RFL
Kigali

Ubanza ya “Mubazi” twarayitinyiraga ubusa!

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:9/03/2022 21:38
0


Uyu munsi nakoze urugendo rwanjye rwa mbere kuri “Mubazi”, ka kamashini moto zisigaye zikoresha mu kubara amafaranga umugenzi agomba kwishyura, bijyanye n’ibirometero yagenze kuri moto.



Rwari urugendo rudasanzwe ariko runanteye impungenge, kuko amakuru nari mfite kuri kariya kamashini ari uko gahendesha yaba umugenzi, yaba ndetse n’umumotari.

Ibi nari narabyishyizemo nyamara nari ntaragakoresha, ahubwo nagatinyaga nkurikije uburyo abantu benshi babanje kukanga (yaba abamotari ndetse n’abagenzi).

Navuga ko natinze kumenya ibyako kuko nari ntarakagenderaho, bitewe n’uko mu gihe cya mbere ubwo katangiraga gukoreshwa (mbere y’uko abamotari basaba ko ibyako byasubirwamo), abamotari bose nabashije gutega bagatinyaga kubi, ndetse wamubaza ngo “tugakoreshe” akakubwira ko ake gafite ikibazo.

Nyuma yo kubwirwa n’abamotari barenze batatu ko mubazi yabo ifite ikibazo, byaje kurangira mbashije gusobanukirwa ko ahubwo ari ikindi kibazo gihari kiri gutuma abamotari batagakoresha. Ibyo rero nabyakiraga neza kuko nagatinyaga nanjye, nkurikije ibyo bakavugagaho ngo gatuma umugenzi yishyura amafaranga menshi cyane.

Ukuri nabonye uyu munsi gutandukanye n’uko nari nsanzwe nzi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022 ubwo navaga mu rugo Kimisagara ngiye mu kazi mu Mujyi kuri La Bonne Addresse, nkigera aho dutegera moto, umwe mu bacuruza ‘Me to you’ ku muhanda b’inshuti zanjye [turaziranye kuko bahakorera buri munsi], yahise ambwira ko hari umuntu ejo wishyuye amafaranga arenga 800 Frw kuva aho dutegera kugera mu mujyi mu gihe ari ahantu ubusanzwe twiyumvikaniraga n’umumotari tukishyura 500 twaba twahenzwe cyane tukishyura 600! 

Nkimara kumva ayo makuru, nkimara kandi no kubona abamotari barenga batatu banga kujya mu mujyi “kuko badafite mubazi”, nahise ntekereza ko bya bintu bishoboka koko ariko ndavuga nti “reka ngerageze nimenyere ukuri, wasanga nkomeza kugendera mu byo abandi bavuga ariko atari ukuri”.

Icyabaye nkimara kwicara kuri moto, ni uko umumotari byabanje kumugora gukoresha ‘mubazi’ kuko twahagaze inshuro zigera muri enye zose [niba nabashije kubara neza], kuko ubwo mubazi yatangiraga kubara hashiraga iminota nk’itanu tugahagarara ati “bivuyemo [ntikiri kubara]”. 

Yabanje kuvuga ko bishobora kuba ari ukubera ikibazo cy’umuhanda w’amabuye turimo ko byaba biri kwica ‘connection’ ya mubazi, ariko tugeze kuri kaburimbo yemera kwegera mugenzi we amusobanuza iby’aka kuma, undi nawe amusobanurira neza uko mubazi ikoreshwa ni uko dutangira urugendo rwiza gutyo.

Ku rugendo rungana n’ibirometero 3.3, mubazi yambariye 539 mu mafaranga y’u Rwanda; ni ukuvuga ko harimo 400 yagiye ku birometero bibiri byuzuye, ndetse na 139 yagiye ku 1.3km. 

Ubwo kuri ayo twongeyeho ayo mubazi itabashije kubara ya rwa rugendo rwa mbere rwabanje, ubanza atari kuba menshi. Muri make ugereranyije n’uko nabitekerezaga, mubazi ntiyari ikwiriye kudutera ubwoba.

Mu gutaha nabwo natashye na moto ariko kubera ko inzira yo gutaha iba ijya gutandukana ho gato n’inzira twanyuze mbere, mubazi yambariye ibirometero 4.5 km bihuye n’amafaranga 668 Frw ni ukuvuga 400 ku 2km ndetse na 268 ku 2.5 km.

Mu kiganiro nagiranye n’aba ba motari uko ari babiri twagendanye [sindi bubavuge amazina], wabonaga batuje kwa kwishisha ko bari buhendwe ntabihari.

Umumotari twazanye yambwiye ko ari ubwa mbere atangiye gukoresha mubazi [uyu munsi], ariko ko abona nta kibazo imutwaye.

Umumotari wa kabiri [uwo twazanye ntaha], nawe yambwiye ko asanga mubazi izakemura ibibazo byaba iby’abagenzi ndetse n’iby’aba motari.

Ati: “Icya mbere yakemuye ni cya kibazo cy’abamotari babona polisi bakiruka bagasubira inyuma, ibyo ntibizongera kubaho. Uzajya ugenda nubageraho nibaguhagarika uhagarare, ubereke ibyo bagusaba ubundi ukomeze.” Nahise ngira amatsiko yo kumenya byimbitse aho mubazi ihuriye n’abapolisi, ansobanurira ko kugira ngo umumotari abone mubazi ari uko agomba kuba yujuje ibisabwa bwose, mbese ko ibyangombwa byatumaga abamotari bahunga polisi udashobora kubona mubazi utabyujuje.

Ikindi kintu njye nabonye by’umwihariko, gusa sinari nagisobanukirwa neza icyabiteye, ni uko mu nzira abamotari bari bake ugereranyije n’ibisanzwe, kandi hejuru y’ibyo, ntitwigeze duhura na ba ba motari bagenda birukanka. Muri make urugendo rwabaye ruhire!

Hano ni mu gitondo ubwo najyaga ku kazi mu Mujyi


Hano ni ku mugoroba ubwo nari ndimo gutaha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND