Ibi byabereye mu birori bibereye ijisho byahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore. ‘’Alliah Mag’’ yamuritswe ku mugaragaro ikubiyemo byinshi mu iterambere ry’umugore. Mu masaha ya saa moya zishyira saa mbiri ni bwo abitabiritye bari bamaze bose kugera kuri Onomo Hotel aho iki gikorwa cyabereye. Ni ahantu heza hari harimbishirijwe kwakira abantu banyuranye bitabiriye ku bwinshi barimo Platini P na Clement Ishimwe bahageze ku ikubitiro.
Saa 20:15 abarimo umukinnyi wa filime Rosine Bazongere, umunyamakurukazi Bianca agaragiwe na Dj Dialo ni bwo bari bageze ahabereye iki gikorwa cyateguwe na Alliah Cool.
Saa 20:33 umwe mu bavanzi b’umuziki bamaze kubaka izina Dj Briane ni bwo yarimo atambuka ku itapi y’umutuku mu myambaro myiza y’umukara hose n’amarinete bijyante yijimye.
20:25 Assia uri mu bakinnyi ba filimi bakunzwe nawe mu ikanzu nziza y’umutuku n’inkweto ndende z’ibara ry’ibihogo nawe yarageze ahabereye umuhango naho umunyamakurukazi wa RBA Egidie Bibio ari kumwe n’umugabo we.
20:31 Confy umuhanzi wo mu kiragano gishya uri mu bakunzwe mu ndirimbo zinyuranye nawe yatambutse ku itapi itukura yambaye ikote ryiza ry’umukara n’umupira wa runiga ujyanirana neza n’inkweto yari yambaye.
20:35 Bamenya nawe yiyerekanye yambaye ipantaro y’umukara n’umupira w’umweru ujyaniranye neza n’inkweto yari yambaye zo mu bwoko bwa Nike n’isaha nziza y'umulinga w’ifeza.
20:40 Okkama umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye cyane cyane Puculi yatambutse ku itapi itukura yambaye ipanaro y’umukara n’inkweto z’umukara ishati y’umweru n’ikote ry’ibihogo.
Aba bose bakaba banyuraga ku itapi itukura mu gihe abari bamaze kuhagera barimo bacinya akadiho mu ndirimbo nziza za Kinyarwanda bafashijwe n’abaririmby b’injyana gakondo bayobowe na Adia Intora na Suzana Nyiranyamibwa.

20:47 Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye mu gashami gashinzwe amahoro wamamaye muri filime zitandukanye, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, yainjiye yambaye imyambaro myiza yo mu ibara ry’icyatsi irabagirana n’inkweto ndende ari kumwe kandi na nyina umubyara nibwo yasesekaye mu birori.
20h53: Nyuma gato kandi Kevine Kade yageze ahabereye iki gikorwa akurikirwa na Cyusa Ibrahim umuhanzi w’indirimbo gakondo urino mu rukundo na Jeanine Noach wahageze 21:01.
Ibi birori byitabiriwe n'abantu batandukanye barimo ibyamamare mu muziki, sinema n’ibindi. Bamwe mu byamamare byitabiriye harimo Ishimwe Clement, Platini P, Bamenya, Okkama, Kevin Kade, Confy, Phil Peter,Dj Briane, Am Christella, Isimbi Model, Bianca, Dj Diallo n'abandi.
Alliah Cool uherutse gutangazwa muri ba Ambasaderi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN eminent Peace Ambassador], yavuze ko gutangiza iyi magazine byahuriranye n’izi nshingano.
Ati “Byahuriranye n’inshingano nshya nabonye. Iyi magazine izajya ijyamo ibikorwa byanjye nzajya nkora by’amahoro. Uyu mushinga wari umaze amezi atatu mbere y’uko mba ambasaderi. Irimo inkuru z’ababyeyi b’abagore bakeneye ubufasha n’abandi bafite aho bamaze kugera. Abakishakisha tuzajya tubashakira ubufasha n’abamaze kugira aho bagera babere urugero abandi bagishakisha."
Yavuze ko abagore bifite yabahisemo bitewe n’ibyo bamaze kugeraho abandi akaba ari abacuruzi yahisemo kubera urugamba rw’ubuzima barwana narwo. Iyi magazine izajya isohoka buri mezi atatu. Iyi nshya irimo abagore batandukanye barimo Marie Immaculée Ingabire, Alliah Cool, Louise Mushikiwabo n’abandi babyeyi b’abacuruzi.
Iyi ‘Magazine’ izajya itangirwa ubuntu ku bagore bose bayishaka. Izajya yamamazwamo ku buryo amafaranga azajya ava mu kwamamaza ariyo azajya yifashishwa mu gukora izindi. Alliah Cool yamuritse iyi ‘Magazine’ nyuma yaho tariki 7 Werurwe 2022 yari yakoze igikorwa kigamije gufasha abagore gufunguka mu mutwe bakamenya uko babyaza umusaruro amahirwe babonye bityo bakabaho neza.

Ubwo Amb.Alliah Cool yageraga ahabereye ibirori, yaje mu modoka igezweho ya Benz

Amb.Alliah Cool yerekana Magazine yiswe ''Alliah Mag'' yasohoye ndetse anasobanura n'ikinyamakuru cye

''Alliah Mag'' ikubiyemo byinshi mu iterambere ry'umugore

AmChristella na Isimbi Model abanyamideli bakomeye mu Rwanda bafata ifoto y'urwibutso

Dj Brianne ubwo yageraga ahabereye ibirori

Umukinnyikazi wa filime Assiah uherutse no gusohora indirimbo nuku yari yambaye

Assiah ubwo yafataga ifoto y'urwibutso

Umunyamakuru wa RBA, Egidie Bibio n'umugabo we, bagaragiwe n'abakobwa bakora muri Kigali Protocal, kompanyi imenyerewe kwakira abantu mu birori bitandukanye

Umunyamakuru Murindahabi Irene wari n'umusangiza w'amagambo (MC) aganira na Confy umuhanzi ukunzwe ubwo yageraga ku itapi itukura

Umuhanzi Okkaama ugezweho cyane muri iyi minsi ntiyahatanzwe

Amb.Alliah Cool yinjiranye n'umubyeyi we yanahesheje ishema ku munsi w'abagore

Amb.Alliah Cool afatana agafoto n'umubyeyi we

Amb.Alliah Cool ubwo yageraga mu byicaro yari yateguriwe

Umuhanzi Okkama amaze kugera mu byicaro

Umuhanzi ukizamuka David Rubangura wakunzwe mu ndirimbo Kontigo nawe yari ahari

Platini P banahuriye muri One Percent yari ahari mu imurikwa rya Alliah Mga na Website

Dj Brianne akimara kugera mu byicaro yakurikiranye umuhango

Amb. Alliah Cool yerekanye ko umugore ashoboye, ubwo yabaheshaga ikuzo mu birori bibereye ijisho
