Abakobwa bazavamo Miss Rwanda 2022 basuye icyicaro cya Isange One Stop Centre ku Bitaro bya Kacyiru, basobanurirwa byimbitse imikorere yayo ndetse berekwa uburyo butandukanye ikoramo ibikorwa byayo.
Umuyobozi w’Ishami rifasha abakorewe
ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Shafiga Murebwayire, yabwiye aba bakobwa ko
IOSC ikora mu buryo butandukanye buhuza serivisi zatangwaga n’ibigo
bitandukanye bishinzwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina
harimo na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Ubuzima
n’iy’Ubutabera.
Izi serivisi zose byorohera abagana
IOSC kuzisanga ahantu hamwe. Ati “Ishyirwaho rya Isange ryaje nk’igitekerezo
cyo guhuza imbaraga zinyuranye mu gukemura ibibazo by’ihohotera rishingiye ku
gitsina n’ihohoterwa ry’abana.”
Yasobanuye ko iki kigo gifasha buri wese haba umugabo, umugore, umukobwa ndetse n’umuhungu igihe yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ati “Iyi service ntabwo ari iy’abakobwa gusa. Ni iy’abantu bose. Ni iy’abagore, abagabo, abakobwa n’abahungu.”
Muri iki kigo harimo ibyumba
bitandukanye nk’icyo kuganiriza umwana wahohotewe, umuntu mukuru, icyo
gufatiramo ibizamini bya muganga n’ibindi bitandukanye bifasha abakozi ba IOSC
kuzuza inshingano zabo neza.
Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss
Rwanda 2022 batemberejwe muri ibi byumba byose, basobanurirwa ibikorwa bibera
muri buri kimwe.
Bahavuye biyemeje kuba ba Ambasaderi
b’iki kigo mu kumenyekanisha amakuru ya serivisi zihatangirwa ku bandi baturage
kugira ngo zirusheho kugera kuri buri wese mu Rwanda.
Madamu Jeannette Kagame ni we
watangije Isange One Stop Centre mu 2009, iza ije gushyigikira izindi gahunda
zari ziriho zijyanye no guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guhohorera
abana.
Muri izo gahunda hari harimo
nk’ubukangurambaga bwa ‘Fata Umwana Wese nk’Uwawe’ n’izindi zitandukanye
zashyizweho bitewe n’ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo
ndetse n’umubare uri hejuru w’abahohoterwa wakomeje kugenda uzamuka.
Serivisi zitangwa na IOSC zirimo
iz’iperereza, izo gufasha mu mitekerereze abahungabanyijwe, ubujyanama, kuvura,
kwipimisha byemewe n’amategeko n‘icumbi ry’agateganyo.
Kuva ikigo Isange One Stop Center
cyatangira mu mpera z'umwaka wa 2009 kugeza tariki 31 z'ukwezi gushize kwa 5 mu
2019, cyari kmaze kwakira abahohotewe 19 047.
65% by'abakiriwe bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, naho 35% bakaba ari abahuye n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo, aho 82% byabo ari abagore naho 18% bakaba ari abagabo.
Abakobwa 19 bahataniye ikamba basuye
ikigo Isange One Stop Center gitanga ubufasha ku bakorewe ihohoterwa rishingiye
ku gitsina
Isange One Stop Center iherereye ku
kacyiru ikaba yarashinzwe ku bufasha bwa Nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame
Aba bakobwa basobanuriwe ko kuva iki
kigo cyatangira mu 2009, cyakira amanywa n’ijoro abahohotewe abenshi baba
biganjemo abagore
Ba Nyampinga babwiye ko IOSC ifasha mu kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ba Nyampinga banditse mu gitabo cy’abasuye
IOSC, bashima imikorere y’iki kigo
Buri mwaka iki kigo cyakira abantu
benshi bakigana baje kwigira ku mikorere yacyo
TANGA IGITECYEREZO