Ni umunsi udasanzwe! Ihere ijisho uburanga bwa mushiki wa Bruce Melodie uherutse kurushinga-AMAFOTO

Imyidagaduro - 09/03/2022 12:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni umunsi udasanzwe! Ihere ijisho uburanga bwa mushiki wa Bruce Melodie uherutse kurushinga-AMAFOTO

Bruce Melodie yavuze ku munsi udasanzwe w’ubukwe bwa Mushiki we uherutse kurushinga mu birori bibereye ijisho yagiye asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze. Ihere ijisho uburanga bwe.

Mushiki wa Bruce Melodie tugiye kugarukaho, yitwa Tonesha Charlene. InyaRwanda.com ifite amakuru avuga ko ari umuririmbyi ukomeye muri korali dore ko ari umuhanga cyane mu kuririmba. Ikindi ni uko ahantu henshi Bruce Melodie akunda kugaragara mu bikorwa by'umuryango, aba ari kumwe na mushiki we Tonesha.

Tariki 05 Werurwe 2022 ni bwo mushiki wa Bruce Melodie witwa Tonesha Charlene yasabwe aranakobwa n’umukunzi we mu birori bibereye ijisho. Bruce Melodie yagiye asangiza abamukurikira binyuze mu mashusho ibihe byaranze ubu bukwe.

Muri aya mashusho uyu muhanzi yagiye yerekana ko anyuzwe n’intambwe mushiki we ateye maze abyerekana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ati’’Ni umunsi udasanzwe kuri mushiki wanjye Tonesha Charlene.’’

INYARWANDA tugiye kubereka amwe mu mafoto y’uyu mukobwa yo mu bihe bitandukanye harimo n'ayo ari kumwe na musaza we Bruce Melodie umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda ndetse n’abandi bo mu muryango we. Amafoto menshi y'ubukwe bwe ntabwo arajya hanze.

Ku munsi w'ubukwe bwa Tonesha

Bruce Melodie n'abavandimwe be barimo na Tonesha wakoze ubukwe


Mushiki wa Bruce Melodie mbere yo gukora ubukwe

"Ni umunsi udasanzwe kuri mushiki wanjye" - Bruce Melodie



Tonesha hamwe n'abakobwa b'inshuti ze



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...