Kigali

FERWAFA: Igikombe cy’Amahoro cyimuwe hatangazwa uburyo bushya kizakinwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/03/2022 16:28
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatangaje amatariki mashya y’igikombe cy’Amahoro, ndetse n’ikizagenderwaho mu guhuza amakipe mu majonjora azakurikiraho.



FERWAFA yari yatangaje ko igikombe cy’Amahoro kizatangira muri iki Cyumweru, gusa kuri ubu ryasohoye ingengabihe nshya igaragaza ko igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wa 2022 kizatangira tariki ya 16 Werurwe 2022.

Amakipe 25 arimo 16 yo mu cyiciro cya mbere n’amakipe 9 yo mu cyiciro cya kabiri mu bagabo niyo yiyandikishije kugira ngo yitabire igikombe cy’uyu mwaka wa 2022. Imikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze iteganyijwe gutangira tariki 16 Werurwe 2022 igakinwa n’amakipe 18 afite amanota make hagendewe ku buryo amakipe yitwaye mu mikino y’igikombe cy’Amahoro mu myaka ibiri irushanwa riheruka gukinwa mu 2018 na 2019, naho amakipe 7 ya mbere yo ntazakina ijonjora ry’ibanze.

Amakipe 7 ya mbere ku rutonde atazakina ijonjora ry’ibanze ni: Rayon Sports FC, AS Kigali, Mukura VS&L, SC Kiyovu, APR FC, Police FC na Sunrise FC.

Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze (Imikino ibanza):

Ku wa gatatu, 16/03/2022:

Ur Fc Vs Bugesera Fc (Kamena Stadium, 15 :00)

Rutsiro Fc Vs Etincelles Fc (Umuganda Stadium, 15 :00)

La Jeunesse Fc Vs Espoir Fc (Mumena Stadium, 15 :00)

Impeesa Fc Vs Amagaju Fc (Camp Kigali, 15 :00)

Nyanza Fc Vs Marine Fc (Nyanza Stadium, 15 :00)

Interforce Fc Vs Etoile De L’est Fc (Iprc Stadium, 15:00)

Ku wa Kane, 17/03/2022:

Heroes Fc Vs Gasogi United (Bugesera Stadium, 15 :00)

Gorilla Fc Vs Gicumbi Fc (Kigali Stadium, 15:00)

Musanze Fc Vs Intare Fc (Ubworoherane Stadium, 15:00)

Imikino yo kwishyura y’ijonjora ry’ibanze iteganyijwe tariki ya 30 na 31 Werurwe 2022. Mu makipe 9 azakomeza mu ijonjora ry’ibanze hazavanwamo imwe yitwaye neza hashingiwe ku biteganywa n’amabwiriza agenga irushanwa ishyirwe mu gakangara k’amakipe 7 atarakinnye ijonjora ry’ibanze hanyuma andi makipe 8 atombore uko azahura nayo atarakinnye ijonjora rya mbere hiyongereyeho iyo yitwaye neza (best team) mu mikino ya 1/8.

Ingenabihe y’Igikombe cy’Amahoro cya 2022:

1/8 cy’irangiza: Tariki 4 na 19 Mata 2022

1/4 cy’irangiza: Tariki 26 Mata na 4 Gicurasi 2022

1/2 cy’irangiza: Tariki 11 na 18 Gicurasi 2022

Umwanya wa 3: Tariki 17 Kamena 2022

Umukino wa nyuma: Tariki 18 Kamena 2022.

Rayon Sports na APR FC ntibazakina ijonjora ry'ibanze


AS Kigali niyo ibitse igikombe giheruka gukinirwa mu 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND