKURU WASOMA: Imirishyo yanze kuvuga! Ibya Rwanda Gospel Stars Live byabaye agatereranzamba

REBA HANO INDIRIMBO "HINDURA" YA RATA JAH NAYCHAY WABAYE UMUHANZI UTANGA ICYIZERE


REBA HANO INDIRIMBO "ICYAMBU" YA ISRAEL MBONYI WAHIZE ABANDI AKEGUKANA MILIYONI 7 FRW MURI RGSL


REBA HANO "BAHO" INDIRIMBO YA ISRAEL MBONYI YAKUNZWE CYANE KURUSHA IZINDI ZE ZOSE, IMAZE KUREBWA N'ABARENGA MILIYONI 4.6







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND